THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 28

Mu gice giheruka twari tumaze kumva ko Gaston yakangutse abasha kureba ariko atabasha kuvuga habe no kwinyagambura gusa ababyeyi be bari bamugezeho bahasanze Linda na Animatrice, Police yo yari yageze mu kigo bashakisha Animateur wari wakoze amahano ngo akanirwe urumukwiye. Yaba ari nde wahamagaye police se ko na Philippe wari wabigerageje atariyorohewe na Chef??......Gaston se araza kubasha kuvuga?.....Discipline master se wari wagerageje guhishira Animateur nyuma yo kwemererwa ibyo tutamenye aho ibyo arabikira?.... Isomere iyi nkuru nawe wihere ijisho n'ubwonko nziko uza kugira icyo uyikuramo cy'ingenzi mu ubuzima bwawe............

THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 28
THE CLASS LOVE
SEASON 01
EPISODE 28
*********************************
Undi munsi twongerewe wo kubaho, iyi ni indi saha Nyagasani aduhaye,kuba tugejeje kuri uyu munota n'iri segonda tubikesha Rurema reka #tuyishime iyo Mana yaturemye,ndizera ko umeze neza aho uri hose.
Mu gice giheruka twari tumaze kumva ko Gaston yakangutse abasha kureba ariko atabasha kuvuga habe no kwinyagambura gusa ababyeyi be bari bamugezeho bahasanze Linda na Animatrice, Police yo yari yageze mu kigo bashakisha Animateur wari wakoze amahano ngo akanirwe urumukwiye. Yaba ari nde wahamagaye police se ko na Philippe wari wabigerageje atariyorohewe na Chef??......Gaston se araza kubasha kuvuga?.....Discipline master se wari wagerageje guhishira Animateur nyuma yo kwemererwa ibyo tutamenye aho ibyo arabikira?....
Isomere iyi nkuru nawe wihere ijisho n'ubwonko nziko uza kugira icyo uyikuramo cy'ingenzi mu ubuzima bwawe..............................
Ubwo Police yinjiraga mu kigo nta kindi cyabayeho uretse gushakisha uwo mugome bafatanyije na Director (umuyobozi w'ikigo) nawe wari wumiwe bitewe n'iryo bara ryabereye mu kigo cye, barikumwe na Discipline master wari ufite ubwoba. Bashatse hose hashoboka hasigara mu biro bya Discipline master maze naho bajyayo kandi neza neza niho Discipline master yari yamusize amukingiraniye kugira ngo Director atamubona,bamutegetse kuhafungura maze mu bwoba bwinshi abanza kunanirwa kuhafungura,bigikingura bahise basanga Animateur yagiye kare maze Discipline master ahita yiruhutsa umutima usubira mu gitereko gusa mu kwiruhutsa kwe wa mupolisi umwe mukuru aba arabibonye abona ntibisanzwe abona ko ibyo aribyo byose hagomba kuba hari ikintu kiri hagati aho ariko aramwihorera ntiyabyitaho noneho bakomeza gushakisha ahantu hose baraheba,hashize akanya barasohoka babivugaho.
Director: "ariko se ubu yaba yagiye he koko?"
Police:"wowe waherukaga mu kigo ryari?"
Director: "nari maze ukwezi kurenga ntahagera."
Police: "ubwo se wumva ko abo uyoboye bamera bate niba nawe utajya uhagera ngo ukurikirane uko ikigo cyawe kimeze." (abivuga ari karume cyane)
Director: " nari mumahugurwa n'abandi bayobozi b'ibigo twahawe na Ministeri y'uburezi"
Police: "ayo mahugurwa se ababuza gukora ni nyabaki?"
