HALAAND MU MIKINO 12 GUSA AKOZE IBYO SE YAKOZE MU MIKINO 181.

HALAAND MU MIKINO 12 GUSA AKOZE IBYO SE YAKOZE MU MIKINO 181.

Umukinnyi wa ruhago ERLING BRAUT HALAAND ukina ku busatirizi bwa Manchester City yesheje agahigo ka Se mu mikino 12.

Ntibitunguranye cyane ko umusaruro Alf-Inge Håland yagize utari mubi nka myugariro mu gihe umuhungu we ari rutahizamu wahamagariwe kunyeganyeza inshundura.

Alf-Inge Håland wakiniye Manchester City mu myaka ya za 2000 na 2003 Yatsinze ibitego 18 mu mikino 181, atanga n'imipira ivamo ibitego 3. Ibi nibyo uwo yibarutse agezeho mu mikino 12 gusa.

Igitego cya 18 uyu musore w'imyaka 22 yagitsinze ku munota wa 90+5' w'inyongera mu mukino wa shampiyona y'abongereza wabahuje na FULHAM FC mu mpera z'icyumweru gishize.

Hari nyuma yo kuva mu mvune yari amazemo icyumweru aza asimbuye asubirana ikuzo imbere y'abafana b'i Manchester aho yaje no gutanga ubutumwa yishimira kugaruka.