RUHANGO: UMUPOLISIKAZI YATEZWE ARATEMWA.

RUHANGO: UMUPOLISIKAZI YATEZWE ARATEMWA.

Umupolisikazi witwa Mukeshimana Claudine n’umuturage bari kumwe, batezwe n’abantu bataramenyekana barabatema barabakomeretsa bikomeye.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Rusororo,akagali ka Kirengeri mu Murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango ho mu ntara y'amajyepfo aho uyu mupolisikazi yari asanzwe akorera.

Amakuru agera kuri Kalisimbi.com avuga ko aba bagizi ba nabi bataramenyekana batemye mu mutwe no ku kuboko Mukeshimana ahita ajyanwa mu bitaro igitaraganya ngo yitabweho n'abaganga.

Mutabazi Patrick , umunyamabanga nshingwabikorwa yasobanuye ko uyu mupolisikazi yari atashye agahura n'umuturanyi we mu nzira witwa Emmanuel Renzaho ari ku igare arivaho bagenda baganira nyuma yaho gato bahita badukirwa n'abantu batamenye.

Ati "Bamaze kumutema bamwambura Telefone n'agasakoshi yari afite. Renzaho nawe bamutwara Telefone."

Yunzemo avuga ko Mukeshimana arimo kuvurirwa ku Bitaro bya Kabgayi naho Renzaho yavuriwe ku kigo nderabuzima ahita ataha.

Iperereza ryahise ritangira ngo hakurikiranwe ababikoze ngo babiryozwe, abaturage bakomeza gukangurirwa kugira uruhare mu gutanga amakuru afasha inzego zishinzwe umutekano mu bufatanye buhashya ibyaha n'ibisa nabyo.