THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 25

Duherukana ubwo Animateur yari avumbuwe umugambi we mubisha uhuye na kidobya ubwo Linda yari abonye Gaston nyuma yo kumushakisha bagasa nabahebye,Discipline master we mwibuke ko hari icyo yari agiye kubwira Philippe kidasanzwe cyatumye amujyana mu biro bye.Ese koko umutego mutindi wa Animateur uramushibukanye akihibereye?....biramugendekera bite?...Philipe se agiye kubwirwa iki kidasanzwe?...Linda ko abonye Gaston,amubonye he?...cyangwa siwe abonye... #komeza wisomere inkuru yawe wumve uko byagenze kuko ahaaaa!!! birarenze……..

THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 25
THE CLASS LOVE
SEASON 01
EPISODE 25
*****************************************************
ALLAH AKBAR! IMANA niyo nkuru rwose,Ikaze nanone ndakeka mu meze neza uko Imana ibishaka reka tuyishimire yo ikomeje kuturindira muri iyi si twisanzemo nta ruhare tubigizemo Ishimwe cyane,nkuko nari nabibasezeranyije ubushize nishimiye cyane kubwira abasengera muri Islam ko basoma muri Quran surah ya 50 yose kuko ikubiyemo ubutumwa bwiza #ndabakunda Alhamdulillah!!
Ako kari agaciyemo reka dukomeze n'inkuru yacu duherukana ubwo Animateur yari avumbuwe umugambi we mubisha uhuye na kidobya ubwo Linda yari abonye Gaston nyuma yo kumushakisha bagasa nabahebye,Discipline master we mwibuke ko hari icyo yari agiye kubwira Philippe kidasanzwe cyatumye amujyana mu biro bye.Ese koko umutego mutindi wa Animateur uramushibukanye akihibereye?....biramugendekera bite?...Philipe se agiye kubwirwa iki kidasanzwe?...Linda ko abonye Gaston,amubonye he?...cyangwa siwe abonye...
#komeza wisomere inkuru yawe wumve uko byagenze kuko ahaaaa!!! birarenze……..
Ubwo Linda na Animatrice binjiraga kwa Animateur basanze Gaston ntawe maze Animatrice abanza kwanga kwemera ibyo yabwiwe ariko barashakisha nyuma baza kubona Gaston mu uburyo butari bworoshye kuko Animateur yari yamuhishe,umva hano uko byari byifashe kuko yari intambara gusa kugirango bamubone.
Animateur:(abakingurira nyuma gukomanga bikanga Animatrice akanamuhamagara kuri phone)"bite se ko muje nk'iya gatera?"
Animatrice:"arihe?"(binjiye bashakisha bareba buri hose)
Animateur:"inde se?"
Linda:"nanjye ntawe mbona"(atangira kurira)
Animatrice:(arahagarara areba Linda anamutunga urutoki)"umva muko...urabe utankinisha..uranyumva?"
Linda:"oya ntabwo nkukinisha"
Animateur:"ariko se umukino murimo ni football,basketball.ni volleyball cyangwa??"
Animatrice:"ubyite uko ushaka ariko niba koko Gaston ari hano Linda akaba atambeshya ibi bintu biragukoraho."
Linda:"erega ntabwo nkubeshya."
Animateur:"ariko noneho mwasaze?..hanyuma se uwo mwana muvuga murumva yaba ari hano akora iki koko?"
Animatrice:"wowe menya ko bishobora kutagenda neza kuri wowe niba ibivugwa ari byo."(bakomeza gushakisha)
Animateur:"hhhhhhhhhhh(arabaseka cyane) uwabaroze ntiyakarabye no mu ntoki pe! ubwo muje gukora iki mwiruhiriza ubusa? uko mubizi niyo nashaka umunyeshuli mwumva namuvana mu masomo atarangiye? n'iyo kwaba ari ukumuhana namuhana ayarangije..ubwo ntibwaba ari uburere naba ntanga."
Linda:"Gaston!..Gaston!! Gast..."(ahamagara ngo yumve niba yamwitaba ariko ntiyumva n'ijwi na rimwe.)
Animatrice:"ariko Linda ubu ntumbeshya wowe? ubu ntirwari urwitwazo rw'uko nari ngufatiye hanze abandi barimo biga?(amaze kuruha gushakisha uwo atabona)
Linda:"ndakubwiza ukuri pe!"
Animateur:(avuga atera ubwoba Linda kugira ngo abivemo)"niko sha ukuri kuhe? ko ubeshya gusa...ahubwo mbare kabiri waryamye hasi tuguhanire kubeshya umuyobozi...ariko muba musuzugura Animatrice wanyu kubera iki?"(ashaka kuyobya uburari)
Animatrice:"ariko uzi ko aribyo koko...aba bana n'ubundi barananiye ubwo rero ubonye ngufashe ushaka guhimba imitwe kugira ngo umbeshye,Ryama hasi se nyine ntiwumva ibyo bakubwira."
