IGIHANGO CY'UMUTIMA SEASON 01 EPISODE 05

Duherukana Davis akiri kwa Teta we na nyina barimo kumwitaho,Neillah na mukuru we Norah bari barebanye ayingwe imbere ya mama wabo,Claude umugambi wo kurya ay'ubusa we na Abel wari ukomeje......Komeza wisomere...

IGIHANGO CY'UMUTIMA SEASON 01 EPISODE 05
IGIHANGO CY'UMUTIMA
SEASON 01
EPISODE 05
@@@@@@@@@@@@@@@@@@@
Umugisha n'amahoro yose wifuza mu ubuzima bwawe nziko bitangwa n'IMANA yakuremye kandi nziko igukunda nawe yikunde kandi uyizere,ibyo ushaka byose ndabikwifurije.
Duherukana Davis akiri kwa Teta we na nyina barimo kumwitaho,Neillah na mukuru we Norah bari barebanye ayingwe imbere ya mama wabo,Claude umugambi wo kurya ay'ubusa we na Abel wari ukomeje......
Harakurikiraho iki? #komeza #usome
Neillah amaze kubwiza ukuri kose nyina, nawe yahise amugira inama isumba izindi nubwo byahise bigenda ukundi.
Mama Norah: "Mukobwa wanjye rero ndakumva kandi nawe si wowe ni uko ari ko ubyumva"
Neillah: "Yego Mama"
Mama Norah: "ariko se ubundi uwo musore ngo ni Davis uramuzi neza?"
Neillah: "ndamuzi neza mama"
Mama Norah: "Okay naringizengo n'undi wabikoreye wibeshye bikamubera ukundi "
Neillah: "Oyaaa niwe pe!! Ntabwo nibeshye"
Mama Norah: "Mwana wanjye rero nkubwije ukuri ko iteka ntacyo uzageraho wifashishije iriya myuka y'umwijima,unteze amatwi?"
Neillah: (n'isoni nyinshi) "Yego"
Mama Norah:"Mu ubuzima bwawe niwizera imyuka mibi uko byagenda kose uzahora ukorera mu bihombo gusa kuko niyo ugizengo icyo washakaga ukigezeho,ntabwo ukirambana,ibyo ubimenye kandi ubizirikane buri gihe cyose uzabaho"
Neillah: "Yego mama"
Mama Norah: "Uwo muhungu niba ari uwo kugukunda azagukunda ntacyo umuhaye kuko urukundo rugana iyo rushaka kandi numwereka ko umukunda we ntabikwereke ntuzacyeke ibindi ubwo azaba afite abandi akunda kuko si itegeko ko kuba wamukunze agomba kugukunda kungufu kuko ibyo nibyo bitumye benshi ubona batandukana aribwo bagishakana,niko biba byaragenze"
Neillah: "Ntabwo nzongera nanjye"
Kumbi Norah yarabumvurizaga maze aba arigaragaje,areba nabi Neillah atitaye ku uko Nyina ari bubifate kuko ntiyamwubahaga na gato mbese yari inshinzi itiburira imwe bakunda kwita Karashika muri za nyito z'iyi minsi.
Mama Norah abonye abakobwa be barebana ay'ingwe batyo ntawe uvugisha undi ahubwo umujinya ari wose mu maso habo nk'abagiye kurwana intambara y'inkundura,buhoro buhoro ahita akurura ukuboko kwa Neillah amushyira ku uruhande ngo bitaba induru mu urugo rwe.
Norah n'uburakari budasanzwe arahagarara areba ibyo bigira byose, bahita bamuva mu maso nta kuvuga binjira mu inzu bamusiga hanze nawe arabihorera,arahagarara gusa ubona bidafite amaherezo.
Mama Norah agejeje Neillah mu nzu aramwicaza amubwira kwitegura vuba vuba akajya iyo yateganyaga kujya.
Mama Norah: "Gira vuba ujye iyo wari ugiye kujya ndabona ntakira intambara yanyu,ubundi se ugiye he?"
Neillah: "Mama ndakubwira nje"
Mama Norah: "Gira ugende rero ndabona yanungunitse umushiha ari wose wenda uragaruka yacururutse."
Neillah yitegura vuba vuba yambara neza gusa utamenya iyo agiye,Norah wari ugihagaze hanze nawe aba ariyumviriye cyane hashize akanya aba akubise urugi rurakinguka,arebamo imbere arahagarara gusa yitegereza atavuga.
Mama Teta agaragara yinjira mu icyumba cye arimo ashakashaka icyo tutazi bigaragara ko yabuze aho kiri.
Mama Teta: "Nabijugunye he se koko?" (Yivugisha yibaza cyane, akajya agerageza kwibuka,akongera gushaka araheba,arahaguruka areba mu cyumba cye hose,aho akoze ashaka agaheba,abura icyo yashakaga neza neza)
Hagati aho Abel muri ghetto wenyine we yari arimo kwitunganya yambara imyenda nk'iyo kujyana mu ubukwe,Claude adahari.
