THE CLASS LOVE SEASON 02 EPISODE 19

Aka kanya tubanje kwibukiranya gato,ubushize Betty na Gogo bari bamaze kwirukanwa,Linda na Chance bari mu byishimo ko ibyabasongaga bivuyeho,Philippe we yari yarikocoye ariko aterwa igisa n'ibase kitari indobo gusa,Gaston we yari asigaye yigunze mu gihe Discipline master hari icyo yongoreraga Betty tutamenye.

THE CLASS LOVE SEASON 02 EPISODE 19
THE CLASS LOVE
SEASON 02
EPISODE 19
"""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""""
Iyo ubonye uhumeka bigashoboka,wagenda bigakunda,Wavuga ukumvikana,wasoma n'iyi nkuru ukishima,Jya ushima Nyagasani waguhaye ibyo byose. #IMANA #niyonkuru
Aka kanya tubanje kwibukiranya gato,ubushize Betty na Gogo bari bamaze kwirukanwa,Linda na Chance bari mu byishimo ko ibyabasongaga bivuyeho,Philippe we yari yarikocoye ariko aterwa igisa n'ibase kitari indobo gusa,Gaston we yari asigaye yigunze mu gihe Discipline master hari icyo yongoreraga Betty tutamenye.
Byagenze bite?
Discipline master abonye Director asubiye muri bereau ye maze yegera Betty aramwongorera amagambo yo kumuhumuriza.
Discipline master: "Humura wihangayika ndaza kukwereka uko tubigenza"
Betty: (yikangamo nkaho atumvise neza icyo ashaka kuvuga) "Gute se?"
Discipline master: "wowe tuza urabyibonera"
Betty: "oooh nibyo se ugiye kunsabira imbabazi" (amusekera)
Discipline master: "Buretse ndaje wowe ntutahe"
Betty asigara aho ahagaze yihugenza ategereje Discipline master wari winjiye kwa Director, Gogo we akimara gusoma yahise yigendera atanasezeye Betty kuko bari bashwanye.
Director we yibereye mu kazi ke,Discipline master nibwo yinjiye,asize Betty hanze we ibyishimo bisa n'ibimusaze kuko yari azi ko ibyo ari byo byose bagiye kumusabira imbabazi kumbi nyir'ubwite niwe wari ugiye kwisabira imbabazi ubwe.
Discipline master: "Mumbabarire kubarogoya"
Director: "Oya ntakibazo"
Discipline master: "Mubyeyi ngarutse kubasaba imbabazi rwose umwanzuro mwafashe wo kuba munyirukanye mudohore!!"
Director: "ahubwo nari nzi ko wawishimiye...ntabwo wabyishimiye?"
Discipline master: "nabyishimira gute munkuye mu kazi?"
Director: "ariko sinagukuye mu kazi ahubwo naguhaye akaruhuko ntushaka kuruhuka?.....nakubwiye ko ugomba kuva mu kazi ukabanza ukitekerezaho...nzakwihamagarira usubire mu kazi nk'ibisanzwe kandi ntikazapfa kuko ndaza gushaka Animateur mushya uzajya akora inshingano ze n'izawe uzagaruka mufatanye,n'ubu nturanyumva? "
Discipline master abura icyo avuga kuko yatekerezaga ko kuba Director yabaye amukuye ku kazi ashobora guhita ashaka undi umusimbura.
Hagati aho Betty we wari urihanze akiri kubyizere yahise asanganirwa n'undi mukobwa witwa Melissa wari inshuti ye magara cyane aza kumwihanganisha ku ukuba yirukanywe ariko Betty yihagararaho.
Melissa:(aza amusoma ku itama amusuhuza) "chr sorry kuba bakwirunkanye pe!"
Betty: "oya baby ntabwo bakinyirukanye"
Melissa: "Ooh gute? Byaba bishimishije natakwirukanye sha!!"
Betty: "singitashye rero"
Melissa: "Woooow ndabyishimiye pe!!"
Betty: (yishimye koko nk'umuntu utaribwirukanwe)"Cyane rwose,rero bose bari bayakanuye ngo Betty baranyirukana!! Baraje basebe kumugaragaro"
Melissa: "ubundi se byagenze bite n'ubundi ko bakubeshyeraga chr?!!"
Betty: "waretse sha ko Gogo ariwe wambeshyeye none nawe bahise bamwirukana rugikubita dore yagiye kareeee"
Melissa: "hhhh harya ngo ni umutego mutindi ushibukana nyirawo?!!! Nabyumve nyine ntazongera,none se bamwirukanye burundu?"
