NDIMBATI YAKIRIWE NK'UMWAMI USHAGAWE.

NDIMBATI YAKIRIWE NK'UMWAMI USHAGAWE.

Ibyishimo byari byose kugeza n'ubu mu bakunda Uwihoreye Jean Bosco Moustapha wamamaye nka NDIMBATI nyuma yuko arekuwe agasohoka muri Gereza yari amazemo amezi asaga 6.

Byatangiye abacungagereza bamutera iteka ubwo bamukinguriraga urugi rurerure kandi runini rw'umukara asohoka atambuka nk'umugabo wemye yinjira mu kumba gato kabugenewe aho yagombaga gusinyira ubutahe.

Akiva muri ako kumba yahise yakirwa n'itangazamakuru atubwira amiyumvo ye n'ibyo ahakuye atazibagirwa, anavuga ko asize ahandikiye igitabo n'indirimbo tuzabona bidatinze.

Isomere iyi nkuru; https://www.kalisimbi.com/ijambo-rikomeye-rya-ndimbati-utahanye-ishimwe

Akimara kuvugisha itangazamakuru, yahise abona inshuti n'umuryango we barahoberana karahava yinjira mu modoka y'umweru de!, Kuva mu murenge wa Mageragere aho gereza nkuru ya Nyarugenge iherereye mu kavumbi kenshi yari ashagawe n'izindi modoka na Moto zihetse abanyamakuru bafite imfatamashusho[Camera] mu ntoki impande n'impande.

Imodoka yari itwaye Ndimbati mu muhanda w'igitaka uva Mageragere kugera Nyamirambo

Akigera ahitwa Mu Miduha,Rwarutabura azamuka kugera kuri 40 yari ashagawe nawe yicara mu idirishya ry'imodoka mu byishimo byinshi apepera abaturage bari bahagaze mu nkengero z'umuhanda.

Abamotari bari bazengurutse imodoka yari arimo bamwe bahetse abanyamakuru abandi bahetse abaturage basanzwe nabo bari bafite Telefone ngendanwa zabo nabo bifatira videwo y'ibyo birori.

Hari aho yageze imodoka irahagarara asuhuza abafana mu majwi menshi bati 'Ndimbati Turakwemera', 'Turagukunda', 'Ndimbati wa kwetu' .

Ntibyahereye aho kuko bamwe bamuhundagajeho amafaranga inoti ziba inoti bamwereka urukundo rw'akataraboneka mu munezero wuje ineza.

Ryari ijoro ridasanzwe ubwo yakirirwaga ahari hamuteguriwe biramurenga ubwo yahabwaga ijambo asingiza bikomeye Nyagasani yongera gushimira abamubaye hafi ku isonga ahashyira urubavu rwe yise intwari ikomeye.

Ati"Mbere na mbere ndagira ngo mumfashe, buri wese ashime IMANA mu mutima we. Yumve ko buriya ntakiri hejuru y'IMANA. Abantu barapanga natwe tugapanga ariko Imana yo iba ifite imipango yayo. Ndabashimiye cyane,Mu bantu nshimira cyane, Ndashimira umufasha wanjye. Ndabivuze Imbere y'itangazamakuru, kandi ntabwo mbivuze uyu munsi gusa nzahora mbivuga."

Yongeyeho ati"Mfite umugore utameze nk'abandi bagore,Mfite umugore wihangana,Mfite umugore w'intangarugero,uwaashaka uko yabyita kose,ariko uyu mugore wanjye,ikintu navuga ni uwa mbere mu bintu byose ni inyangamugayo,uwo bagirana ikibazo yaba ariwe udashobotse."

Ndimbati n'umure we byari byamurenze

NDIMBATI yasoje avuga ko iyo bitaba umugore we aba yarishwe n'isari muri gereza, ukwihangana kwe gukomeye yise ubutwari nibyo byamuteye imbaraga zo kudahangayikira cyane mu buroko.

Nyuma yo kwakirwa bikomeye abari aho bose bakomye amashyi abandi bavuza impundu bizihiza itaha ry'uyu munyarwenya wanatangaje ko ari bwo atangiye kandi yiyibagije ibyashize.

Yanyarukiye ku rubuga rwa Twitter yandikaho amagambo ashimira abakunzi be yerekana imbamutima ze.

Benshi mu byamamare birimo abo bahuje umwuga nka Clapton Kibonke bari baje kumuha ikaze bishimira ko agarutse mu kubaka uruganda rwa sinema nyarwanda.

NDIMBATI na Clapton Kibonke