IGIHANGO CY'UMUTIMA SEASON 01 EPISODE 11

Duherukana Davis ahita asubira inyuma nyuma yuko yari yinjiye mu gipangu tutazi icyo yikanze,Mama Teta we yabonaga umukobwa we ameze ukuntu, Norah we yashwanaga na Jolly mu gihe Nyina we yari yamugambaniye Gabiro akamwiba,Abel we yari yabuze amahitamo y'ibyo asaba Neillah. Byaje kugenda bite?......... #komezawisomerenshuti

IGIHANGO CY'UMUTIMA   SEASON 01   EPISODE 11
IGIHANGO CY'UMUTIMA
SEASON 01
EPISODE 11
@@@@@@@@@@@@@@@@@@@
Ubuzima buzira kandi butazima nibwo nkwifuriza wowe ufashe aka kanya ko gusoma Iyi nkuru,Shima Imana kuko ukiriho.
Duherukana Davis ahita asubira inyuma nyuma yuko yari yinjiye mu gipangu tutazi icyo yikanze,Mama Teta we yabonaga umukobwa we ameze ukuntu, Norah we yashwanaga na Jolly mu gihe Nyina we yari yamugambaniye Gabiro akamwiba,Abel we yari yabuze amahitamo y'ibyo asaba Neillah.
Byaje kugenda bite?......... #komezawisomerenshuti
Gusa nyamuneka wibuke gukora #share #like #comment
Davis wazaga yiririmbira gake gake yinjiye mu gipangu ako kanya ahita asubira inyuma vuba vuba kumbi yari abonye Norah agenda genda hose acungacunga na Jolly amuri inyuma maze yumva baratongana.
Norah:"ariko se Jolly wamvuye inyuma ko namaze kukumenya icyo ushaka"
Jolly: "kuki utajya wumva ukuri?"
Norah: "Ngaho nakumvise wowe Jya mu byawe"
Jolly: "burya wampamagaye ndi inyuma hariya hahandi tumena imyanda,ngarutse ndamubura ubanza yanyumvirije"
Norah: "Jolly iyo urebye ubona ndi umwana ubeshya uko wiboneye?"
Jolly: "ntabwo nakubeshya urabizi"
Norah: "hhhhhh okay ntacyo ndabizi"
Jolly: "Mpa amafaranga wanyemereye rero naza ndakubwira niba ugiye"
Norah: "Ndayaguha kandi ugure inzoga nyinshi ku uburyo iri ijoro tuza gutwika kandi nawe araba yaje"
Jolly: "Ubundi se muraza nka saa ngapi?"
Norah: Simbizi gusa wowe dusange wateguye ndashaka ko Iyi House party iza kuba irenze gusa birambabaza Davis ntamubonye kuko niwe numvaga biza kuvamo."
Jolly: "Ntakundi nyine, Sawa Bye!!!" (Davis abyumvise arihisha ahantu ari buze kuba amureba.)
Norah:(areba muri ka gasakoshi ke ngo akuremo amafaranga)"Sha Jolly ndashaka kwihimura,umbabarire nubona Davis umugerageze umutumire aze kuboneka."
Jolly: "Wowe Mpa ayo amafaranga tubikore kandi unyizere."
Norah:"What???!!!!"(Yikanga Cyane)
Jolly: "Ubaye iki?"
Norah: "Ndayabuze"
Jolly: "Ngo iki??"
Norah: "Ya mafaranga ubanza bayanyibye"
Jolly: "Ntibishoboka!!"
Norah: "nukuri Jolly, nanjye sinzi pe!!"
Jolly: "Wagiye ureka Kubeshya ari wowe... Ubu se uyabuze ari uko nyakubajije Jya ureka kwijijisha"
Norah: "Buretse ariko arayampa.... Jolly wowe Mpa akanya gato nze nkwereke uwo ndiwe wowe komeza ukore isuku ndaserera n'umuntu."
