NEYMAR JR BIRANGIYE YEREKEJE MURI AL HILAL SFC.

NEYMAR JR BIRANGIYE YEREKEJE MURI AL HILAL SFC.

Umukinnyi kabuhariwe NEYMAR Jr Dos SANTOS amaze kwemeza ko yinjiye mu ikipe ya AL HILAL FC yo mu gihugu cya SAUDI ARABIA mu barabu.

Byahwihwiswaga ko ashobora kwerekezayo ariko bamwe bagishidikanya bigendeye ku myaka ye 31 atari uwo kujya gukinira muri shampiyona ifatwa nk'iyabakina bavamo.

Ariko burya ngo Ifaranga rirusha urutare kuremera ryatumye yemera kwitwa usheshe akanguhe ku kayabo gasaga miliyoni 60 z'amayero harimo n'inyongera zizajya ziza uko ibihe bihaye ibindi.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru L'Equipe cyatangaje ko Uyu munya-BRAZIL yasinye amasereno y'imyaka 2 ihwana na miliyoni 160 z'amayero.

Mu mwambaro mwiza w'ubururu azajya acongana ruhago mu kibuga yatangaje amagambo akomeye ubwe yishimira iyi kipe nshya yinjiyemo, yagize ati "Ndi hano muri Saudi Arabia, Ndi AL HILAL."

Kuva muri PARIS ST. GERMAIN mu bufaransa agakomereza ku mugabane wa ASIA byatumye benshi mu bakunda uyu mukinnyi bacika ururondogoro bavuga ko ariho ashyiriyeho akadomo imikinire ye n'ubwo agiye kujya ayora asaga 2,500,000 z'amapawundi [£2.5m] buri cyumweru, n'inyongera mu myaka byose bingana na 300,000,000 z'amapawundi agomba guhembwa.

Saudi Pro League Ni shampiyona asanzemo ba mukurikirafaranga benshi barimo Khalidou KOULIBALY bazakinana mu ikipe imwe, SADIO MANE wa AL NASSR, n'abandi binjiyemo nyuma yaho Cristiano RONALDO yinjiyeyo bigahita biba nka wa umwera uturutse i bukuru ukwira hose.

NEYMAR Jr wasinyiye AL HILAL SFC, kugeza ubu niyo kipe ifite ibikombe byinshi aho yigwijeho ibikombe 18 byose kuva mu mwaka wa 1976 bingana n'imyaka 47 iyi shampiyona y'umupira w'amaguru ivutse muri iki gihugu.

NEYMAR Jr ubwo yashyiraga umukono ku masezerano y'imyaka 2