THE CLASS LOVE SEASON 02 EPISODE 22

Ubwo duherukana, Linda yari agiye guhabwa ubutumwa na Deo gusa hazamo kidobya,Gaston we yari yiswe umunyabihombo ubwo Philippe yamwiryagaho,Chance we twari tuyobewe aho anyuze,Betty we yari akiri kwa Discipline master ategereje kugirirwa ikigongwe,Mbega weeeeeee!! Byaje kugenda bite?...

THE CLASS LOVE SEASON 02 EPISODE 22
THE CLASS LOVE
SEASON 02
EPISODE 22
"""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""
Ibyo dukora umunsi ku umunsi bigira ingaruka mbi cyangwa nziza,haranira gukora neza uzagire ejo heza gusa udafite IMANA muri byose ntacyo byaba bimaze.#zirikana
Ubwo duherukana, Linda yari agiye guhabwa ubutumwa na Deo gusa hazamo kidobya,Gaston we yari yiswe umunyabihombo ubwo Philippe yamwiryagaho,Chance we twari tuyobewe aho anyuze,Betty we yari akiri kwa Discipline master ategereje kugirirwa ikigongwe,Mbega weeeeeee!! Byaje kugenda bite?..........#Komezawisomere
Nyamuneka ibuka gukora SUBSCRIBE kuri iyi website ujye ukurikirana izi nkuru byoroshye
Betty wari mu nzu ategereje ko Master amuzanira uza kumubera umubyeyi mu kinyoma,yarategereje hashira igihe Discipline Master aba araje yasinze akankamira Betty anamutuka ibitutsi bitabaho biteye isoni,Betty atangira kubabara noneho abonye Master yinjiye biba ibindi bindi, atungurwa no kubona Discipline master yinjiranye undi mukobwa w'ikizungerezi kandi w'umunyeshuli wari inshuti ya Betty cyane wawundi witwa Melissa, Melissa nawe atungurwa no kubona Betty aho.
Discipline master: "Wa ndaya we kuki utinda...gufu_gufungura...u_u_urugi?!!" (Inzoga zabaye nyinshi muri we)
Betty: "What??!!!!!"
Melissa: "Ntibishoboka!!??"
Discipline master: "rata...Iyizire...ureke uyu...nguyu.'(ururimi rutava mu kanwa avuga ijambo arandaga Cyane yasinze bikabije)
Betty:" Melissa ni wowe nzi?!! Cyangwa bampinduriye..??"
Melissa: "Ahubwo se kuki Uri aha?...kumbi wambwiraga ko batakwirukana uzi aho ugiye?"
Betty:"Ariko aka ni akumiro"
Melissa: "Ubu rero iwanyu bazi ngo Uri mu ishuri...."
Betty: "Wowe se ki?... Ubu ntibazi ko Uri mu ishuri wiga?" (Batangira gushihurana kubera no gufuha)
Melissa; "naba nanjye ndasubirayo nige ntawanyirukanye,ariko wowe bakwirukanye!"
Betty: "kumbi wajyaga umbeshya ko ugiye kureba Tante wawe hanze kandi uje hano?"
Melissa: "Namaze!"
Discipline master: (yikuramo inkweto)"Nimuceceke se?"(bose baraceceka baramureba)
Betty: "ubuse uyu niwe mubyeyi wari unzaniye?"
Discipline master: "Ndavuze... Ngo ...tsussuuuuu!(ashyira agatoki ku umunwa amucecekesha)...Kwanza...Wo_wo_we genda.. Sinkigukeneye_hano_ura_nyumva?"
Betty: "Ngo iki?"
Discipline master: "Genda_singushaka hano, umubyeyi uramufite musange iwanyu umuzane,kuki waba ufite umubyeyi ukajya gushaka undi,mwa_giye mu_reka kutubeshya"
Betty: "Ni uko umbwiye?" (Atangira kurira)
Discipline master: "Urarira?..keretse nurira hakamanuka inzoga nkinywera,naho niba ari ayo mahanya y'amarira,uramenye utarira."
Melissa: "Ihangane Betty bibaho Ndakuzi watwaye abagabo benshi ariko uyu we ni uwanjye, ibyo wakoze nakubabariye jyanira aho ijoro mwararanye rirahagije."(amushinyagurira)
Discipline master:" Sohoka sasa"
Betty:"Ndanze noneho!! "
Melissa: "Hhhhhh!"(aramuseka)
Discipline master:" Nujya kundega ni wowe Uri bube wikozeho kuko ibyawe byose biramenywa na buri wese,icyiza ni uko wujuje imyaka y'ubukure ntawamfunga twanabyumvikanyeho,Sohoka vuba witahire."