Animateur:"cyane rwose baba barakwifatiye bakagushushanya uko bashaka,harya ngo ni uko mubona akiri muto niyo mpamvu mumusuzugura?"
Animatrice:"Ryama neza,...uramubona?..animate..mpa ya nkoni yawe mwihanire"(Linda abura ubwisobanuro araryama ngo bamukubite kuko ntako batari bagize bashaka Gaston bagaheba urumva ko nta kindi yagombaga kuvuga)
Linda:"ariko ni ukuri ko…"
Animateur:"ni ukuri se iki? hama hamwe wumve ingaruka zo kubeshya,wajyaga kubeshya se uyobewe ko ari icyaha?"
Linda yajya kuvuga bakamuca mu ijambo,Animateur akicinya icyara ko ibye bisa n'ibitamenyekanye,ubwo batangiraga kumukubita aryamye hasi kuko yatinyaga inkoni uko Animatrice yamukubitaga n'umujinya mwinshi,Linda nawe akigaragura hasi anataka cyane kubera za nkoni,mugukomeza gukubitwa anigaragura hasi yikoza hirya no hino yahise abona amaguru ya Gaston arasakuza cyane noneho avuga ati "dore Gaston" abisubiramo inshuro nyinshi ariko Animatrice akomeza gukubita agirango ni imitwe,Linda bimwanga munda arakururuka aramuhagurukana maze mu kwitegereza neza abona Gaston muri ka gatebe inyuma y'akabati kabikwamo ibikoresho nk'inyandiko byo mu biro,Animatrice nawe aba aramwiboneye koko biba induru kuko basanze yamuzirikiye kuri ka gatebe akamushyira inyuma ya akabati yanamufunze umunwa ngo adashobora gusohora ijwi,basanze agihumeka ariko nta ntege ubona akajisho kahenengeye atanareba neza atanabasha gusubiza n'umuvugishije,Linda yihutiye kumuhambura ya migozi amaboko n'amaguru banamuhambura ku umunwa Animateur yabuze iyo akwirwa abura aho arigitira amaso yamuvuyemo,Linda we amarira ari yose uko bagerageza guhambura Gaston kwihangana byari byamunaniye,Animatrice we yari yumiwe cyane yibaza niba ibyo abona ari byo cyangwa se arota, nubwo imigozi yabanje kubagora uko ari babiri babohoye Gaston baramwiyegamiza kuko yari yacitse imbaraga zose atabasha no kwicara neza,imibyimba y'inkonji za Animateur yari yuzuye mu isura bivanze n'amaraso yari yavuye mu maso he hose ku uburyo byagaragaraga ko yamukubise akamunoza rwose mu ubugome bwinshi,Animatrice yarahindukiye areba Animateur wari wabuze ibyicaro ubwoba ari bwose nubwo yari yihagazeho nk'imbwa irya uruhu,yamubwiye amagambo akomeye.
Animatrice:"ubu se nibwo burere utanga?....nibwo burezi bukwiye wari ukwiye Guha umwana?..."(amureba nabi)
Linda:"Gaston! Gaston!...Gaston...uranyumva?...Gast....(we arimo kugerageza kuvugisha Gaston amuhamagara ariko akamutumbira gusa amureba cyane amaso yayaturumbuye bisa n'ibiteye ubwoba atavuga.)
Animatrice:"ubu se noneho ibi urabisobanura ngo iki?"
Animateur:"ariko se niba umwana namuhaniraga amakosa yakoze ubwo hari icyaha nkoze?"(agerageza kwihagararaho mu mafuti)
Animatrice:"ubu se uku niko bahana? ntabwo uzi amahugurwa duherutsemo ko batubujije guhana abana kinyamanswa? none wowe ukabikora aka kageni?"
Animateur:"ariko nubwo unshinza amakosa jye si ayanjya kuko namucishagaho akanyafu muhana nkuko wahanaga Linda nawe mukanya gashize ubona yigaragura,uwo nawe rero yigaraguye akubita umutwe ku kabati niyo mpamvu ubona yavuye amaraso."
Animatrice:"ntugashake kwihagararaho mu mafuti kuko ibi si uguhana ni ukwica."
Animateur:"ivugire ntacyo,ubwo se wowe iyo biba kuri Linda wari gusobanura ngo iki? uwo we yari no guhita apfa."
Animatrice:"ibyo uvuga sibyo habe na gato nta muntu wakumva n'umwe,hanyuma se kuki wamuzirikiye hano ukanamuhisha,bigaragara ko iyo tutaza wari no kumwica ugahisha umurambo."
