HAGIYE GUHINDURWA UKO AMANOTA Y'ICYA LETA AZAJYA ASOHOKA

HAGIYE GUHINDURWA UKO AMANOTA Y'ICYA LETA AZAJYA ASOHOKA

Mu gihe muri iki cyumweru harimo gukorwa ibizamini bya leta mu mashuri yisumbuye hagiye gushyirwaho uburyo bushya amanota yabyo azajya asohoka.

Nk'ko umunyamabanga wa leta muri minisitere y'uburezi, Twagirayezu Gaspard yabitangaje yavuze ko amanota yose azabarwa kimwe bitandukanye n'uburyo bwari bisanzwe aho wasangaga buri cyiciro kibara ukwacyo.

Mu magambo ye yagize ati "Twahinduye uburyo amanota yajyaga abarwa. Ubusanzwe abo mu mashuri abanza bari bafite uburyo bwabo, abo mu icyiciro rusange('O' LEVEL) n'icyiciro cyo hejuru ('A' LEVEL) bafite ubwabo nabo, twabaga dufite uburyo burenga butanu."

Yongeyeho ko babishyize ku gipimo(Scale) kimwe ariko MINEDUC na NESA bizabanza kubitangaho ubusobanuro kugira ngo buri wese abyumve kuko biri mu nyungu z'abanyeshuri.

Ubu buryo budasanzwe bwo guhuza imibarire y'amanota y'ibizamini bya leta niyemezwa burundu biteganyijwe ko buzahita bukoreshwa uyu mwaka.