THE CLASS LOVE SEASON 02 FINAL EPISODE

Tudatinze murabizi ko mu gice giheruka twabonye Gaston yabuze amerekezo ariko agirwa inama na DEO,mu gihe Philippe wari umaze gushwana n'inshuti ye magara yahise yisangira CHANCE mu gushaka Happiness uwitwa LINDA arabarogoya Ni iki gikurikiraho se ko mbona ari umuriro gusa......

THE CLASS LOVE  SEASON 02  FINAL EPISODE

THE CLASS LOVE

SEASON 02

FINAL EPISODE

""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""

Reka nizere ko umeze neza cyane wowe udasiba gusoma inkuru zacu komeza ugubwe neza kandi niba utameze neza aka kanya menya ko igihe icyo aricyo cyose birakunda #AnytimeBirakunda

Tudatinze murabizi ko mu gice giheruka twabonye Gaston yabuze amerekezo ariko agirwa inama na DEO,mu gihe Philippe wari umaze gushwana n'inshuti ye magara yahise yisangira CHANCE mu gushaka Happiness uwitwa LINDA arabarogoya

Ni iki gikurikiraho se ko mbona ari umuriro gusa.........

Mu gihe Akivuga ibyo ako kanya Chance abona Linda amuziye asa n'uwamushakashakiye ahantu hose yahebye,amubonye ahindukaho,Philippe wamwizezaga ko nta muntu ugera aho nawe atungurwa no kubona Linda aje nk'iya gatera yikangamo.
Linda: "Chance Ese burya uri hano?.......am sorry kuba mbarogoye" (ahita asubira inyuma byihuse ikigongogongo niko kugonga bitunguranye umuntu atarebaga yumva amuguye mu maboko aramufashe kuko yari agiye kugwa kwa kundi usubira inyuma mu muryango w'ishuri usa nk'uri hejuru ukuntu. Uko yagasubije inyuma akaguru ngo ahindukire arebe uwo muntu umuramiye atungurwa no kwisanga mu maboko y'uwo bakundanye urw'ikirenga GASTON.
Bagihuza amaso buri wese abura ayo acira n'ayo amira bose kuvuga birabananira bararebana gusa ntawukuraho undi ijisho,Linda utaraherukaga kugwa mu maboko meza yuje urukundo nk'ayo nawe kuyivanamo byaranze naho GASTON ku mutima ati "Sinkurekura utampaye umugisha" bimwe Yakobo wo muri Bibiliya.
Amarira atangira gushoka ku matama ya LINDA ubwo GASTON nawe atangira kumuhanagura gusa uko arushaho kumuhanagura ayo marira nawe atangira kuzenga mu maso urukundo rutavangiye rutangira kwivugira ntibakoresha iminwa bavuga ahubwo umutima wa buri umwe utangira kuvugisha uw'undi byose bigaragarira ku maso.
"Kaci".... "Kaci" ...."Kaci" amashyi ya CHANCE na PHILIPPE basohotse bakoma gake gake bombi bishimira ibyo bari bamaze umwanya babonye, niyo yabakanguye bongera kwisanga mu isi y'abazima kuko bari batwawe n'urukundo rubajugunya iyo batazi gusa hari heza. Ako kanya LINDA yahise yikura mu maboko ya GASTON yihutira kuva aho byihuse abandi bayoberwa ibibaye gusa Gaston amwiruka inyuma amugarura mpaka,Philippe na Chance bibaza ikibimuteye kuko bumvaga ko icyiza byari uko nta banyeshuli bari baraho ngo wenda babe basakuriza icyarimwe byatera isoni LINDA
Linda utaravugaga na rimwe yakomeje gukurikirwa na Gaston wamusabaga kumuha akanya ndetse akajya amugera imbere amwitambika ariko bikanga barinda iyo barenga bakatira ku rindi shuri maze LINDA arahindukira abonye atakiri mu maso ya PHILIPPE na CHANCE yarahagaze Gaston akomeza kumwinginga amuri imbere aranapfukama ariko Linda ahita amuhagurutsa uko Gastona akomeza gusa n'usaba imbabazi Linda ahita amusunikira mu muryango w'ishuri bari bagezeho amukurikira amusunikira ku gikuta ahita amusomana ihubi ryinshi vuba vuba mu masegonda asaga 30 aba amukuyeho umunwa Gaston biramurenga mu gihe akibaza ibibaye Linda avuga ijambo rimwe.
LINDA: GASTON!!! nakubabariye utaranambabaza.
GASTON: What?! LINDA wara..... (atarasoza ijambo yari agiye gusa naho amubaza Linda ahita amufunga umunwa ako kanya mbaza ngo yamufungishije iki uwo munwa hhhhh mbega byiza yakoresheje umunwa we awufungisha umwana wa Gaston si ugusomana bivayo bimwe bitinza abagenzi icyiza byose byabaye ntakirogoya)
