U BURUNDI BWASABYE GUSUBIZWA INGOMA ZABWO NYUMA YO GUKORESHWA NABI MURI UGANDA.

U BURUNDI BWASABYE GUSUBIZWA INGOMA ZABWO NYUMA YO GUKORESHWA NABI MURI UGANDA.

Leta y'igihugu cy'u Burundi yasabye abakaraza baherutse gukoresha ingoma mu myiyerekano y'iserukiramuco rya NYEGE NYEGE muri Uganda kuzijyana byihuse kuri Ambassade i Kampala.

Ibaruwa ndende yanditswe na Ambasaderi NTAMWANA Kabushemeyi Epiphanie avuga ko izi ngoma ari umurage ukomeye w'igihugu bityo zidakwiye gufatwa mu mico nyandagazi yuzuye iyamamazabusambanyi.

Mirror Group,NTARE Perfomance na Miracle Group ni amatsinda atatu y'abakaraza b'abarundi bakorera i Kampala, nibobandikiwe iyi baruwa ikubiyemo ubutumwa bukomeye.

Harimo igika kigira kiti "Ambasade y'u Burundi irabibutsa ko ingoma ari umutungo wa leta ushingiye k'umuco n'indangagaciro ifite mu nshingano, Kubera iyo mpamvu,mukibona iyi baruwa musabwe gushitsa ingoma zose mufite ku biro by'Ambasade y'u Burundi i Kampala."

Ambasaderi NTAMWANA kandi yemeje kandi ko aya matsinda 3 y'abakaraza azigishwa imiziririzo ijyana n'izi ngoma n'uburyo bukwiye bwo kuzikoresha, aya mahugurwa akazaba tariki 6 Ukwakira 2022.

Tariki 19 z'ukwa cyenda gushize hacitse igikuba i Bujumbura nyuma yo kubona ingoma zitirirwa ikirango cy'umuco wabo zikoreshwa bidahwitse mu birori ngarukamwaka byitwa NYEGE NYEGE Festival bihuriramo abidagadura bidasigana n'ishimishamubiri.

Ubushakashatsi bwerekanye ko ibi ari byo birori bikorerwamo ubusambanyi cyane kurusha ibindi muri aka karere ka Afurika y'iburasirazuba.

Ibyarakaje cyane Abarundi ni ukubona Abali b'igikundiro bari biyambariye hafi uko bavutse, badukira imirishyo y'abakaraza si ugukubita ingoma bivayo.

Isomere iyi nkuru; https://www.kalisimbi.com/burundi-ingoma-zakoreshejwe-mu-kwamamaza-ubusambanyi