YAGUWE GITUMO ASAMBANIRA MU BWATO BW'INTAMBARA AHITA YIRUKANWA.

YAGUWE GITUMO ASAMBANIRA MU BWATO BW'INTAMBARA AHITA YIRUKANWA.

Hacitse igikuba ubwo umusirikare mukuru mu ngabo z’Ubwongereza mu barwanira mu mazi yirukanwe mu ngabo zirwanira mu mazi kubera amafoto yafotowe ari gusambana n’umugore mu bwato bw’intambara.

Yari asanzwe atwara ubu bwato bw'intambara birangira akuwe ku mirimo ye ubwo ubusambanyi bwe n’umugore ukora muri kompanyi yitwa HMS Victorious bwamenyekanaga.

Byabaye ibindi bindi ubwo hacaracaraga amafoto n'amashusho bivugwa ko ari ibya GARY Patterson w’imyaka 43 wari bahuje urugwiro n’uyu mugore rwahanye inkoyoyo mu bwato busanzwe ari ubw’intambara bifatwa nk'ibara.

Mu bwongereza n'ahandi ku isi ubundi ibisa n'ibi byakozwe na Patterson ntibyemewe na gato ni ibara ritabaho byabaye intandaro y'umwanzuro wafashwe n'abayobozi b’uyu musirikare wo kumwirukana nta nteguza.

Uyu mugabo wayoboraga abasirikare b'abagabo 160 badasanzwe n’abagore 2, bivugwa ko byari bisanzwe bizwi ko uyu mugore bahuzaga imitima ariko iby'imibiri bitarakorerwa aho babona.

Bagitera icyumvirizo cy'akaruru kadasanzwe k'uyu mugore, baje kubagwa gitumo babasanga basambanira aho mu bwato, ako kanya bahamagara umukuru wabo bose niko kumva uko byagenze bakora inama yo kwirukana abakoze ayo mahano igitaraganya.

Ni ikosa rikomeye kandi ritihanganirwa nk'uko Royal Navy ishinzwe ingabo z'ubwongereza zirwanira mu mazi, yabitangaje ivuga ko bidashoboka ko uyu wari umusirikare ukomeye yakomeza izi nshingano yari yarahawe.