Yapfuye arazuka ku bw'ibitangaza.

Yapfuye arazuka ku bw'ibitangaza.

Mu gitondo cyo kuwa Gatatu tariki ya 3 Kanama 2022, nibwo inkuru yabaye kimomo mu mudugudu wa Gishike mu kagari ka Kaduha, umurenge wa Munyaga bivugwa ko Murebwayire Christine wari waraye ashyinguye umugabo nawe yitabye Imana.

Nyuma y'amasaha atanu bamubitse ko yapfuye hasakaye amakuru ko yazutse kubera amasengesho bamusengeye.

Iyi nkuru dukesha inyaRwanda Ivuga ko Umwe mu bo mu bari aho aje gutabara yahamije ko yapfuye ariko nyuma akazuka kubera amasengesho.

Ati: "Ejo umukecuru twari kumwe twagiye gushyingura umugabo tuvayo ari muzima, twamaze gutaha mu gitondo nka saa kumi n'imwe baratubwira ngo umukecuru nawe yapfuye."

Igikuba cyahise gicika we n'abandi basubira inyuma muri rwa rugo nk'uko abitangaza ati "Twaje dutabaye tuje gushyingura ariko tugeze hano batubwira ko abanyamasengesho bamusengeye arahembuka arazuka, ubu turashima Imana yakoze igitangaza kubera amasengesho."



Murebwayire Christine uvuga ko yazutse yavuze ko ibyamubayeho atigeze amenya uko byagenze agashima abamusengeye.

Ati"Ubu ndi muzima ariko uko byatangiye ntabwo mbizi uretse ko nabyutse nkisanga ndi kumwe n'abakirisitu bansengeraga nanjye nahise mfata Bibiliya ndaririmba."

Yunzemo ashimira abamusengeye. Ati"Ndashimira abansengeye kuko ubusanzwe ndi umuporotesitanti ariko abansengeye ni abo mu cyumba cy'amasengesho, kuba bansengeye nkazuka ndabishimira Imana."

Umuyobozi w'ibitaro by'Intara bya Rwamagana, Dr Utumatwishima Abudrah yavuze ko nta muturage ukwiye kwemeza ko umuntu yapfuye bitemejwe na muganga.

Ati"Urupfu rw'umuntu rwemezwa na Muganga wenyine nta muturage ufite ubushishozi bwo kwemeza ko umuntu we yapfuye, niyo mpamvu umuturage n'iyo apfiriye mu rugo bamujyana kwa muganga hagakorwa isuzuma kugira ngo tumenye niba umutima n'ubwonko bigikora".

SOURCE: InyaRwanda