THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 29

Reka dukomeze inkuru yacu murabizi ko ubushize Gaston yari akiri kwa muganga ameze nabi nibwo Linda yari abonanye n'ababyeyi ba Gaston bwa mbere, hari ibyago byabaye kuri Discipline master nyuma yo kubeshya. Ese ni ibihe?....Linda yarashyize yibwira nyirabukwe?.... Gaston se koko araza gukira?.... Animateur se yaba nawe yarafashwe cyangwa..... Isomere iyi nkuru wumve nawe uko byagenzeeee......

THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 29
THE CLASS LOVE
SEASON 01
EPISODE 29
************************************
Umunsi mwiza kuri buri wese ndizera ko mumeze neza cyane kubera IMANA yaturemye.
Reka dukomeze inkuru yacu murabizi ko ubushize Gaston yari akiri kwa muganga ameze nabi nibwo Linda yari abonanye n'ababyeyi ba Gaston bwa mbere, hari ibyago byabaye kuri Discipline master nyuma yo kubeshya. Ese ni ibihe?....Linda yarashyize yibwira nyirabukwe?.... Gaston se koko araza gukira?.... Animateur se yaba nawe yarafashwe cyangwa.....
Isomere iyi nkuru wumve nawe uko byagenzeeee......
Mama wa Gaston ubwo yarimo aganira na Linda mu kanya gato bari babonye yagerageje kumubaza byinshi kuko nk'umubyeyi ukuze yari yabonye uko Linda arimo kwitwara mu ikibazo cya Gaston abona ko harimo akantu niko gushaka kumenya niba yaba ari umukazana we.
Linda:"jyewe ndi umunyeshuli usanzwe nigana na Gaston. "
Mama Gaston: "oooh ni byiza cyane mukobwa mwiza nishimiye kukumenya."
Linda:"Murakoze cyane nanjye nishimiye kubamenya."
Mama Gaston: "kandi ngushimiye ubwitange n'umutima mwiza nkubonana ukaba witaye ku umuhungu wanjye aka kageni."
Linda:"Murakoze cyane mama."
Mama Gaston: "ariko se koko murigana mu ishuri rimwe?"
Linda: "yego"
Mama Gaston:"muricarana no ku ntebe imwe?"
Linda: "Oya ntabwo twicarana."
Mama Gaston:(yumvise ko baticarana ari ukwigana gusa yibaza niba nta wundi wari kumwitaho, abona ko ntakabuza bakundana)"hanyuma umuhungu wanjye uba ubona yitwara ate mu ishuri? mbwira menye uko ajya abutwaraho."
Linda: "eh! Gaston se? ni umwe mu banyeshuli bitonda kurusha abandi muri class no mu kigo muri rusange rwose ni umwana mwiza cyane."
Mama Gaston: "nibyo koko?"
Linda: "cyane rwose imico ye n'imyifatire ni indakemwa twese ari abayobozi natwe abanyeshuli turamukunda."
Mama Gaston:(arebye uburyo Linda amusubizanya ubwenge,yumvise n'ikinyarwanda kimeze gutyo,abona ko bibaye aribyo yaba afite umukazana mwiza gusa bimutera amatsiko yo kumubaza noneho ikindi kibazo )"hanyuma se mukobwa wanjye nakwibariza ikibazo? "
Linda:"mbaza ndagusubiza,urashaka kumbaza ikihe se mama?"
Mama Gaston abanza guceceka akanya gato nk'amasegonda atanu,ataramubaza bahindukirira icyarimwe babonye Papa Gaston na Animatrice binjiye muri icyo cyumba bari barimo baje kureba uko Gaston ameze nyuma yo kuvugana n'abapolisi.
Papa Gaston: "umwana se murabona hari ikigenda?"
Mama Gaston: "reka reka mba nkwambuye nanjye ubu byanyobeye."
Papa Gaston: "ubu se koko turamukorera iki?"
Mama Gaston: "none se aho nakabereye aha ko mbona ari ukutureba gusa nta kindi, icyakora nabonye agerageza kunyeganyega ubutabasha nyine biraho nta rutege."
Papa Gaston: " ariko ubundi ntibikwiye ko bamwimurira ahandi mu bitaro bikuru wenda ko hari uko yamera bitewe no kwitabwaho biruseho?"
Animatrice: "erega nimuhumure ntakibazo araza gukira, kuko abaganga bambwiye ko atari ngombwa ko bamwohereza ku bitaro bikuru bitewe n'uko ameze ngo ntibikomeye barakora iyo bwabaga ariko akire."
