KIZZ Daniel ategerejwe i Rwanda mu gitaramo karundura.

KIZZ Daniel ategerejwe i Rwanda mu gitaramo karundura.

Umuhanzi kabuhariwe muri muzika ya Afurika Oluwatobiroba Daniel Anidugbe wamamaye cyane nka KIZZ Daniel ategerejwe i Rwanda mu gitaramo karundura.

Bimaze gutangazwa ko uyu muririmbyi ku itariki 13 Kanama uyu mwaka wa 2022 aho azahurira ku rubyiniro na Bruce Melodie, Ariel Wayz,Kolade Bless,Momolava n'abandi nka France.

Ni kimwe mu bitaramo byiswe International Music Festival bizaba iminsi ibiri bizabera Canal Olympia ku i Rebero ho muri Kicukiro. Iki kizaba kirimo Kizz Daniel kizabanzirizwa n'ikindi kizahuriramo abahanzi nka Sheebah Karungi, Ish Kevin,Kivumbi King n'abandi ku itariki 12 Kanama.

Indangabitaramo bya International Musci Festival

KIZZ Daniel umaze iminsi ahagaze neza ku ruhando rwa muzika nyafurika by'umwihariko mu ndirimbo ye igezweho yitwa BUGA yafatanyijemo na Tekno uherutse i Kigali muri izi mpera z'icyumweru dutambutse mu gitaramo ChopLife Kigali.

Ibyo Tekno yakoreraga i Kigali nibyo Kizz Daniel yakoreraga i Lusaka muri Zambia aho yishimiwe na benshi bigaragza ko no mu Rwanda azongera kwerekwa urukundo ruruseho kuko atari n'ubwa mbere azaba aje gutaramira mu Rwagasabo.