IGIHANGO CY'UMUTIMA SEASON 01 EPISODE 04

Ubushize Davis yari aguye mu maboko meza y'umuryango mwiza twakwita uwabatabazi,Mama Norah we abakobwa be bombi byari byanze ibyo kubumvikanisha,Claude we yari arimo kwemeza Abel uko bagomba kurya amafaranga.....Komeza wisomere iyi nkuru.....

IGIHANGO CY'UMUTIMA   SEASON 01   EPISODE 04
IGIHANGO CY'UMUTIMA
SEASON 01
EPISODE 04
@@@@@@@@@@@@@@@@@@@
Amahoro!!! Amahoro!!! Kuri mwese mufata akanya mugasoma iyi nkuru ndabashimira cyane,mwishimire IMANA ibakunda kandi muyishimishe mu bishoboka byose.
Ubushize Davis yari aguye mu maboko meza y'umuryango mwiza twakwita uwabatabazi,Mama Norah we abakobwa be bombi byari byanze ibyo kubumvikanisha,Claude we yari arimo kwemeza Abel uko bagomba kurya amafaranga.....
Claude: "Imboga zibona abana koko ubwo ni wowe umbaza ibyo bibazo?"
Abel:"Ese ubwo nabyemezwa n'iki?"
Claude: "uretse kwigiza nkana bariya bakobwa nako uriya muryango wose uhereye kuri Nyina wari wababona bagenza amaguru?"
Abel:"Yego,batayagenza se si abantu? "
Claude: "hhhhhhh (asekamo) reka nkuseke pe!!! Yewe wagirango ntujya ubona...."
Abel:"Icyo mba ntabona ni iki se ahubwo jye ntitwahuye na Neillah agenza amaguru"
Claude: "Oya si ibyo mvuga yewe,ahubwo iyo bagiye ntujya ubona ko batajya biteza na za moto,iteka ntubabona bagenda mu imodoka?"
Abel:"bariya se si bene wabo?"
Claude: "hhhhhhhhh (aramuseka cyane)
Abel:" ariko se Jya usobanurira umuntu aho kumuseka kuko burya buri wese aba afite icyo azi undi atazi,uretse n'ibyo n'ibindi byose aho kunseka uzankosore"(aba amubwiriyemo ijambo ry'ubwenge natwe dukwiye gukurikiza,kari agaciyemo)
Claude :"Yo bobobobobo yewe uziko nta amakuru ufite..????!!!! "(Yifashe ku umunwa yumiwe)
Abel:" none se mbwira va muri ibyo"
Claude: "Umva bariya si bene wabo nkuko ubikeka ahubwo ni abagabo babo baba baje kubafata basohotse,uzitegereze neza muri weekend nutabona imodoka eshatu zitandukanye uzamenye ko nkubeshya kuko buri imwe iba ije gutwara umwe uhereye kuri Mama wabo."
Abel:"Reka reka nibyo se koko?"
Claude: "ahahhhh ndakubeshyera iki?....niyo mpamvu rero tugomba kuyabarya natwe nta mikino kuko bariya ubona uretse n' amafaranga batunze n'amadolari menshi."
Abel:"Ese maaama burya niyo mpamvuuuu...."
Claude: "cyane rwose!!! Ahubwo Kanguka dukore akazi"
Abel yumvise ukuri biramutungura atangira gutekereza byinshi, Claude nawe akomeza kumuhatira gukora ibyo bakora ngo bibereho neza.
Kwa Mama Teta ho wa mukozi wabo witwa Gilbert yari afashe ikirahure cy'amazi y'urubogobogo ubona ko hari uwo ayashyiriye ayajyana yitonze ngo atameneka maze akingura urugi rw'icyumba cy'abashyitsi cyarimo Davis kuko ariho bari bamuryamishije,gusa noneho ubona yazanzamutse ariko atavuga,Teta amuri iruhande ahita yakira cya ikirahure cy'amazi atangira gusomesha Davis amwitaho nk'umurwayi,Mama Teta nawe aba arinjiye asanga Gilbert ahagaze aho imbere yabo.
