UMUBYEYI WA PELE NTARAMENYA IBY'URUPFU RWE.

UMUBYEYI WA PELE NTARAMENYA IBY'URUPFU RWE.

Edson Arantes Do Nascimento wafatwaga nk'umwami wa Ruhago nyuma yuko atabarutse kugeza n'ubu umubyeyi umubyara ntarabimenya.

Byamenyekaniye mu kiganiro MARIA LUCIA Do Nascimento [mushiki w'uyu munyabigwi] yagiranye n'itangazamakuru aho yemeje ko kubera ubukure bwa nyina ubabyara atigeze amenya iby'urupfu rw'umuhungu we.

MARIA yagize ati "Umubyeyi wacu twamubwiye ko umuhungu we yatabarutse ariko ntiyabyumva kuko yari mu yindi Si ye, kubera gusaza ntiyabimenya."

Yakomeje avuga ko bagitangira ikiriyo uko bakomezaga kuvuga akazina ka PELE ko mu bwana 'DICO' ari bwo uyu mukecuru yuburaga amaso ariko ntamenye ko ahantu hose hacuze umuborogo.

Ntiyamenye intimba yatembaga imitima,amarira n'agahinda bari bafite ubwo basezeraga ku uwo yibyariye wari igihangange cyakanyujijeho mu mupira w'amaguru ku isi.

Uyu mukecuru witwa Celeste Arantes amaze ku isi imyaka isaga 100 akaba yaribarutse PELE na bashiki be babiri ari bo ZOCA DO NASCIMENTO na MARIA LUCIA Do Nascimento.

Inkuru y'incamugongo yavugaga ko Umunya-Brazil PELE wari ugejeje imyaka 82 y'amavuko atakiri mu isi y'abazima yumvikanye mu matwi ya rubanda rwagiseseka ku itariki ya 29 Ukuboza 2022 bishengura benshi bamukundaga.

PELE wakoze amateka muri ruhago