UMUNSI W'IRAYIDI USOBANUYE IKI KU BAYISILAMU?

Kuri Sitade mpuzamahanga ya Kigali hateraniye abayisiliamu ibihumbi n'ibihumbi bari mu isengesho ry'umunsi mukuru wa EID AL-FITR mu gusoza igisibo cy'ukwezi kwa Ramadhan bari bamazemo iminsi.

UMUNSI W'IRAYIDI USOBANUYE IKI KU BAYISILAMU?

Kuri Sitade mpuzamahanga ya Kigali hateraniye abayisiliamu ibihumbi n'ibihumbi bari mu isengesho ry'umunsi mukuru wa EID AL-FITR mu gusoza igisibo cy'ukwezi kwa Ramadhan bari bamazemo iminsi.

Guhera mu gitondo cy'uyu munsi abayoboke b’Idini ya Islam mu Rwanda bari babukereye mu myambaro yabo yihariye bazindukira mu isengesho ryo kwizihiza umunsi mukuru wa Eidil-Fit’ri benshi bita irayidi.


Abizeramana bo muri iri dini riterana buri wa gatanu mu misigiti itandukanye yo ku isi, by'umwihariko abatuye mu mujyi wa Kigali n'inkengero zawo bahuriye i nyamirambo kuri Sitade mpuzamahanga ya Kigali bafatanya mu isengesho rihimbaza Allah.

Buri gihe Iyo ukwezi kw'igisibo kurangiye biba ari ibirori nk'ibi kuri bo n'inshuti zabo. Nyuma y'isengesho haba ugusangira muri byose n'ababagana,abatishoboye n'abandavuye bakabitaho mu gusakaza umunezero kuri buri umwe nk'ikimenyetso cy'amahoro n'urukundo rubaranga.

EID AL-FITR isobanuye byinshi ku bayisilamu bijyana n'imyizerere y'ukwemera Imana byuzuye byatangiriye ku ntumwa  bituma wizihizwa nk'umunsi mukuru ndetse ukaba ikirihuko kuri buri wese mu rwego rwo kwifatanya nabo.

Intumwa y’Imana, Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha), yakundaga kujya mu buvumo buri hejuru y’umusozi wa Hira aho yakundaga kuba yiherereye mu gihe ab’i Maka, babaga bari mu kwezi kwa Ramadhan.

Ahagana mu mwaka wa 610, ubwo Muhammad yari afite imyaka 40, yasubiye kuri uyu musozi, ahamaze ibyumweru bike abonekerwa na malayika maze amusaba gusoma ariko amusubiza ko atazi gusoma.

Malayika yabimuhatiye ubugira 2 kiyongeraho maze ako kanya Muhammad ahita ahishurirwa amasura atanu ya mbere ya Kowowani.

Muhammad ntiyahise amenya gusoma mu buryo busanzwe icyakora yagize guhishurirwa ko asabwa gusoma ibikubiye muri icyo gitabo gitagatifu akakigiramo byinshi anasobanukirwa ko ari igitabo gikomoza cyane ku wakimumenyesheje ari we nyir’icyo gitabo ariwe Rurema.

Yabaye Intangiriro y’Idini ya Islam, ihishurirwa rya Korowani, ndetse na misiyo y’iyogezabutumwa ku Ntumwa y’Imana Muhammad.

Abayisilamu bimukiye i Madina bahunga itotezwa ryari ririho muri 624, icyo gihe ukwezi kwa Ramadan guhita kunatangazwa nk’ukwezi gutagatifu mu bayoboke ba Islam.

Ukwiyiriza ubusa kwahise gushyirwa mu nkingi 5 zigenga idini ya Islam nk’ikimenyetso cyo gushimira Imana no gutekereza ku nyigisho za Korowani n’umumaro wayo ku bizera na bugingo n'ubu.