Basoje ibyabo bahise begera intebe yari iri hafi aho muzimbere bayicara hejuru kwa kundi uba usa n'uwicayeho ariko usa n'uhagaze na none umwe areba undi ukuntu bimwe bita kurebana akana ko mu jisho nyuma yo kurebana ubudahumbya ntawuhaga undi bahise batangira kubiganiraho bakanyuzamo bakamwenyura.
GASTON: Ubanza ndota wasamga nkiryamye kuko sinumva ukuntu ibi birimo kubaho...
LINDA: Ntabwo ruimo kurota ndetse ibyo ubona nibyo sinzi uko nabivuga gusa ndumva ari byiza kongera guhuza nawe mukunzi ntazigera nibuza.
GASTON: Iteka iyo nakubonaga umutima wanjye warankomangaga nkabura aho mpera ngusaba kumbabarira kwiyumviira kwinshi bikambangamira nkabura aho naruhukira.
LINDA: Iteka iyo nakubonaga umutima wanjye waransimbukaga nkabura aho mpera nkwegera ngo nkubwire uko buri munsi nkubabarira kuko kutakugira byambuzaga gusinzira.
GASTON: Njye nararaga mu bitekerezo, ibibazo bitagira ibisubizo.
LINDA: Njye nararanaga ibitekerezo bitanga ibisubizo gusa nkabura nyir'ibibazo.
GASTON: Isi ndimo sinifuza kuyivamo aka kanya kuko naba mpombye bitagira ingano
LINDA: Uko nifuza kuyigumamo ni impamo naba mpiriwe niyo nayigwamo
GASTON: Nongeye kwemera ko IMANA idukunda bitagira akagero ndetse ko icyo yifatanyirije ntawushobora kugitandukanya.
LINDA: Umunsi umwe narose ibyiza gusa numva nabigusangiza gusa aya niyo mahirwe mbonye reka nkumenere ibanga...(ataragira icyo avuga bumva hirya intebe isakuje rimwe bisa naho hari uyisunitse ako kanya bumva n'abandi baza bajujura ibintu bijyane n'amakipe)
Umwe ati" Oya iriya penaliti yari yo ntukajye wigira uwahatari mu gusesengura wana."
Undi ati"Umusifuzi hariya yaribeshye nanabihagararaho...biriya...nta bunyamwuga burimo urabona koko ririya ryari ikosa ryo guhanirwa kuko umupira ntiyawukozeho"
Umwe ati" wamukozeho ariko"
undi ati "Ariko ntiyawukozeho"
Uko bakomeza guhaarirana baca no kuri ya class(icyumba cy'ishuli Gaston na LINDA babumva bucece bakanyuzamo bakisekera ibyo abo bapfaga), barahagarara imbere y'umuryango batonganira ibyo birangira...
umwe avuze ati"tuzaba tureba ntacyo ko bazatwara igikombe"
undi ati" tutagitwara se reka nkureke ahubwo man njye ngiye kwiga."
Bagisezeranaho muri ubwo buryo wawundi agiye undi yahise yinjira akubitana amaso na Gaston warikumwe na LINDA batavuga, umuhungu arabareba ahita yikomereza atavuze akomereza ku ntebe y'inyuma nabo ako kanya barasohoka.
Kurundi ruhande PHILIPPE we yari yasubiye muri Dortoir igitaraganya asezera kuri Chance amubwira ko hari ibyihutirwa agomba gukora kumbi yari agiye kureba DEO ngo abimubwire gusa ntiyahita amubona amushakisha hose aramubura, nyuma yitegerejee amubona munsi ya cya giti bakundaga kwicaramo amusanganiza urugwiro ubona asekamo ataranamugeraho ahita amubwira ijambo rikomeye.
PHILIPPE: Burya wahangana utahangana,wakwihangana utakwihangana byoose ni kimwe."
DEO: Ushatse kuvuga iki?
PHILIPPE: Nshatse kuvuga ko burya Imana yo iba yifitiye umugambi wayo
DEO: Gute se?
PHILIPPE: (amugeraho yicara iruhande rwe) ushobora gutera ibuye ntirihamye inyoni ukababara ariko Nygasani akaguterera abiri yica inyoni enye.
DEO: hhhh ariko noneho wigize umunyabwenge man mbwira icyo ushaka kuvuga cyangwa tubireke twigire mu zindi hari icyo nshaka kukubwira ari wowe numva twapanga akantu kazasetsa giti mu jisho"
PHILIPPE: Oya se kandi!!! ko utangiye kuntungura ari njye...banza umbwire ako kantu kuko ibindi byo nanabikubwira nyuma ariko burya.
DEO: Buretse ndabo Gaston aje...(PHILIPPE ahindukiye aba aramubonye koko)
GASTON: Ko mumbonye mu gaceceka man bite?
DEO: Ntaribi man ntabwo ari wowe twavugaga
GASTON: Niyo yaba ari njyewe se ugira ngo hari iribi njye sinkita ku bibera ku isi.
DEO: Hhhhh ko numva wahinduye ijwi akamorale kabaye kose ubwo wasnga uvuye muri Canteen amandazi uyamazeyo...
GASTON: Yo man njye ntaribi ariko buriya nanabagurira.
PHILIPPE: Bikore se man dore dore icyaka kiranyishe njye ntabya mandazi uranzi