Betty arira cyane kuko amenye ko byose yizezwaga na Master byari bihabanye n'ukuri,atekereza ibyo yakoranye nawe ijoro ryose agahinda karamwegeka.
Bahise bamusohora igitaraganya,bamujugunyira igikapu cye hanze, bahita bakinga asigara inyuma y'urugi,atoragura cya gikapu n'amarira menshi kubera ibimubayeho,yibaza niba ataha cyangwa se yerekeza he biramuyobera.
Discipline master we na Melissa bamaze gukinga urugi bigira mu byabo,kumbi burya yajyaga akunda kuzana abanyeshuli iwe akabakorera ibyo ashaka nawe akabaha ku mafaranga bakirira,ubundi bagasubira mu masomo.
Philippe wari urimo ashakisha umukunzi we yari yamubuze asubira muri Class amuhebye yihebye,ahura na Animateur mushya arimo atembera ikigo yimenyereza.
Animateur: "Uvuye he?"
Discipline master: "mvuye kuri toilets (ubwiherero)"
Animateur:"Okay! Witwa nde?"
Philippe: "Nitwa Philippe!"
Animateur: "wiga muwakangahe?"
Philippe: "Niga S6"
Animateur: "ahaa abantu nkamwe ndabashaka,uze kuza muri bureau yanjye mu kanya nimusohoka tuvugane."
Philippe: "Yego"
Animateur: "Kandi ntutinde,sibyo?"
Philippe: "Yes Sir"
Animateur: "ihute rero ujye muri Class"
Philippe aratanya yihuta ajya muri Class, akinjiramo asanga Chance yagezemo kare yibaza uburyo baburanye,bakubitanye amaso, Chance amwicira akajisho,agiye kwicara asanga Deo na Linda bicaranye muri ya ntebe ye biba amahire abonye aho Deo we yicara nta muntu uhicaye aba ariho ajya kwicara ariko aca aho nyine yicara ahafata ikayi avugishaho Deo na Linda.
Philippe: "Deo Mpa kuri ako gakayi mbe niga."
Linda:"ahubwo se waje tukiga?!"
Philippe: "Oya ndumva ntari muri mood sinzi ndumva rwose ntameze neza ukuntu, mwe nimube mwigana."
Deo:"Okay ntaribi turaza kukubwira "
Philippe: "Yego"
Deo yasigaye aho akomeza kuganiriza Linda ubona ko bahawe rugari.
Deo:"Ese ntabwo ushaka kumva ibyo nkubwira? "
Linda: "gute se?"
Deo:"ko wari ushatse ko Philippe aza kandi ntarakubwira?"
Linda: "erega wakomeje kubica ku uruhande narinzi ko wikiniraga."
Deo:"Okay noneho uriteguye se?"
Linda: "Ni nacyo cyanzanye ahubwo ngo umbwire naho ibyo kwiga twaniga n'ikindi gihe,Ese ubundi ninde wakuntumyeho?."
Deo:"ubutumwa rero nakubwiraga ni ibanga ugiye guhishurirwa sinzi uko uza kubyifatamo gusa nabuhawe kera ni uko hajemo ibindi byitambikamo."
Linda: "Ibanga?.... Ngo wabuhawe kera?"
Deo:"Kera Cyane rwose "
Linda: "ko unteye ubwoba se ubwo ni bwiza?"
Deo:"humura nta giteye ubwoba kirimo. "
Linda: "Ngaho mbwira numve!!"
Deo:"Linda, hari igihe ibi nashatse kubikubwira bindengaho gusa ntibyari ku ubushake bwanjye, hari igiti cyashatse uwacyuhira kiramubura,bavuga ko ibikundanye bijyana ariko byo byari no gupfana gusa ni uko inkweto yashatse iyayo ariko yo ikabona iri iyo bigwa,ariko burya ntawe uvuma iritararenga,ahari ubutayu byange bitinde haboneka iriba,Linda igiti Nijye uwacyuhira ni wowe."