Betty: "Oya bamuhaye ibyumweru bibiri azagaruka,ahubwo chr ndabona Master aje genda ndaje nziguhe neza zose." (Discipline master asohoka mu biro bya Director ubona ko atishimye ariko imbere ya Betty ariyumanganya)
Betty: "Master birakunze?...barambabariye?" (Amumwenyurira n'inseko ye nziza)
Discipline master: (abanza guceceka barebana gusa)
Betty:"Ooh!!! Ko utavuga se bigenze bite? Wambwiyee?"
Discipline master: "ntabwo bikunze aka kanya ariko ejo byakunda"
Betty: (ahita acika intege cyane bigaragara arababara)"None se ubu bwo ndataha iki gihe koko?"(amasaha yari akuze)
Discipline master: "Ntakundi nanjye ntako ntagize pe!! Ariko yanze ngo kereka ugiye ukazagarukana umubyeyi ejo,ariko nturare mu kigo cye"
Betty: "Ubu se koko ndabigira nte? Ndarara he noneho?" (Yibaza byinshi)
Mu gihe Betty akibaza byinshi ababaye cyane,Discipline master ahita amukomangaho ngo ahindukire amubwire, Betty amurebye nawe ahita amuha urufunguzo tutazi iyo rufungura,Betty ararurebaaa abura uburufata n'ubutarwakira....
Linda we iby'imvune byari byoroshye ahubwo aseka asabana n'abandi ubona ko ameze nk'umuntu watuye umutwaro wamuvunaga yari ahetse igihe kirekire,nyuma Chance yaje kumuhamagara aramurembuza,Linda ava mu bandi aza aho Chance ari ahantu ha bonyine bicara bitonze,Chance ubona ko hari icyo ashaka kumubwira gikomeye.
Linda: "Chance none se ko umpamagaye ukaba utavuga bite? Wabaye iki ko utishimye?"
Chance: "sha urebye ntacyo"
Linda: "Oyaaaa wimbeshya ndabona atari ko usanzwe,uracyandakariye?"
Chance: "Ese Linda ubona nkawe naba nakurakariye kubera iki?"
Linda:"kuba naragushinje ko yaba ari wowe wakoze ibyatumye mvunika kandi ni ukuri nabivugishijwe n'umujinya nanjye sijye rwose...."
Chance: "Oya wigarura biriya byararangiye kandi ntutekereze ko nakurakariye kuko nanjye ndi umuntu byambaho nk'uko nawe Uri umuntu byakubaho ahubwo mfite ibindi byo kukubwira."
Linda: "ni ibiki se? Mbwira"
Chance: (arahindukira buke buke amureba mu maso)"Linda! Ndibuka umunsi wambwiraga uko byagendekeye Gaston ubwo yakubitwaga azira wowe,.....ndibuka umunsi wariraga umuririra kandi ntacyo wabikoraho,...nsubije amaso inyuma mbona uko wamwitayeho kwa Muganga ubwo yari yahohotewe na Animateur.....(uko avuga ijambo rimwe kurindi akitsa,Linda emotions[ibyiyumvira] Biraza atangira kurira amarira ashoka kumatama yombi yibutse ibyo byose)... Linda reba uko yagutaye.....Uko Betty yakugize aho yari akwishe.....nanjye ndebera uko nasebejwe ahantu hose n'ingaruka mbi z'urukundo rwawe na Gaston rutanakomeje,Linda reba hano...(amarira ari yose mu maso habo,Chance amwereka imibyimba y'inkoni yakubwiswe)
Bararira barahogora barihanagura bamara akanya batavuga,gusa Linda yibaza impamvu Chance amwibukije iyo nzira yose.
Linda: "Chance washakaga kundiza?!!"
Chance: "Linda umbabarire sibyo nashakaga rwose ahubwo nashakaga kukubwira ko iyo nzira nkwibukije,nanjye irimo kunuganuga insatira buhoro buhoro kandi mu byukuri sinyifuza ariko...."
Linda: "Oya!!? Irakunuganuga gute Chance... Mbwira neza sinsobanukiwe."
Chance: "Linda... Philippe yansabye urukundo kandi maze igihe mbimubonamo kandi bitewe n'uko nabonye iby'urukundo njyewe...........(azunguza umutwe)"
Linda: "Chance si ubwa mbere mbonye ibyanyu kuko ukuntu muba murebana narabibonye ariko ndakwihorera nanga kugira icyo nkubwira gusa icyo Nakubwira ni uko burya mu ubuzima buri wese agira uko agenda muri buri kintu, ubu noneho numvise impamvu wambwiye biriya byose, washakaga kunyumvisha ko urukundo ari inzira y'inzitane kandi icamo abihanganye n'abazi gushinyiriza sibyo?"