Papa Gaston: "ibyo ntibyumvikana kubera iki umurwayi yaba arushaho kuremba aho kumwohereza ahandi babifitiye ubushobozi ngo bamukize ahubwo bagashaka kwigerereza bibeshya ngo baramukiza." (asa n'uwitonganya rwose atabyumva babanza guceceka ntawe uvuga buri wese ahangayikishijwe no kubona Gaston muri koma abareba gusa ubutavuga)
Linda: "Gaston araza gukira kuko uko twamuzanye ameze byari bikomeye kurushaho,ubu urabona ko byibura yatangiye kunyeganyega gake gake."
Uko Linda avuga ibyo bose bamurebera icyarimwe bamuhanze amaso, Papa Gaston areba uwo mukobwa uvuga atyo abona kwibaza byinshi kuri we uko yamurebaga wagira ngo nibwo bwambere yari amubonye niko gushaka kugira icyo amusubiza gusa ataragira icyo avuga na kimwe akimureba,abaganga bahise baza maze ubakuriye aza kureba uko Gaston ameze amukoraho amureba cyane maze ahita ahindukira areba mu maso ha se wa Gaston na nyina arababwira ngo bihangane ariko babe basohotse babahe umwanya uhagije wo gukomeza kumwitaho abizeza ko kandi aza gukira agerageza kubamara impungenge,basohotse muri ako kanya ntawe uvugisha undi maze Mama wa Gaston na Linda bicara ku ntebe yari hanze, Animatrice na Papa Gaston bo banga kwicara bagumya guhagarara ubona ko Papa wa Gaston we yari yahangayitse cyane yataye umutwe ubona ko koko ibibazo byamurenze.Animatrice we yarimo areba muri telephone nta kindi hashize akanya ayishyira ku ugutwi ubona ko hari umuntu ahamagaye ariko byanga,arongera arahamagara biranga abikora ubugira gatatu maze yumvise ko na none byanze ahinduriza isura ubona ko arakaye cyane areba hejuru yibaza byinshi biramucanga ahita yigira hirya gato aho batamureba maze mu gihe agiye,imodoka irimo Director na Philippe iba irahageze nabo baba barahasesekaye basohokamo bitonze basanga Linda na Mama Gaston bakicaye hahandi Papa Gaston we agihagaze aho hafi barabasuhuza maze Philippe atangira kubaza Linda uko bimeze,Director nawe yegera Papa Gaston atangira kumwihanganisha.
Director: "mukomeze kwihangana ndizera ko umwana aza gukira."
Papa Gaston: "none tutihanganye twabigira dute?"
Director:"nkurikije kandi uko kuri Police bambwiye,uwakoze icyaha araza gufatwa ashyikirizwe inzego zibishinzwe kugira ngo ahanirwe ibyo yakoze. "
Papa Gaston:(akibyumva yikangamo)"ugize NGO IKI?"
Director: "araza gufatwa ahanwe"
Papa Gaston:"OYA ntumbwire ko uwo muburagasani atarafatwa kuko jye sinabyumva mba ndoga Rusagara."(umusaza arisaza)
Director: "Oya banza unyumve muze....."
Papa Gaston: "Oya ntacyo Umbwira iyo nyangabirama ikidegembya mu gihe umwana wanjye we agiye gupfa kandi natwe twabuze amahwemo." (abivuga anamuhunga adashaka kumva n'ibyo avuga bindi)
Director biramuyobera abura ayo acira n'ayo amira kuko yabonaga ko noneho umusaza atakibabajwe nuko umwana we arwaye gusa ahubwo no kuba yumvise ko uwamugize atyo atarafatwa ngo afungwe.