Mama Teta: (n'impuhwe nyinshi) "oooh yakangutse?"
Teta:"nibwo agihembuka ndimo kumuha amazi ngo ndebe ko yamufasha,gusa ntaravuga ijambo na rimwe."(Davis ya amazi arayanywa)
Mama Teta:"Nibyo ndabona ahubwo ayamaze,Gilbert we muzanire andi ndabona ayo wari uzanye ayagotomeye yose buriya umutima we wakaga umuriro,amazi ni meza cyane aramufasha ndabizi kuko yoza ubwonko cyane ko kugeza ubu tutaramenya icyatumye amera uku."
Teta:"none se ko nagerageje kumuvugisha akaba atabasha kuvuga ahubwo arimo kundeba gusa?"
Mama Teta:"muhe akanya buriya ururimi ruracyagobwe,kuko ashobora kuba yahungabanye cyane ku uburyo kuvuga bitari nonaha,ubundi se uramuzi? "
Teta:"Oyaaa gusa numvise Gilbert amuzi "(Gilbert aba azanye andi mazi)
Gilbert:" njya mubona kenshi kuko atuye inaha"
Mama Teta:"Okay ntakibazo banza umuhe andi mazi inyota ishire"
Teta afata cya ikirahure cyuzuye amazi arongera aramunywesha ariko Davis arayanga,Teta yongera inshuro ya kabiri aramusomesha,Davis ntiyanywa n'igitonyanga na kimwe bose birabayobera.
Mama Teta ahita abwira Gilbert kujya mu kazi ke ko mu gikoni,Teta we byamucanze,we na Nyina bari abantu bigirira impuhwe n'urukundo,Maze Mama Teta abonye ko Davis adashaka kunywa ya mazi agerageza kumwinginga ngo anywe gusa biba iyanga ubona ko atakibishoboye.
Bose bamwitegerezanya amaso yuje ubwiza bw'uburanga n'ubw'umutima,Davis nawe abitegereza cyane bose.
Ku urundi ruhande, Mama Norah ahagurutse muri Salon asohoka hanze abona Neillah yitunganya asa n'aho hari aho agiye,agerageza kumuvugisha.
Mama Norah:"mukobwa wanjye ni iki cyatumye uhangayika koko?"
Neillah: "mama ni ukuri hari igihe njyewe bindenga pe"
Mama Norah:(aramwegera yitonze aramuguyaguya)"ariko na none si byiza kurakara bigeze aho,tuza unyibwirire uko byagenze kuko guhora ushwana na mukuru wawe nta nyungu mwakuramo"
Neillah ageze aho aracururuka abwiza ukuri kose nyina amusobanurira ko mukuru we yamuhaye uburozi bwo gutera umusore yakunze witwa Davis,ariko akamushuka ibyo yari agambiriye ntibibe aribyo biba ahubwo bikaba bibi ku uburyo atakekaga,amubwira ko arimo kwitunganya agiye kureba umuntu yanze kuvuga mu izina.
Nyina akibyumva atangira kumugira inama isumba izindi, gusa ataragira byinshi avuga,kumbi Norah yari yihishe aho batamureba abumviriza maze aba avumbutseyo ahagarara aho Neillah amureba,barebana nabi cyane n'umujinya w'umuranduranzuzi kuri Norah ho byihariye maze Nyina nawe buhoro buhoro akurura....................
EPISODE 05 Loading.....................
Written by: Ishimwe Sammy
Mama Norah akuruye iki?.......Norah se we agiye gukora iki n'uyu umujinya,.......
Teta na Nyina se barakorera iki Davis ngo avuge?.......
Abel ko yumvise ukuri kose iki sicyo gihe ngo barye aya amafaranga Claude yita ko ashyushye?......
NTUGACIKWE iyi nkuru, icyo usabwa ni ugukora SUBSCRIBE kuri iyi Website kandi nshuti yanjye jya wibuka gusangiza iyi nkuru n'abandi bose ukora #share
Tanga ibitekerezo byawe #turabikundacyane
Murakoze cyane
Shaloooooooom