Tugarutse kwa Mama Teta we yari akirimo gushakisha icyo tutaramenya,bigeze aho ahaguruka ku uburiri bwe bisa nkaho ahebeye urwaje gusa atabyumva neza,agera ku urugi ngo asohoke maze ageze hanze y'icyumba agiye gufunga urugi agenda ikigongogongo amaso ayerekeje mu cyumba mu maso he hahita hahinduka yitegereza ikintu runaka ntiyahita afunga ahubwo asubira mu cyumba byihuse areba munsi y'igitanda ahakura agakarito k'ibinini kari kaguyeyo,yishimamo bigaragara ko aribyo yashakaga, maze yihuta vuba vuba ajya hamwe Davis bamushyize.
Mama Teta asanga Davis noneho yabyutse yicaye ku uburiri amaso ayahanze Teta bose barebana ubudahumbya,biramutangaza yibaza impamvu yabyo,Teta yumvise nyina aje ahita amureba nawe bahuza amaso ukuntu.
Teta:"Ese mama ko watinze?"
Mama Teta:"Ni wowe umubyukije?"(Davis nawe ahindukira areba Mama Teta gusa areba nk'ugiye kwiruka)
Teta:"Oyaaa niwe wibyukije nanjye ngiye kubona mbona aregutse aricara"
Mama Teta:"oooh ko mbona bidasanzwe?,yavuze se? Hari icyo yagerageje kukubwira? "
Teta: "nta kintu n'ubu aravuga uretse kundeba gusa"
Uko buri wese avuga Davis akamureba cyane amutumbiriye nk'ufite ubwoba mbese amaso asa nk'agiye guturumbuka muriwe,bose bikabatangaza.
Mama Teta: "akira muhe kuri ibi binini biramufasha,koresha ayo mazi n'ubwo yayanze ariko abashe kubimira."
Teta afata bya binini biri muri ka gakarito,afata na ya mazi ari mu ikirahure agiye kumuha ngo amusomeshe,Davis ahita asunika cya ikirahure na bya binini abishikuza Teta abijugunya hasi,Teta aba aritaje ahaguruka ku gitanda n'ubwoba bwinshi ahungira hirya agira ngo agiye kumukubita ariko Davis ubona ko atagiye kumukubita ahubwo ntiyashakaga iyo miti,gusa babanza kwikangamo bagira ngo arasaze,Teta ashyira hasi cya kirahure yari asigaranye mu ntoki dore ko amazi hafi ya yose yari amaze kumeneka kuri Davis, Ako kanya Mama Teta na Teta basohoka mu cyumba n'urusaku rw'icyikango,Gilbert aza yiruka aje kureba ibibaye,asanga bamaze gukingirana Davis.
Claude we wasaga nkaho avuye aho yari anyarukiye mukanya kashize,yagarutse afite aka envelope gasa nkaho karimo amacupa bigaragara ko wenda avuye kuri Boutique cyangwa akabari,maze akigera mu urugo aba abonye Abel rwose yikozeho bidasanzwe yambaye nk'ugiye mu inama cyangwa se ubukwe bikomeye, Claude aramureba aratungurwa cyane n'ibyo abonye.
Claude: "Hhhhhhh (asekamo) ariko noneho uransekeje ubwo ibyo urimo ni ibiki?"
Abel:(akomeza kwitunganya rwose umwana w'umuhungu ntacyo yitayeho)"Hmm?! Njyewe se?"
Claude: "ariko aka si akumiro?!!! None se ko nari ngiye kuzana inzoga ngo twinywere,ugiye hadasanzwe utari wambwiye?"
Abel:"Njyewe se uzi ahantu ngiye hadasanzwe?"
Claude:"Hhhhhhhhh (asekamo) ariko nawe ibyawe birantangaza,ufata ibyemezo bitunguranye wabitekerejeho koko?,hanyuma se uhise uhindura gahunda gute? Ugiye he?!!!"
Abel:"Ubu ngiye muri.... Episode ya 6 hhhhh reka ngukumbuze akandi gace ndagukunda nshuti.
EPISODE 06 Loading............................
Written by:Ishimwe Sammy
Abel se wambaye atya agiye he?........
Neillah arakira mukuru we noneho ko ibanga arimeneye Nyina,Norah akazingiza..................
Davis ibye ko bihinduye isura biraherera he?
Claude yaba agiye kunywera ya amafaranga se cyangwa.........
Ntuzacikweeeeee
Tubwire uko ubyumva iyi nkuru unayisangize abandi, niba kandi ushaka kumvugisha cyangwa kujya muri group ya WhatsApp nyandikira kuri Tel: 0788452364
Ikindi mu minsi iri imbere tugiye kujya tuzikora mu buryo bw'amajwi na none mutubwire uko mubishaka kuko ibyifuzo byanyu ni itegeko kuri twe...MURAKOZE CYANE!!!
Shaloooooooom