Chance: "Cyane kandi njyewe numva bimbayeho ntabasha kubyihanganira."
Linda: "Ikintu nzi kimwe cyo ugomba no kuzirikana,... Ni uko utagomba kwigereranya n'undi uwariwe wese uretse nanjye, nujya kwireba mu ndorerwamo Uri wenyine uzasangamo ishusho yawe wenyine ubwawe,uwo uzaba ubona niwe nyawe si uwundi, ni ukuvuga ngo menya ko ibyambayeho wowe atari ko byakubaho."
Chance: "Jye noneho bishobora kuba bibi kurushaho"
Linda: "Oyaa ntugatekereze gutyo,.... Urukundo iteka rugomba kuganza icyo ari cyo cyose kandi ukirengagiza ibibi byose kuko ugomba guhitamo icyiza utitaye ku ingaruka,kandi ntukitekereze ko uzabona ibibi gusa."
Chance: "Erega byose ndabyumva Linda, Philippe nanjye ndamukunda ariko iyo...."
Linda: "iyo ariko ugomba kuyivamo ukava mubyo gushidikanya,reka kuvuna umutima wawe n'uwa Philippe, nyumva neza."
Chance: "Uramponda sinoga"
Linda yakomeje kumugira inama ndetse anamwereka byinshi bidakwiye kumubera imbogamizi mu urukundo, Chance we atabyumva na gato.
Philippe we aho ari yicaye imbere ya dortoir wenyine yitekerezaho cyane, Gaston nawe yabuze uko yifata aryamye agaramye ku uburiri bwe,hashize akanya arabyuka asohoka hanze ubona ko isi yamucanze,areba hirya areba hino abona umwana wiga muwambere afite amazi mu icupa aramusaba asomaho amusubiza icupa rye.
Gaston arebye neza abona Philippe yicaye munsi y'igiti cyari hafi aho,amusangayo,gusa ataramugeraho,Philippe aba amukubise iryera nawe ahaguruka vuba vuba asa n'umuhunga.
Gaston abonye Philippe agiye igitaraganya aramuhamagara ariko amwima amatwi.
Philippe yihuta ajya muri Class adashaka no kureba inyuma umuhamagaye,Gaston ibyo bimushengura kurushaho ubwigunge buriyongera kuko n'uwo yitaga inshuti ye amukatiye izuba riva.
Philippe we uko yakinjiye muri Class yakubwiswe n'inkuba abonye Chance muri class wenyine nawe yigunze ukwe bisanga aribo bonyine.
Philippe: "Chance!!!!?" (Amuhamagara nyuma yo gutungurwa no kumusanga aho wenyine, aramwegera)
Chance: (aramureba gusa ntuyamusubiza)
Philippe: "Ko Uri hano wenyine?"
Chance: "Wowe se ko uje hano wenyine?"
Rubura gica,bamara akanya batavugana,barebana gusa rukuruzi y'urukundo hagati yabo iriyongera bisanga basomanye umunwa ku uwundi mu uburyo buri wese atamenye uko byagenze,nanjye wabibonaga nashidutse rwahanye inkoyoyo gusa hhhhh ako kari agaciyemo,....
Chance yahise amwiyaka areba hirya ku gikuta cy'ishuri mu nguni neza kuko bari bicaye ku intebe yanyuma,maze uko Chance arebye hirya aryamye ku ntebe ,Philippe nawe amushyiraho ibiganza buhoro buhoro intoki zabo zirafatana bose umutwe ku uwundi bahumeka gake gake,ibyo gutsimbarara kwa Chance byashiriye aho bashiduka imitima yabo yashamikanye.
Hashize umwanya Chance ashaka guhindukira ngo arebe Philippe mu maso,maze bose bareguka,Chance asiiiiiiiiiiiiiiiiiiii.........................
EPISODE 20 On the Way.....................
Chance ngo asiiiii?...agize ate? (Uzuza ibyo Chance akoze)
Uru Rukundo rwa Philippe uguweho n'amahirwe atari yiteze ruzaramba?...Philippe kuki yahunze Gaston?..... Betty se arakira ruriya rufunguzo?..Ese ni urukingura he?....
NTUZACIKWEEEEE!!!
WOWE Kanda SUBSCRIBE kuri iyiwebsite kugirango ujye ubona inkuru igisohoka,duhe ibitekerezo byawe wibuke no gukora SHARE ibi byiza ubisangize abo ukunda.
Turagukunda,niba ushaka kutuvugisha twandikire kuri Tel:0788452364
Murakoze
SHALOOM