UMUCONGOMAN YAPFIRIYE KU BUTAKA BW'U RWANDA.

UMUCONGOMAN YAPFIRIYE KU BUTAKA BW'U RWANDA.

Hacitse igikuba mu karere ka Rubavu ubwo umugabo uturuka mu gihugu gituranyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yasanzwe yashizemo umwuka.

Byabaye Kuri uyu wa kabiri w'icyumweru tariki 06 Nzeri , mu murenge wa Gisenyi neza neza mu kagari ka Mbugangari.

Uyu mugabo witwa Christian YINKESE uri mu kigero cy'imyaka 33, amakuru dukura i Rubavu avuga ko abaturanyi bishe urugi rw'inzu yari acumbitsemo nyuma yo kwibaza impamvu yagumye ikambere ubudasohoka amasaha asaga 24.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari ka Mbugangari yemeje aya makuru avuga ko abo baririmbanaga mu itorero yasengeragamo bari bamubuze bitera impungenge niko kujya aho atuye babona harafunze batabaza abaturage bica urwo rugi basanga atakiri muzima.

Yari aryamye yubamye ku gitanda ubuteguka, iruhande rwe hari icupa rya fanta y'igice iteretse ku kameza, niko guhita bitabaza ubuyobozi bw'ibanze buza kureba ibibaye nabwo buhamagaza urwego rw'ubugenzacyaha mu Rwanda ,RIB, Imbangukiragutabara itwara umubiri we mu bitaro ngo hasuzumwe icyamuhitanye.