Jolly asigara aho yumiwe abona Norah ararakaye aragiye yikubita n'umujinya mwinshi, Davis hamwe yihishe ajya kubona abona Norah yihuta mu nzira aca ibiti n'amabuye.
Mama Teta we yegereye wa mukozi wabo witwa Gilbert aramwinja ashaka kumukuramo amakuru nyayo ya Teta,ariko Gilbert aba yamubonye icyo ashaka maze amwima amakuru yose amwereka ko atabiziho.
Gilbert mu gukomeza guhakana amushwishwuriza ngo ntacyo abiziho,Mama Teta yamubwiye amugenzurira akamenya uko bimeze kandi ko azamuhemba ahita yigendera,Gilbert asigara mu kazi ke abitekerezaho amwenyuramo.
Abel we noneho yari yikuyemo isoni aganira na Neillah, Claude we akirimo kwiyuhagira.
Neillah: "Ibyo gusa nibyo uhisemo?"
Abel:"Yego"
Neillah: "ubuse urabona byavamo?"
Abel: "Nyamara byakunda wabyishyizemo"
Neillah: "Oyaa ibyo si ibintu byanjye pe!!"
Abel:"Nanze kugusaba amafaranga kuko ashira ,sinagusabye ngo duhuze imibiri kuko nziko nabyo ari ibyishimo by'akanya gato,gusa kugira ngo nkubikire ibanga nawe ukore uko nakubwiye. "
Neillah: "Abel urabizi?"
Abel:"Ibiki? "
Neillah: "Ntabyo nshoboye nushaka kumbikira ibanga uzabikore cyangwa ubireke."
Neillah arakayemo ahita ashyira icupa hasi,Claude nawe aba araje asanga baracecetse ntawe uvugisha undi,Neillah we ahaguruka ajya kureba inkweto ze ngo atahe,Claude abibonye aramuhagarika amwinginga ngo abe aretse.
Gilbert we yibereye mu gikoni abonye Mama Teta asubiye ku kazi,maze asanga Teta bagira icyo bumvikanaho.
Mama Teta:"Nsubiye ku kazi rero ibyo nakubwiye ubyiteho."
Gilbert: "Ntakibazo"
Mama Teta:"Sawa mugire umunsi mwiza "(aragenda)
Gilbert:" namwe Mabuja,mugire ibihe byiza."(mama Teta agiye, nawe amukurikiza amaso ajya gukinga maze abonye ko koko Nyirabuja agiye,yihutira kujya kureba Teta,kumbi Teta nawe yabyutse acunga ko Mama we agiye."
Teta:"Gilbert mama cya gihe yakubwiraga iki?"
Gilbert: "Ryari? Watubonye se?"
Teta:"Nababonye nyine ahubwo mbwira. "
Gilbert: "Hhhh narinzi ko wasinziriye,gusa ntabirenze yambwiye"
Teta: "Ntukabeshye ariko,ibihe byose nta na rimwe ujya uvugisha ukuri?"
Gilbert: "Ngaho kora ibara nyine nguhe ukuri kose."
Teta:"Ngo iki? "
Gilbert: "Sibyo se?"(Teta aramureba arumirwa Bitewe n'ibyo amubwiye.)
Muri uwo mwanya Norah aza yinjira iwabo aca ibikuba,atarinjira mu nzu yumva abavugira mu uruganiriro abanza guhagarara ngo yumvirize ibyo bavuga n'abo aribo. Gusa bimwanga munda maze byihuse akingura urugi arinjira abona ni.......................................
EPISODE 12 Loading.................
Written by: Ishimwe Sammy
Norah abona ni??.....Gilbert se iri bara avuga ni nyabaki?........ Iyi House party (ikirori cyo murugo) iraba?.......
NTUZACIKWEEEEE!!!
Wowe Ngusabye gukora LIKE, COMMENT,SHARE.
Murakoze Cyane
Shaloooooooom