THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 19

Twihuse rero murabizi ko ubushize byari hatari ubwo Animateur yari agiye kwifatira Gaston na Linda gusa Imana igakinga ukuboko,Philipe we ibyari ukwisobanura byaje kuvamo intonganya nyinshi zaje kuvamo amagambo Animateur yavuze agashyira Linda mu gihirahiro gusa bitari bushoboke ko amwibarize kuko yari mubwihisho,Gaston we yaje gusiga Linda muri class gusa akigera hanze hari uwo yahuye nawe tutamenye.Ese uyu yaba ari nde?....aya magambo se animateur yavugaga ni ayahe?.... Komeza wisomere nawe wiyumvire uko byagenze……

THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 19
THE CLASS LOVE
SEASON 01
EPISODE 19
****************************************************
Ndabasuhuje mwese aho muri ndizera ko mumeze neza,ndabashimiye cyane kandi kuba mukomeje gusoma iyi nkuru yanyu mukunda muri benshi ndifuza ko mwayisangiza n'abandi benshi muzi bityo tukaba umuryango wagutse kuko iri ni itangiriro hari ibintu byinshi mbategurira kandi bimeze neza,reka kandi dushime IMANA yaturemye ikaduhuza.#ndabakunda
Twihuse rero murabizi ko ubushize byari hatari ubwo Animateur yari agiye kwifatira Gaston na Linda gusa Imana igakinga ukuboko,Philipe we ibyari ukwisobanura byaje kuvamo intonganya nyinshi zaje kuvamo amagambo Animateur yavuze agashyira Linda mu gihirahiro gusa bitari bushoboke ko amwibarize kuko yari mubwihisho,Gaston we yaje gusiga Linda muri class gusa akigera hanze hari uwo yahuye nawe tutamenye.Ese uyu yaba ari nde?....aya magambo se animateur yavugaga ni ayahe?....
Komeza wisomere nawe wiyumvire uko byagenze………..
Gaston nyuma yo kubazwa ikibazo na Linda kubera ibyo yari yumvanye Animateur avuga yibajijeho cyane gusa mu kumubaza nawe yahise amwereka ko igihe cyabashiranye azaba amusubiza,Linda akomeje kumwinginga,Gaston yahise asohoka atamusubije yataye umutwe atavuga amusiga mu gihirahiro atyo, yihuta maze akigera hanze akubitana na Philipe nawe wateshejwe umutwe na Animateur,baragonganye bakubitana imitwe kuko ntawabonaga undi basaga nk'abagenda batareba,bamaze gukubitana imitwe buri wese ababaye bose bifashe ku mitwe yabo kubera ububabare bagize bararebana akanya gato batavugana bumiwe,nyuma babona kuvugana.
Gaston:"Philipe ibi ni ibiki?"
Philipe:"ni ibiki se nyine?"
Gaston:"ubu se koko bigenze bite mu by'ukuri?"
Philipe:"ahubwo nanjye nkubaze ibi ubitewe n'iki cyangwa bigenze bite?"
Gaston:"nyumvira noneho none se ni njyewe?"
Philipe:"none se nijye?"
Gaston:"hhhhhhh noneho ibi ntibibaho."
Philipe:"ariko urabura kumbwira ugaseka?"(arakayemo)
Gaston:"none se ko urakaye bigenze bite? ni iki gitumye undakarira koko?"
Philipe:(avugira hejuru amutonganya cyane atishimye namba)"none ntarakara byose si wowe ubikoze?"
Gaston:" ariko se nkoze iki kidasanzwe?"
Philipe:"eeeeeeh! ngo ukoze iki kidasanzwe? ariko mwagiye mureka kwigira nyoni nyinshi…"
Gaston:"mwo kagira Imana mwe koko ibi ni ibiki mpuye nabyo?"
Philipe:"ngaho nyumvira kandi hari ikindi uhuye nacyo kitari jye se? gusa reka mbanze nkubwire ko ibyo unkoreye atari byiza namba."
Gaston:"nkoze iki se? ubu kuba tugonganye ntanabishaka nibyo uhinduye ibintu birebire man?"
Philipe:"ngo iki?"
Gaston:"ngaho basi ihangane ntabwo nabishakaga kandi urabibonye ko atari wowe ubabaye wenyine nanjye nashiriyemo nuko utabibonye."
Philipe:"hmmm(arahigima) ariko babivuze ukuri koko…"
Gaston:"ukuhe kuri se?"
Philipe:"hhmm(arongera arahigima n'umujinya) koko ngo intare ikwicira inka ikakurusha uburakari pe! ubu rero aka kanya urabyibagiwe…"
Gaston:"ibiki se nibagiwe man?"
Philipe:"ariko mwagiye mureka kwigiza nkana koko."
Gaston:"ahubwo se mwe mwagiye mureka guca ikibungo byibura mugaca I nyanza. wabimbwiye neza niba ngusaba imbabazi nkazigusaba bikagira inzira urabona amasaha yo kwiga ataburaho igihe gito?"
Philipe:"Gaston ubu wibagiwe ko ari wowe watumye ntataha none ukaba wanteranyije na Animateur ubwo uzi ibitutsi antukiye hariya imbere ya class yacu?"
Gaston:"ngo iki nibyo se?"
Philipe:"noneho ntuzi ibyo ankoreye turi mu biro bye ni agahomamunwa kandi byose ni wowe wabiteye ubu se simbanageze mu rugo.."
Gaston:"niho uvuye?"
Philipe:"niho mvuye nyine."(uburakari busa n'ubwagabanutse)
Gaston:"okay basi mbabarira ntabwo nabimenye kandi unyihanganire sibyo? naho ubundi kugongana najye numvaga ntahari ibibazo byantesheje umutwe yewe ibyange ni birebire."
