KISSING DAY: Menya inkomoko y'uyu munsi wahariwe gusomana.

KISSING DAY: Menya inkomoko y'uyu munsi wahariwe gusomana.

Uyu munsi ni umunsi ukomeye mu mateka y'isi wahariwe gusomana cyane cyane hagati y'abakundana witiriwe izina mu rurimi rw'icyongereza "World Kiss Day"

Muri iyi nkuru urasobanukirwa inkomoko y’umunsi mpuzamahanga wo gusomana "International Kissing Day"  mu ndimi z'amahanga wizihizwa buri mwaka ku ya 6 Nyakanga.

Ubusanzwe gusomana biri mu bwoko bwinshi, hari ubwo biba hagati y’abakunzi cyangwa inshuti zisanzwe ariko byose bigamije umunezero.

Umunsi mpuzamahanga wo gusomana benshi bizihiza ibyishimo bizanwa n’iki gikorwa ndetse n’akamaro kabyo mu mibereho yabo.

Umunsi mpuzamahanga wo gusomana washyizweho mu mwaka wa 2006, ukaba ufite inkomoko mu gihugu cy'uBwongereza.

Washyizweho hagamijwe guha agaciro ugusomana gukorerwa hagati y’abakundana no kwishimira umwanya gusomana bifata muri sosiyete.

Ni ukuvuga ko gusomana byarenze kuba iby’abakundana bigera no mu kuba indamukanyo hagati y’abantu batandukanye bitewe n’imico bihariyeho.

Abana bato nabo bakunze guhabwa utubizu kenshi n’ababyeyi babo n’abandi bantu babishimiye n’ubwo bigenda bikendera uko umwana agenda akura.

Bizwi ko gusomana biba hagati y’abakundana gusa ariko si ko bimeze. Umuntu wese uha agaciro hari uburyo wamusoma cyane cyane kuri uyu munsi wahariwe gusomana.

Niba ubyutse mu gitondo ku bafite abafasha, muhe aka bizu ku itama umwifurize igitondo kiza. Suhuza izindi nshuti zawe uziha bizu ku itama cyangwa umusome ku kiganza umwifurize umunsi mwiza wo gusomana.


Ikinyamakuru National Day Calendar gitangaza ko gusomana si ibyo mu bakundana gusa ahubwo ni ikimenyetso kibutsa abantu bawe ko ubitayeho. Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bari ku kigero cya 40% bahugira mu bindi bintu birimo kureba televiziyo bakabura umwanya n’uburyo bwo kwereka inshuti zabo ko babitayeho. Bizu rero ni imwe mu nzira zo guha agaciro inshuti yawe.

INYARWANDA