THE CLASS LOVE Season 01 episode 01

Dutangiriye mu urugo rugaragara ko rukize hari umukobwa witwa Linda ari mu cyumba avuye muri douche yambaye essuis-main atangira kwisiga maze arambara ariko anyuzamo akaririmba uturirimbo tw'urukundo twa Celine Dion mu gihe akitegura yumva ukomanga niko kumwitaba.....

THE CLASS LOVE Season 01 episode 01
THE CLASS LOVE
Season 01
episode 01
**************************
Dutangiriye mu urugo rugaragara ko rukize hari umukobwa witwa Linda ari mu cyumba avuye muri douche yambaye essuis-main atangira kwisiga maze arambara ariko anyuzamo akaririmba uturirimbo tw'urukundo twa Celine Dion mu gihe akitegura yumva ukomanga niko kumwitaba.
Linda: Yes
Mama Linda : Ese Ubwo uracyari mubiki?
Linda : ndaje mama ndasoje rwose.
Mama Linda : uracyari muri make-up
koko? Ubwo so naza agasanga utararangiza kwitegura urisobanura ngo iki?
Linda: ntabwo ntinda mama maze ndangije kwambara...
Mama Linda :gira vuba rero utaza gukereza so, uranyumva?
Linda: Yego mama
Mama Linda asubira muri salon,Linda nawe akomeza kwitegura hashize akanya gato imodoka ya Papa Linda iba iraje umukozi ajya kumukingurira amarembo (Gate).
Linda asohoka mu cyumba yambaye uniform y'ishuri ubona ko ari cyo gihe cyo gusubira mu masomo.
Linda: Mama urabibona ute se? eh! Ese papa yaje? (papa Linda yinjira mu nzu)
papa Linda : uyu mukobwa ntarasoza? hari icyo usigaje gukora ngo tugende ko nta mwanya mfite
Linda :ndasoje singutinza papa
Mama Linda : Ubwo uzi igihe yahereye
papa Linda : cyangwa urashaka kongera kwirwaza nk'igihembwe gishize gira tugende ntukange ishuri mwana wanjye kuko niho uzakura ubumenyi buzagufasha kugera kure wifuza.
Linda : erega ntabwo ari ukwanga ishuri papa
Papa Linda na mama Linda batangira kumugira inama nk'umwana wabo bakunda bamubwira ko akwiriye kujya yitonda kandi akiga neza agaharanira gutsinda mu masomo yose yiga kandi akajya yirinda inshuti mbi.Nyuma yo guhabwa inama za kibyeyi afata ibikapu bye abishyira mu modoka maze asezera kuri nyina yinjirana na se mu imodoka baragenda, ise amujyanye ku ishuri anamuganiriza bishimye cyane ubona ko ntakibazo mu muryango wabo bafite rwose. Bageze ku ishuri bava mu modoka bajya kuri bureau y'ubuyobozi bw'ikigo ngo bubakire maze papa Linda ahura n'umuyobozi ushinzwe imyitwarire mu kigo barasuhuzanya cyane kuko bari baziranye baraniganye batangira kuganira byinshi bibukiranya bimwe na bimwe babanyemo, mu gihe Linda nawe yarimo yiyandikisha nkuko bisanzwe mugutangira igihembwe ku banyeshuri biga baba mu kigo,haza umusore bigana witwa Gaston arahindukira bararebana ukuntu n'ubwuzu bwinshi ako kanya aramuhobera cyane bari hanze ya bureau baratindana ubona Linda ikiniga ari cyose kuko bari bakumburanye mu gihe bagihoberana Papa Linda aba arabibonye biramubabaza ariko ariyumanganya gato n'akajinya,Linda akiganira na Gaston ahuza amaso na se amureba ikijisho niko guhita yinjira muri bureau atavuze asiga Gaston hanze yumiwe yibaza ibimubayeho.
Gaston:Linda bite? ubaye iki? ko uhise ugenda kandi..........
Episode 02 loading.......................
MURAKOZE CYANE gusoma iki gice cya mbere cy'inkuru y'urukundo mu ishuli,ni inkuru muzakurikirana ibice byinshi byayo turizera ko muzayikunda kurushaho,kora SUBSCRIPTION ujye uyibonera igihe,utange n'igitekerezo cyawe kugira ngo turusheho kubaha ibyo mwifuza, Mwibuke kuyisangiza n'inshuti zanyu nazo ziryoherwe.
SHALOM!!!!