Philipe:"hhh ariko ngo agahwa kari kuwundi karahandurika koko,ubu se ibibazo birenze ibyanjye wirukanwe mu uyu mugoroba ni ibihe bitumye ungonga,ko nshimye jyewe byari ibitekerezo byinshi wowe in iki?"
Gaston:"ariko se koko uravugisha ukuri ko akwirukanye? cyangwa urivugira ngo unyumve.."
Philipe:"aranyirukanye nyine."
Gaston:"ndumva bikomeye noneho,ariko ntugire ubwoba wana wowe genda ujye muri dortoir witunganye vuba vuba humura ahubwo ndumva nshobora gutinda ku uburyo amasaha yo kwiga ashobora kumfata,wowe unzanier ikayi nza kwigiramo."
Philipe:"ngiye dortoir nibyo ariko wumve ngo ni nko kwiyahura kuko nansangamo aranyica,niyo mpamvu ntaza gutindayo kugira ngo naza asange nagiye class ntabwo nataha muri iri joro."
Gaston:"oya yewe genda ukore ibyo ukora ntacyo uza kuba."
Philipe:"ugiye he se hatuma utinda man."
Gaston:"ngiye kuba nsengana n'abandi kandi urabizi ko bavayo bahitira class."
Philipe:"ariko wagiye ureka kubeshya koko wowe wasengeye hehe?"
Gaston:"man ndumva ibi bibazo ntabivamo njyenyine ngomba kwakira agakiza nkajya nisengera Imana ikamfasha."
Philipe:"hhh ariko mwagiye mureka kwishushanya ngo murasenga? ubu se wibutse gusenga ari uko uri mu bibazo?"
Gaston:"ariko ubona tugendana ukagira ngo njye sinsenga?"
Philipe:"ahhhaaaa amasengesho meza nzabishima wiyirije ubusa cyangwa wabwiraje kugira ngo n'ibyawe mbyirire."
Gaston:"hhh ubwo icyo nicyo uzaba ushaka?"
Philipe:"wowe genda usenge nakubwira iki gusa unsengere?"
Gaston:"ndagusengera wigira ikibazo erega Imana iradukunda man."
Philipe yahise agenda yerekeza kuri dortoir gusa akajya ahindukira ngo arebe ko Gaston ajya gusenga,Gaston nawe aba yabibonye ko Philipe arimo kumucunga maze aramuhima koko ajya aho abanda basengeraga ageze ku umuryango abanza kuvugana n'umwe mu ba protocole bari ku umuryango,Philipe abonye ko Gaston agezeyo abona gukomeza gusa yibaza byinshi kuko yumvaga ko Gaston koko yakijijwe kuva asigaye ajya no gusenga.Gaston uko yavuganaga na wa mu protocole niko yacungaga maze abonye Philipe arenze,ahita asezera uwo bavuganaga arihuta ajya kwa animateur arakomanga maze arinjira baraganira.
Animateur:"yes muhungu wanjye bite ko ugarutse aka kanya?"
Gaston:"yeah ndagarutse hari ibyo nshaka ko tuvuganaho."
Animateur:"ni ibiki se kandi? ariko ubona kuza hano buri kanya bitazatuma umugambi wanjye nawe upfa?"
Gaston:"upfa gute se?"
Animateur:"erega singombwa ko uza hano buri kanya kuko abakubona bahita bibaza ko hari icyo dupanga kandi ngirango nawe urumva ibyo mvuga,ahubwo se uvuye he? wari urihe?…"
Gaston:"hari ibintu bibiri nshaka ko ukemura ntatinze rero ndagira ngo ureke kujya uvuga ibyacu ngo bigucike bijye hanze gusa ntunyumve nabi simvuze ko uri umunyamagambo kuko mpuye Philipe ya nshuti yanjye ambwira ko hari ibintu wivugishije uvuga kuri jye kandi uzi ko atakumva byanteye ubwoba rero nanjye kuko yabimbwiye,ikindi ko twavuganye ko umureka ntatahe byagenze bite ko ambwiye ko wamubwiye nabi ukanamwirukana na none."
Animateur:"reka kuriya kwari ukumukanga gusa ntakindi ntabwo namwirukanye,ibyo navuze bindi se byo ni ibiki? ibyo byo yakubeshye…."
Gaston:"kandi nakwiyumviye nako nabyiyumviye abimbwira...kandi ntiyambeshya."
Animateur:"eeeh! kumbi byari byo,uvuze ngo iki? umva reka njye gukura abana muri dortoir ibyo urabinsobanurira neza kandi niwanga ,nsohokera aha vuba."(n'umujinya aramusohora)
Gaston yasohotse atabyumva neza noneho bimubanye ibibazo akeka ko Animateur yaba koko yarababonye ariko ntamenye ko aribo,yagiye class asanga abanyeshuli benshi bagezemo ndetse na philipe hasigaye babandi bakererwa,maze akinjira muri class abanyeshuli bamwe baraseka cyane bareba Linda aho yicaye maze Gaston kwihangana biramunanira yegera hafi ya...……………….
EPISODE 20 on the way...……………………..
Umwanditsi:Ishimwe Sammy
Ese Gaston yahise yegera nde?...…..Animateur se ubu ntabavumbuye koko?...…………...Gaston noneho arazibandwa azerekeza he ko imigambi ye ipfuye hakiri kare…..
MURAKOZE cyane gusoma iki gice ntuzacikwe n'ibizakurikira.
Kora SUBSCRIBE kuri iyi Website,COMMENT ukore na SHARE uyisangize abandi.
SHALOOM