UBURYO WABONAMO AMANOTA Y'IBIZAMINI BYA LETA.

UBURYO WABONAMO AMANOTA Y'IBIZAMINI BYA LETA.

Aka kanya benshi barimo gushakisha uburyo babonamo amanota yasohotse n'ubwo bamwe kuyabona byababereye ihurizo.

Icyarushijeho gucanga abatari bake ni ukuntu amanota y'ibizamini bya leta yasohotse abarwa mu mibare ihabanye kure cyane n'uko byagendaga mbere.

Ni Amezi 2 yuzuye neza, Ibi n'ubundi Minisiteri y'uburezi ibiteguje abanyarwanda, soma inkuru; https://www.kalisimbi.com/hagiye-guhindurwa-uko-amanota-yicya-leta-azajya-asohoka 

Uku niko amanota yabazwe;

Umunyeshuri Kugira amanota ari hagati ya 70 na 100 mu isomo rimwe ashyirwa mu cyiciro cyiswe 'Indashyikirwa' bihagarariwe n'inyuguti ya 'A' ifite agaciro k'amanota 6, mu gihe uri hagati ya 65 na 69 afite 'B' ihwanye n'amanota 5.

Inyuguti ya 'C' mu isomo ihagarariye amanota ari hagati ya 60 kugera kuri 64 n'agaciro k'amanota 4 mu gihe inyuguti ya 'D' yerekana ko umunyeshuli yagize amanota ari hagati ya 50 na 59 n'agaciro k'amanota 3.

Kuva kuri 40 kugeza kuri 49 bingana n'agaciro k'amanota 2 ahagarariwe n'inyuguti ya 'E' mu gihe uwabonye amanota ari hagati ya 20 na 39 aba afite inyuguti ya 'S' ifite agaciro k'inota.

Uwatsinzwe isomo aba afite amanota kuva kuri 0 kugera ku manota 19 bihagararirwa n'inyuguti ya 'F' ifite agaciro k'amanota 0.

Mu mashuri abanza uzajya aba yujuje azajya aba afite amanota 30 y'ikigereranyo(Aggregate) ari byo ufashe ka gaciro 'A' k'amanota 6 ukagakuba n'amasomo 5 bakoze.

Mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye ho uwatsinze yujuje neza azajya aba afite amanota 54 ari yo ukubye ka gaciro k'amanota 6 ukagakuba n'amasomo 9.

Kugira ngo umenye ko umunyeshuri yemerewe gukomeza kwiga adasibiye mu mashuri abanza agomba kuba afite nibura amanota 5 kuri 30.

Icyiciro rusange cyo ku munyeshuri ufite amanota 9 kuri 54 niwe wemerewe gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye abandi bagasibira bari munsi yayo.

Inzira yo kumenya amanota yasohotse;

Uciye kuri murandasi wakoresha iyi nzira; https://sdms.gov.rw/sas-ui/public/nationalExaminationResult.zul

Naho ukoresheje inzira y'ubutumwa bugufi ; Jya ahandikirwa ubutumwa bugufi wandikemo "Numero iranga umunyeshuri[Index Number] yuzuye neza,Wohereze kuri 8888.

Imibare y'Uko amanota yasohotse, Soma: https://www.kalisimbi.com/amanota-yibizamini-bya-leta-yashyize-arasohoka