ADEKUNLE GOLD MURI UGANDA YAHUYE N'URUVA GUSENYA.

ADEKUNLE GOLD MURI UGANDA YAHUYE N'URUVA GUSENYA.

Umuhanzi ADEKUNLE Gold ukomoka mu gihugu cya Nigeria yahuye n'insanganya ku rubyiniro mu gihugu cya Uganda nyuma yo gutumizaho abakobwa ngo bamusangeyo. 

Byari mu ijoro ryacyeye ubwo umukobwa w'umubyinnyikazi i Kampala yashakaga kubyinisha uyu mugabo wiyita AG BABY utari ubyiteguye byari kuvamo ibindi bindi.

Uyu mukobwa wari wambaye utwenda tw'umukara tugufi tunagaragaza imiterere ye, ubwo yari azamukanye n'abandi ku rubyiniro yaje asumira Adekunle Gold abyinana imbaraga amufata mu ijosi n'amaboko yombi amwegera bidasanzwe amusimbukira hejuru uyu muhanzi arikanga aho guterura ararekura nyamukobwa yikubita hasi yicaye.

Akigera hasi ,AG BABY yahise agira ubwoba bidasanzwe mu maso he hagaragara nk'ahijimye ashaka kwifata mu maso biranga akeka ko uwo mwali agize ikibazo ariko kubw'amahirwe ahita ahaguruka nk'aho ntacyabaye.

Uko guhanuka akikubita hasi byakanze benshi kuko n'umugongo wari kuhavunikira cyangwa agakurizamo ubumuga byateye ikikango uyu muririmbyi w'umunya-Nigeria.

Yabahamagaye bisanzwe nk'uko abandi bahanzi babigenza ariko we abahamagara ku bwinshi, impamvu yabyo yatangaje ko we icyo yifuzaga kwari uko abo bali bose baje ku rubyiniro bari kubyina indirimbo ze basa nk'abarushanwa ibizwi nka 'Battle'.

Akomeza avuga ko yatunguwe no kubona uwo mukobwa aho kubyinana n'abandi we yahisemo kumusatira amwizirikaho byatumye biriya byose bibaho.

Kenshi abahanzi bakunze gusagarirwa n'abafana ariko bakabyitwaramo mu buryo butandukanye, nko mu minsi mike ishize umuhanzi EDDY KENZO wo muri Uganda yatewe n'umufana ibisukika aramutosa ku rubyiniro ako kanya kuririmba arabireka ajugunya indangururamajwi ahita yigendera.