EBOLA ISATIRIYE U RWANDA RUSHYIRAHO INGAMBA ZIKAKAYE.

EBOLA ISATIRIYE U RWANDA RUSHYIRAHO INGAMBA ZIKAKAYE.

Icyorezo cya EBOLA nyuma yo kongera kumvikana mu baturanyi, u Rwanda rwakajije ingamba zo kucyirinda hato kitarahagera.

Buri munyarwanda arashishikarizwa gukomeza gukurikiza neza amabwiriza yo kwirinda EBOLA mu rwego rwo gukumirira kure virus yayo ngo idakwirakwira.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y'ubuzima[MINISANTE] yatangiye ihumuriza abaturarwanda ibamenyesha ko iki cyorezo kitaragera murw'imisozi igihumbi ariko ari wo mwanya mwiza wo kugihashya.

Itangazo rya Ministeri y'ubuzima

Kwirinda biruta kwivuza niyo ntero buri wese yakwifuza mu gusigasira amagara ye kuko araseseka ntayorwe.

Ibi bibaye nyuma yuko mu gihugu cya Uganda, iki cyorezo cyahitanye umugabo wari utuye mu karere ka Mubende bitera inkeke, Soma inkuru yose hano; https://www.kalisimbi.com/ebola-yishe-umuntu-muri-uganda-bikomeza-gusatira-u-rwanda