Director: (abura icyo avuga maze atangira kwisobanura)"ibyo byo nakoze amakosa yo kudafata umwanya nibura muto ngo nze ndebe uko bimeze. "
Police: "hanyuma wowe bite? " (abaza Discipline master)
Discipline master: "njye nari mpari." (wa mupolisi amureba ubudahumbya ntamikino)
Police: "byagenze bite?tubwire uko bimeze kandi ntutubeshye uranyumva?"
Discipline master: "yego afande"
Police: "vuga vuba rero nta mwanya dufite hano."
Discipline master: "nyine uko byagenze ....nyine narindi mu kazi nk'ibisanzwe njya kumva numva urusaku hanze ndasohoka ngo ndebe ibibaye mba mbibonye gutyo nyine.." (byasaga naho avuze ubusa kubera ubwoba yari afite)
Police: "umaze kubibona wakoze iki?"
Discipline master: " maze gusohoka nyine...ubwo nahise nyine.... nafunze ibiro nkoreramo njya kureba uko byifashe."(bose babona ko afite ubwoba kandi ko hari icyo ahishe)
Police: "okay ibyo tubyihorere"
Director: " ahubwo se ko ntari nakabahamagaye ibi mwabimenye gute? kuko nibwo narimfashe telephone ngo mbibamenyeshe."
Police: "nta kindi tuvugana ahubwo genda ushake umunyeshuli wawe witwa Philippe wari inshuti ya wa mwana wahohotewe,bukore vuba kandi." (abibwira Director amukangara cyane maze Discipline master ashaka kwitanguranwa ngo Abe ariwe ujyayo kumuzana)
Discipline master: "oooh uwo mwana reka muzane vuba vuba ntakibazo simbatindira."
Police: (aramurebaaa maze aramuhakanira)" urumva ushaka kujya kumuzana?"
Discipline master: " cyane rwose ntabwo ntindayo kuko ndamuzi arahita aza."
Police: "si wowe nabwiye ariko, guma aho nta kindi nkubwiye,reka Director ajye kumuzana ntabwo nawe atinda."
Discipline master agwa mu kantu amaze kubwirwa ayo amagambo yagaragazaga ko bisa naho bavumbuye ibyo yari arimo bitewe n'uko bari bavuze no kuri Philippe, umupolisi yarebaga ikijisho Discipline master bikamutera ubwoba agakeka ko wenda na Animateur yaba yafashwe bakaba ariwe bari baje kureba gusa akibaza uwaba yabahamagaye kuko yumvaga ko nta munyeshuli waba yabivuze kandi yari yabibujije na Animatrice amubwira ko aza kubihamagarira. Wa mupolisi mukuru yamaze kuvugira ku icyombo maze aragaruka yegera Discipline master aramwitegereza cyane amureba ikijisho na none anamukanga maze amubaza ikibazo.
Police: "Koko ntabwo uzi aho yagiye?"
Discipline master: "naba nkubeshye pe! kuko...."
Police: "okay ngaho bimbwire neza kuko iki?"
Discipline master: "kuko njye nasohotse ngiye kureba ibibaye nsanga yagiye kera."
Police: "ibyo uvuga urabizi neza?"
Discipline master: "ndabizi neza rwose sinababeshya."
Police: "Urakoze cyane kutubeshya."(ahita ahindukira asa n'umutera umugongo afite umujinya w'umuranduranzuzi kuko yabonaga ko amubeshya ashaka kumukubita urushyi maze abona abanyeshuli bisukiranya hafi aho baje gushungera yanga kumusebereza imbere y'abana aratuza arongera arahindukira aramureba cyane)
Discipline master:" ibyo nkubwiye ni ko kuri pe! kuko n'abanyeshuli bose ntawamenye aho aciye."
Police: "hhhhh (asekamo gake ahekenya amenyo) ibyo wabihagararaho n'amaguru abiri ?"
Discipline master: "yego"
Police: "humura uraza kubisobanura neza sibyo?"