Kuri Police ho Discipline master yari afunguriwe umuryango bamukuramo amapingu bamukuramo inkweto n'umukandara maze bamusunikira mu izindi mfungwa bahita bakubitaho urugi bafunga n'ikigufuli kinini cyane kugira ngo hatagira usohoka agacika,maze imfungwa asanzemo zitangira kumwataka ziramusaka ahantu hose zimwaka amafaranga yose yari afite mu mifuka zimwe zinamukubita cyane agasaba imbabazi atakamba ariko ntawe umwitayeho ahubwo zose zikamushinyagurira zimubwira ngo ''''Uzabukora!'''' zimwiryaho cyane ngo yigize ingagari none nayo iriye uburoko mbega yatakaga nta n'umwe umufitiye impuhwe bisa nkaho ari uguta inyuma ya huye cyangwa bimwe bita kugosorera mu urucaca,muri uko gucurangira abahetsi,wa mupolisi yari hafi aho ibyo byose abirebera mu idirishya maze arembuza imwe muri izo mfungwa ngo imuhindukize arebe hanze gato maze iramufata mu ijosi n'ubugome bwinshi iramuhindukiza areba hanze arebera mu idirishya maze wa mupolisi aramureba aramuseka cyane amubwira ko ibyago byari bimutegereje nyuma yo kubeshya byari ibyo,ahita anigendera asanga undi mupolisi bagira ibyo bavugana bike ntagutinda binjira mu imodoka vuba vuba bagenda ikubagahu.
Discipline master za mfungwa nyuma yo kumukorera ibyo zishaka byose zamusunikiye mu inguni yabagamo ababaga bafunzwe vuba gusa ntiyasangamo Animateur nkuko yakikekaga kuko bari bamubeshye ko Animateur yafashwe kugira ngo avugishe ukuri maze agahinda karamwegeka atangira kwibaza byinshi.
Ku urundi ruhande mu kigo ho hari hacitse ururondogoro buri wese yivugira ibye mbega bya bihuha byo ku ishuri bivuza ubuhuha, abanyeshuli bamwe batiyumvagamo Animateur na Discipline master kuri bo byasaga nk'ikirori gikomeye bishimiye ibyago byabo.uwitwa Chef we noneho yarimo areba hirya no hino acungacunga ngo hatagira umubona yitegereza igipangu uko kireshya ubona ko ashaka kugisimbuka abanza kunama afunga neza imishumi y'inkweto,arahaguruka arebye hejuru arikanga abonye umuntu hejuru ye agira ubwoba bwinshi kumbi yari umuhungu biganaga bakundaga kwita Biggy wari uzwi cyane ko ari cyo kirara kirenze ibindi byose mu kigo gusa kuko yari yambaye igipira kinini kimupfutse mu maso ntiyari yamumenye kubera ubwoba yari yigiye hirya asa n'uhunga maze Biggy ahita asimbuka amanuka ajya mu kigo.
Biggy: "ariko Babylon nkamwe hari isoko muguriramo ubwoba? urabona ukuntu wari wirutse.." (abivuga akuramo wa mupira mu maso)
Chef:"apu! Ese ni wowe man?!!"
Biggy: "ni jyewe nyine ubwo se ni iki cyari gitumye umutima ukuvamo?"
Chef:(ashaka kwihagararaho) "wapi man nuko nashakaga kuva mu inzira ngo ubone aho umanukira naho ubundi nta bwoba njya ngira man"
Biggy: "hhhhhhh(aramuseka) izo swing ujye uzigabanya umusaza,ubundi se ubikomereje he?"
Chef:"nderekeye man nanjye ngiye kurya ubugari hanze iriya nzara ntiwayikira."
Biggy:"okay ntaribi noneho fata chance wikomereze."
Chef:"ntaribi "
Bahise batandukana buri wese ajya iyo agiye, Chef arasimbuka arasohoka,Biggy nawe abanza kwitunganya abona kwinjirira ikigo.
Tugarutse kwa muganga rero byari byabaye akavuyo umusaza atabyumvikanaho na Director uburyo Animateur atarafatwa kandi bivugwa ko yari mu kigo akabacika,Director yabonye bikomeye yabuze ubwisobanuro ahita agenda yinjira mu modoka abwira umushoferi bahita bagenda batavuze,abaganga nabo bahise basohoka maze ubakuriye ahamagara Papa wa Gaston ngo amubwire uko umwana we ameze maze amushyira kuruhande ubona ko hari ibyo amubwira yemera rwose ntakibazo gusa hashize akanya gato bakivugana Papa wa Gaston atangira guhindura isura ahita azunguza....................................
EPISODE 30 on the way..............
Papa Gaston se ahise azunguza iki?........aho ibyo Gaston ni amahoro?......aba bapolisi bagiye ikubagahu baragira icyo bakora gifatika?...........
NTUZACIKWE na episodes zikurikira nshuti kandi Season 01 iri hafi kurangira kuko izarangirana na n'uyu mwaka wa 2019.
Mwibuke gukanda LIKE, COMMENTS na SHARE nibyo bimpa imbaraga zo kubaha akandi gace byihuse.
Murakoze cyane
SHALOOM