Linda: "Ngo iki?"(atangaye )
Deo:" Ndifuza ko ahari ubutayu mpashyira iriba"
Linda: "Deo ibyo ushatse kuvuga simbyumvise neza ariko Mpa inzira gato nzaba ngusobanuza." (Ahaguruka asubira mu byicaro bye nyuma yuko yari abonye Chance agiye kwirebera Philippe)
Deo yabuze icyo arenzaho yumva yicujije ibyo abwiye Linda utamuhaye akanya ke ngo amubwire ikiri ku umutima,arakaramo kuko yumvaga kuba Linda ntacyo avuze akamuhunga ari ukumusuzugura.
Chance we yari ageze aho Philippe ari ngo baganire,bahuza urugwiro kuko bari bakumburanye bitavugwa.
Philippe: "Uziko nasohotse nje kukureba nka kubura?!!!"
Chance: "genda Uri umwana mubi wowe nagukozeho ndi hanze ngo uze uranga."
Philippe: "Nahise nza nshakira hose pe!!!"
Chance: "Ubwo twanyuranye nyine, umeze ute se?"
Philippe: "Kuba nkubonye ndatekanye"
Chance: "Waraye ute se?"
Philippe: "Nabi kuko nari nakubuze "
Chance: "Nanjye ni uko shn gusa nijoro numvaga ntameze neza ariko naringukumbuye shahuuuu"
Philippe: "Jye ntabwo wabyumva(areba hirya no hino abonye ntawe umureba ahita amusoma ku itama)"
Chance: "Kandi woweee!!! Ubwo ibyo ukoze ni ibiki?"
Philippe: (yatwawe n'inseko izira imbereka ya Chance) "Hhhh ntacyo"
Chance: "Nzakwishyura nawe urabeshya"
Philippe: "Wanyishyuye se n'ubu?!!"
Chance: "Ngo Nkwishyure?"
Philippe: "Yego chou"
Chance: "Igira hino" (aramukurura nk'ugiye kumusoma maze ahita amusunika atabikoze,Philippe ariseka,bari muri twa dukino twabo)
Philippe: "Mbega icyana kibi!!!"
Chance: "Hhhhhh!!" (Aramuseka)
Philippe: "Kumbeshya bibi"
Chance: "Ntabwo nakubeshya urabizi"
Philippe: "Kandi ubikoze?!"
Chance: "Ngaho reka nkubwire batabyumva (aramwongorera utuntu tutumvise neza maze asoje bararebana) Sibyo se?"
Philippe abanza kubitekerezaho kabiri atarasubiza,Deo aba aje nk'iya gatera atangira kubabwira nabi n'umujinya mwinshi abirukana ku ntebe ye,Ishuri ryose rihindukirira kureba ibibaye,Deo n'amashagaga adashira ashushubikana abakunzi Linda nawe abibona biramutangaza.
Philippe aramureba aramwihorera maze afata ukuboko Chance aramuhagurutsa,Chance aramwiyaka amwishikuza bose babireba ahita ajya kwiyicarira mu ntebe ye,Philippe abona arasebye buri wese amwihindutse,ajya kwiyicarira mu umutuzo udasanzwe atavuga, abandi batangira kujujura ngo yari arimo atereta none bamuteye umugongo.
Gaston we nawe wari wahindutse magorwa ubwigunge ari bwose atazi ubucya n'ubwira,yicaye muri Class ye nabo biga gusa hari umukobwa wakomeje kumwitegereza cyane, ni umukobwa wigeze kumwegera rimwe ariko ntiyamuha umwanya.
Igihe cyo gusohoka cyarageze nyamukobwa acungana nuko Gaston asohoka ngo amukurikire,Gaston we ntacyo yari yitayeho atazi n'ibyuwo wamushakaga yakomeje kwiyicarira ngo bose basohoke abone kugenda nawe,wa mukobwa nawe aritinza abishaka maze bose bagiye, Gaston agiye guhaguruka abona wa mukobwa n'ihubi ryinshi ritabaho ahurudukanye.........................
EPISODE 23 On the Way....................
Uyu mukobwa ninde, ahurudukanye iki?......Gaston se noneho ibi arabikira?.......Deo uhise uzabiranywa n'uburakari ubutumwa yatanze buzasubizwa bute? (Ari wowe Linda wasubiza iki?).... Aho Linda ntibagiye kumutsindira izuba riva?....
Philippe yongorewe iki na Chance?... Ese Animateur aramushakira iki?...
Ibi byose uzabimenya mu gice cya 23
NTUZACIKWEEEEE
KANDA Subscribe na Share kugira ngo uzajye ubibonera igihe. #ndabakunda
Murakoze
SHALOM!!!