GASTON : Niba ari n'agacupa ntaribi man njye ndagura ahubwo reka twambare indi myenda tukarenge kuko ubu ndumva nuzuye.
Ibyo byose DEO we byari byamucanze yibaza ako kanyamuneza aho gaturutse mukanya nk'ako guhumbya bahise bikoza muri Dortoir kuko na DEO yumvaga akeneye kujya hanze ntabirenze. Bwari ubwa mbere bagiye gutorokana ari batatu bari hamwe by'agakungu.
Barasohotse basimbutse ntawe ubareba gusa DEO agenda yibaza byose uko bimeze mbese mu bimujyanye harimo no kumenya icyabaye kidasanzwe Philippe yari agiye kumubwira ndetse akeka ko ari cyo cyateye Gaston ibyishimo bitavugwa. Philippe we na Gaston bari bahuje urugwiro noneho yerurira Gaston aramubwira ati "Kariya niko kayuzi ko mu rubibi twari twarapfuye" ibyo noneho birushaho gucanga DEO aranababaza banga kumubwira bati "Reka tubanze tujye gushyiramo kamwe."
LINDA we yarimo yitunganya afata amakayi ngo ajye kwiga nawe ubona ko ku isura yahindutseho,CHANCE yongera kumwegera amubaza aho yari ari n'uko byagenze kuko burya yaje gutandukana na Philippe yihutira gushaka LINDA aho arengeye aramubura, LINDA yirinze kugira icyo atangaza nubwo undi yamutitirizaga mpaka bagiye undi akamwiyama ariko mu buryo butarimo urwango bigatuma CHANCE arushaho ahubwo anamuseka ngo ibyo yari yigize ni ibiki.
CHANCE: erega wigize igufka wanze kumbwira neza neza hhhh rero nanga iyo wigize gutyo wambwiye ibyo nkubaza.
LINDA: Noneho ndagusubiza ari uko GOGO nawe nabanje kumusubiza ibyo yari agiye kumbaza cya gihe ubwo waburaga
CHANCE: (akibivuga asa n'uhindutse ku maso aranahagarara gato undi arakomeza) hanyuma se ibyo yari agiye kukubaza ndabizi cyangwa birandeba.
LINDA: (nawe ahita ahagarara) Chance ntumbeshye nukuri icyo mupfa mukwiye gusasa inzobe ukamubabarira kuko igihe cyose utarababarira uwaguhemukiye burya ni wowe uba wigora.
CHANCE: Okay ndabyumva arikoooo(atarasoza LINDA amuvugiramo)
LINDA: erega n'ubu ntabwo nagira icyo nkubwira mutariyunga kandi nawe ngufitiye amakuru meza.
Bakomeje kujyana bagera muri Class basangamo GOGO asa nk'urimo kwiga ariko na none areba hirya mu idirishya ubona ko ibitekerezo biri kure,LINDA yongera guhuza abari barashwanye kuko Chance yari yararakariye bikomeye GOGO bitewe n'ibyo yabakoze,Linda yongeye kwibutsa Chance ko umuntu utababarira nawe adashobora kubaho neza kuko ahora yishyizemo ibi byarangiranye n'igihe cyabyo amubwira ko kugira urwango n'inzigo nta keza kabyo,ypngera kwibutsa GOGO ko igihe cyose umuntu akosa ariko aba agomba kwigira ku ngaruka mbi za ya makosa kugira ngo ahinduke ntibizongere kandi ko ari ngombwa igihe cyose gusaba imbabazi kuko biruhura.
Byarangiye GOGO na CHANCE biyunze basabana imbabazi bongera kuba umwe maze baratangira bariga bacecetse buri. wese n'ikayi imbere ye,Muri uwo mutuzo bakiri muri class basubira mu byo bize bumvise abiruka babacaho umwe kuri umwe bagana aho ibiro by'ubuyobozi bw'ikigo buri bisa nkaho hari ikidasanzwe kibaye,ako kanya bumva induru ziravuze igikubva kiracika mu kigo ngo GASTON arapfuye....Gaston arapfuye kandi apfanye na PHILIPPE......Bakibyumva bikanzemo imitima irabasimbuka ngo basohoke barebe ibibaye baona GASTON na PHILIPPE bateruwe n'abandi basore basa nkaho atari abanyeshuli baberekeza ku biro bya Discipline Master nawe abakira ubona ko amarso yuzuye ku myenda yabo ahantu hose bibaza ikibaye LINDA na CHANCE baba bihutiye kuhagera ako kanya basunikana n'abari bashungereye ngo bahagere Discipline Master ahita abakubita season ya 3 kuko izaba ari umuriro HHHHHHHH mwe ntimugacikwe n'inkuru za Kalisimbi kuko turabakundaaaa...........
Murakoze cyane NTIMUZACIKWEEEE!!!
SEASON YA 3 On The Way...........
Urukundo rugwire muri mwe mbifurije amahoro n'imigisha bituruka kuri Rurema.
Ushaka kumvugisha ntakibazo wanyandikira kuri +250788452364
SHALOOM!!!!