BRUCE MELODIE AREKUWE NONAHA YINJIRA MU GITARAMO.

BRUCE MELODIE AREKUWE NONAHA YINJIRA MU GITARAMO.

Umuhanzi Nyarwanda Bruce Melodie arekuwe nonaha ahita yinjira mu gitaramo cya mbere agiye gukorera i Bujumbura.

Yafashwe n'inzego z'umutekano i Burundi ubwo yari akihasesekara ashinjwa ubwambuzi ku ya 31 Kanama, aza kumvikana mu biganiro n'uwitwa Toussaint ararekurwa, gusa bucyeye bwaho yongeye gutabwa muri yombi na Polisi byemezwa na Minisiteri ishinzwe umutekano i Burundi arafungwa.

Kugeza mu masaha y'igicamunsi uyu muhanzi yari atararekurwa Nk'uko tubikesha bamwe mu bagize 1:55am Entertainment imureberera inyungu, n'ubwo hari abahwihwisaga ko yafunguwe.

Coach Gael nyiri 1:55am Entertainment yatubwiye ko uko byagenda kose umuhanzi we ari butaramire abarundi mu ijambo rye ati "Nta cyabuza Impala gucuranga, ahubwo abantu batangire baze."

Mu masaha 2 ashize SYMPHONY BAND yari iri ku rubyiniro icuranga zimwe mu ndirimbo za Bruce Melodie mu kugenzura neza amajwi[Sound Check] ahazwi nka ZION Beach iki gitaramo cyateguriwe.

Mu ijoro ryacyeye umunyamakuru Fatakumavuta yashyize hanze amajwi ya Bruce Melodie mu kiganiro bagiranye ubwo yari yamusuye aho yari acumbikiwe amubwira ko hajemo amananiza.

Mu magambo ya Bruce Melodie yagize ati "Nahawe Miliyoni 2 zo kuza kuririmba i Burundi muri 2018, ariko hari n'andi mafaranga ngomba kuzahabwa mpageze,hanyuma habaho ikibazo kitanturutseho[Iby'Igitaramo ntibyaba]...ibyo byabaye birarangira banyaka amafaranga miliyoni 60 z'amarundi turavugana tubaha miliyoni 30 z'amarundi mu rwego rwo kworoshya ikibazo, hanyuma tuyabahaye ibyo birangiye barongera baravuga izo miliyoni 30 ntizihagije[muzane andi] niko guhita bansubiza aha."

Bruce Melodie yavuze ko ibyari byarabaye bitari bikomeye ku buryo byari buteze ikibazo haba kuri we cyangwa undi uwari we wese wategura igitaramo.

Aka kanya igitaramo kigiye gutangira nta kuruhuka agiye guha ibyishimo abari bamutegerezanyije amatsiko.

Yinjiye mu gitaramo Akigera ku rubyiniro asuhuza abahageze mbere ati "Ngo kiri gute abasa!! Noneho rerooo nta kintu cyabuza impala gucuranga Yuhuuu"