Discipline master: (mu ubwoba bwinshi arasubiza)"yego"
Umupolisi aramureka yegera wawundi muto wari uhetse imbunda aramwongorera ngo akomeze amucungire hafi atamucika,maze ahita ajya mu banyeshuli bari hafi aho atangira kubaganiriza ababaza amakuru,anabaza bamwe muri bo babibonye neza uko byagenze cyane cyane abigana na Gaston ni mu gihe Philippe yari atarahagera,kuko bari hirya ya Discipline master harimo nka metero nka 30 ntabwo yumvaga ibyo bavugaga kuko bavugaga buhoro ahubwo yabonaga uko bamubwiraga ari nako yandikaga,ubwo tayali telephone ye bari bayimwatse hakiri kare,Director na Philippe bahise bahasesekara maze basuhuza Philippe.
Director: "dore ni uyu mwashakaga afande..."(amubereka)
Police:" bite sha?"
Philippe:"ni byiza"
Police: "ni wowe witwa Philippe?"
Philippe: " yego ni ko nitwa kandi nijye wabahamagaye."
Police: "waduhamagaye saa ngahe?"
Philippe atazuyaje yahise ababwira isaha atajijinganyije wa mupolisi yumva koko nibyo maze amubwira kwinjirana na Director mu modoka y'ikigo ngo bajye kuri station ya police iri hafi aho,abwira wa mupolisi muto kwambika ipingu Discipline master,ararimwambika amushyira muri pandagari basohoka mu kigo Director yumiwe cyane yibaza ko wenda Discipline master abifitemo uruhare,abanyeshuli bakibona ibibaye basigara bacitse ururondogoro buri wese avuga ibye harimo ababeshya abandi mbega inkuru iba kimomo mu kigo cyari gisigaye kiyobowe na Headboy(umuhungu ukuriye abanyeshuli bose mu kigo) dore ko nta umuyobozi n'umwe wari usigaye ugira aho ahurira n'imyitwarire y'abo.
Bageze kuri police Discipline master bamukura muri pandagari bamwicaza mu cyumba cy'aho yagombaga guhatwa ibibazo, Philippe na Director bo bahagararana na wa mupolisi mukuru, ubwo Philippe ababwira uko byagenze byose maze Director arumirwa.
Director: "hanyuma se sha telephone wakoresheje wayikuye he?"
Philippe: "nagiye gushaka umutetsi wajyaga untiza mpamagara iwacu nubwo byabanje kungora ariko byarangiye mbikoze nibwo nahise mpamagara police kuko nabonye ko bagiye kwikingirana mu biro bonyine mbona ko ashobora no kumukingira ikibaba akaba yanamucikisha."
Police: "ibyo turaje tubikoreho iperereza ryimbitse nanjye nari nabiketse."
Director: "ubu se Animateur turamubona koko ngo afatwe ahanwe? kuko ibi ntibikwiye rwose ku bantu twitwa ko turera abana,umurezi nkuwo aba agomba kubiryozwa,hanyuma se sha uwo mwana yari inshuti yawe mwaniganaga?"
Philippe: "yego"
Police: "ibyo mubivemo twe tugiye gukurikirana iki kibazo ahubwo mugende murebe uko ameze naho twatumyeyo abantu bacu ntakibazo andi makuru muraza kuyamenyeshwa nyuma."
Director yahise abashimira maze we na Philippe binjira mu modoka berekeza kwa muganga kujya kureba Gaston, Wa mupolisi nawe ajya aho Discipline master yari yicaye yambaye ipingu atangira kumuhata ibibazo.
Police: "umwirondoro wawe mbere na mbere niwo dushaka ubundi ibindi ndashaka ko umbwiza ukuri kudaciye kuruhande kuko numbeshya uraba ufite ibyago byinshi utakekaga."
Yahise amubwira umwirondoro we wose anamwemerera kumubwiza ukuri.
Police: "waba uzi aho Animateur ukekwaho guhohotera umwe mu banyeshuli uyoboye ari?"