Animateur:"ngo iki? risubize aho urikuye.."(abivugana umujinya amutontomera)
Animatrice:"reka ntunkange ubu se icyo ntabona ni iki? wamuhanaga koko ntugasekwe...gusa nkuko nabikubwiye nutitwara neza ibi birakubyarira amazi n'ibisusa pe! ni ukuri biragukoraho kuko ntabwo bigarukira aha."
Kurundi ruhande Discipline master nawe yari yicaje Philippe mu biro bye bifungiranyemo kuko hari ikintu kibanga rikomeye yasaga naho agiye kumubwira kandi kidasanzwe.
Discipline master:"harya ngo witwa Philipe?"
Philippe:"yego niko nitwa."
Discipline master:"okay...ubundi kera najyaga nkunda gusoma Bibiliya nubwo nabaye umupagani muri iki gihe,ariko nasomye ko umuntu witwaga Philippe yari umuntu mwiza wakoreraga IMANA cyane kandi ko yagiraga ibanga ku uburyo abantu bose ngo bamwiyegerezaga ariko ntagire icyo ahishura kandi koko ntabwo wakorera IMANA utagira ibanga ngo bizakunde,ibyo wari ubizi se wa mwana we?!"
Philippe:"ndabizi cyane rwose."
Discipline master:"buriya nanjye rero nkorana n'umuntu nk'uwo cyane kandi nanjye unkoreye aba akwiriye kugira ibanga,uranyumva?"
Philippe:"yego ndakumva"
DIscipline master:"mbere yuko nkubwira icya gatatu mubyo nari naguhamagariye rero ndagirango nkubaze ikibazo kimwe."
Philippe:"mbaza ndagusubiza."
Discipline master:"ese kuri wowe izina niryo muntu?cyangwa Philippe uvugwa muri Bibiliya waje kuri iyi si kumusebya no gusenya amateka yasize yandikishije."
Philippe:"oya sinaje gusenya oya mateka ahubwo naje kuyakomeza,izina niryo muntu."
Discipline:"urakoze cyane,buretse nze gato mu masegonda"(yaragiye yigira aho atamureba amara akanya gato cyane maze aragaruka akomeza kumubwira.) ibi ngiye kukubwira bisaba ko uzagira ibanga kurusha uwo twumvise muri gitabo cyera nka mukuru wawe.Ese uriteguye?"
Philippe:"yego nditeguye."
Discipline master yahise amubwira guhumiriza maze arabikora,Philippe akimara guhumbya amaso yumva amufashe ikiganza k'iburyo arakirambura amupfumbatiza ibintu amubwira ngo abike atanarebye,agihumirije arabika gusa yumva ko ari amafaranga amuhaye gusa atazi umubare,amaze kuyabika aramubwira ngo ahumure amaso noneho,amaze kureba ahita amubwira ijambo rikomeye.
Discipline master:"musore muto rero ibyo ngiye kukubwira kunkorera birakomeye ariko ndakwizeye uzabikora kandi nkuko nakubwiye birasaba ko ugira ibanga bikamenywa gusa nanjye nawe,icyo ugomba kunkorera nta kindi ni…"
Atararenzaho ijambo na rimwe yumva Animatrice akomanga urugi amutabaza cyane ngo aze arebe ishyano Animateur yakoze,Discipline master ahita abwira Philipe kwihisha ngo batamenya ibyo bari barimo,maze ajya kureba ibyabaye abona ntibisanzwe bikomeza kuba induru noneho n'abanyeshuli bashungereye kuko yari amasaha yo kujya kurya,ibyo bari babiretse ahubwo basakuza cyane ngo "animateur we biragukoraho" babisubiramo kenshi babihinduyemo indirimbo,uko Animatrice na Linda ndetse n'abandi banyeshuli bagerageza guterura Gaston ngo bamujyane kwa muganga kuko bari bahamagaje Ambulance(imbangukiragutabara), Discipline master yabonye bidasanzwe abura nicyo abwira Animateur wari wabuze iyo akwirwa kubera ibimwaro byinshi maze abonye akavuyo k'abanyeshuli kabaye kenshi bakomeza gukwena Animateur kuko benshi banamwangaga cyane yahise abirukana akoresheje igitsure ndetse n'inkoni ariko bagenda batabishaka,Animateur abonye ibintu bimucanze isi isa naho imugwiriye kubera iryo bara yakoze yahise yigira inama ya...……………..
EPISODE 26 on the way...……………...
Umwanditsi:Ishimwe Sammy
Iyi nama Animateur yigiriye se ni iyihe kandi mwo kagira Imana mwe?...…….aya mafaranga Philipe ahawe na Discipline master ni ay'iki?............Gaston se ubu arakira? ahaaa ni ukumusengera ubwo akiri muzima IMANA Ishimwe.
MURAKOZE CYANE
NTIMUZACIKWE
Ndabakunda