Discipline master: "Oya,ntabwo nzi aho aherereye"
Police: "ibyo byabaye urihe?"
Discipline master: "narindi mu biro byanjye."
Police: "hari uwo mwari murikumwe?"
Discipline master: "Oya ntawe" (arabeshya kuko mwibuke ko yari kumwe na Philippe cya gihe amuha amafaranga)
Police: "ntawe?" (uko amusubiza byose yandika)
Discipline master: (abanza guceceka )"yego ntawe "
Police: "Wa mugabo we wibuke ko kubeshya kwawe aribyo byago byawe uranyumva?"
Discipline master: "yego ndakumva afande"
Police: "ucungane nuwo munwa wawe ntihagire ikindi kinyoma cyongera gusohoka ntakubahuka ugasanga nkubabaza mu uburyo utazi."
Umupolisi yakomeje kumuhata ibibazo undi nawe ari ko amusubiza,bamubwira ko Animateur yafashwe kandi arimo kumushinja nawe maze akubitwa n'inkuba kumva ko Animateur yamaze gufatwa kuko yiyumvishaga ko wenda yaba yatorotse ariko nanone bikamuyobera uburyo yaba yasize amufungiranye mu kanya gato bajya kumureba bakamubura.
Kwa Muganga ho ubwo ababyeyi ba Gaston bari bahari bo na Animatrice bakurikirana uko ameze,Papa wa Gaston we yari yisajije avuga ko ntacyo bagomba kumubwira mu gihe iyo nkorashyano ngo ni Animateur itarafatwa ngo ishyikirizwe ubutabera gusa Animatrice akamwihanganisha cyane amubwira ko ubwo Police ibirimo aza gufatwa ntakabuza, Papa Gaston akajya amubaza ati" Ese ubundi iyo nyamaswa mwakoranaga?" Animatrice amwikiriza maze amubwira ko ari ubwambere yari abimubonyeho.Gaston we noneho yari yatangiye kunyeganyega ku uburyo yafata umuntu mu kiganza kuko Linda yari amufashe mu biganza byombi ababaye cyane nyina nawe ari iruhande rwa Linda amarira akimuzenga mu maso maze hashize akanya gato mama Gaston atangira noneho kuvugisha Linda noneho nibwo umukazana na Nyirabukwe bari bagiye kuganira kuva bahagera.
Mama Gaston: "Ese mukobwa wanjye wowe witwa nde?"
Linda: "nitwa Linda."
Mama Gaston: "Reka mbanze ngushimire ko watubereye aho tutari turi wowe n'uriya muyobozi wanyu."
Linda: "Murakoze cyane gushima."
Mama Gaston: "none se wowe ko ntako utagize ubwo butwari urabusanganywe ni wowe ukunda guherekeza abarwayi?"
Linda: "yego ariko si cyane nkunze guherekeza hano abarwayi."
Mama Gaston: eeeeeeh! yego maaama hanyuma se uyu muhungu wanjye umuzi ute? muraziraanye cyane? "
Linda: "Yego jyewe ndi......................................................
EPISODE 29 on the way.............................
Linda se agiye kubwira nyirabukwe ko ariwe mukazana ??...........Ibi byago bigwiriye Discipline master nyuma yo kubeshya ni ibihe?......Ko abwiwe ko Animateur yafashwe kandi akaba arimo no kumushinja araza kubikira?.......Animateur se yaba yarasohotse ate mu biro bya Discipline master ko yari yamufungiranyemo?......Uyu mugome koko yafashwe twishimemo? cyangwaaaa..........
Ahaaaaa Nzabandora ni umwana w'umunyarwanda reka tubitege amaso.
Wibuke gukanda LIKE, COMMENT na SHARE rwose ibi ntukabyihererane bisangize inshuti n'abavandimwe no muri group zose ubamo. #ndakwemeracyane
Urakoze cyane
SHALOOOM