THE CLASS LOVE SEASON 01 EPISODE 06

Twongeye kubasuhuza amahoro y'Imana abane namwe. Dukomeze n'inkuru yacu,ubushize tuzi ko aribwo Animateur yari akubise Gaston urushyi rudasanzwe amubyutsa ngo ajye kwiga yunze ku nkoni yakubiswe na Papa linda nyuma yaho akamwongorera amutera ubwoba ibyo tutamenye,ni mu gihe kandi ubwo yari muri class yubitse umutwe ku ntebe haje umukobwa akamwicara iruhande akamukomanga ngo bavugane maze agasanga ni….. Komeza usome wiyumvire uko byagenze turagukunda cyane.

THE CLASS LOVE   SEASON 01   EPISODE 06
THE CLASS LOVE
SEASON 01
EPISODE 06
***********************************************************
Twongeye kubasuhuza amahoro y'Imana abane namwe.
Dukomeze n'inkuru yacu,ubushize tuzi ko aribwo Animateur yari akubise Gaston urushyi rudasanzwe amubyutsa ngo ajye kwiga yunze ku nkoni yakubiswe na Papa linda nyuma yaho akamwongorera amutera ubwoba ibyo tutamenye,ni mu gihe kandi ubwo yari muri class yubitse umutwe ku ntebe haje umukobwa akamwicara iruhande akamukomanga ngo bavugane maze agasanga ni…..
Komeza usome wiyumvire uko byagenze turagukunda cyane.
Gaston ubwo yari yubitse umutwe ku ntebe yitekerezaho nyuma yuko Philipe yari asohotseho gato,haje umuntu buhoro buhoro yicara iruhande rwa Gaston atangira kumukomanga ngo yeguke bavugane maze yumva intoki zimukozeho ni iz'umukobwa ahita yubura umutwe ngo arebe uwo ariwe asanga ni Chance ya nshuti magara ya Linda maze atangira kumubwira amagambo yo kumwihanganisha no kumukomeza.
Chance:"Gaston ndagira ngo wihanganire ibyakubayeho byose kandi wumve ko utari wenyine nta mpamvu yo gukomeza kwitekerezaho cyane kuko nta muntu n'umwe bitabaho ni ukuri,sibyo?
Gaston:"nibyo"(mu magambo make amusubiza anamutumbiriye nkaho ibyo avuga byose yabiciye amazi ubona ko adashaka no kumuvugisha amureba ya ndoro twe twakwita 'Vuga vuba uve aha')
Chance:"ihangane wirengagize byose pe,Linda we byamunaniye no kubyuka twamusize muri dortoir agahinda ari kose nta muntu n'umwe ashaka kuvugisha namba,wowe komera nk'umuntu w'umugabo biriya bibaho."
Gaston: Yego
Mu gihe bakivugana Philipe aba afunguye umuryango wa class yinjira kuko wari ufunze kubera imbeho ya nijoro maze aza agana ku ntebe ngo yicare,Chance abonye ko Philipe aje kandi ashaka kwicara mu mwanya we niko guhita amuhagurukira ariko Philipe we afata ikayi ye gusa ntiyicara.
Philipe:"it's okay nta mpamvu yo kumpagurukira ntakibazo mukomeze muganire jye ndicara ahandi komeza wiyicarire."
Chance:"urakoze cyane niba ntakubangamiye ariko,numvaga naba nkubangamiye nicaye mu mwanya wawe kandi ari naho wari wicaye."
Philipe:"oyaaa ntaribi ahubwo mumbabarire kuba nari mbarogoye,ahantu hose nahicara jye ntakibazo buriya jye naremewe kumara irungu buri wese jye banyita kimararungu.Hhhhhh ntunzi se?"(basekamo bose ariko Gaston abareba adakoma,Philipe ajya kwicarana n'undi mukobwa witwaga Rita kuko yari yicaye wenyine ari mu ikayi gusa acecetse cyane,akigenda Chance na Gaston bakomeje kuganira ariko Gaston we asa n'udahari)
Chance:"Gaston nari nabuze aho mpera rero nkuvugisha kuko wari urikumwe na Philipe kandi mfite byinshi byo kukubwira none ngize amahirwe arankundiye aragenda."
Gaston:"Ni ibiki?'(Chance abona ko Gaston atifuza umuvugisha atangira kugabanya amagambo)
Chance:"nyine nashakaga kukwihanganisha pe nk'umuvandimwe"
Gaston:"okay ni byiza"
(hashira akanya batakivugana bose barimo kwitekerereza ntawureba undi,ariko Chance we bimwanga munda aravuga atekereza ko wenda ahari kutavuga kwa Gaston birimo guterwa nuko nawe atamuvugishije)
Chance:"Gaston reka nkubwire noneho ikingenza mbabarira noneho unyumve ndakwinginze,sibyo?"
Gaston:"Ndakumva."
Chance:"hari ubutumwa ngufitiye nahawe na Linda."
Gaston:"Ngo iki?"(yikangamo)
Chance:"hari ubutumwa nahawe na Linda ngo mbukugezeho."
Gaston:"risubize aho urikuye nta butumwa nkeneye ubu umuriro wanshiranye"
Gaston yahise yikubura n'umujinya mwinshi ahita ahaguruka arasohoka asiga Chance aho ku ntebe yicaye wenyine yumiwe,abanyeshuli bamukurikiza amaso uko asohoka na Philipe aba yabibonye ariko abanza kwiyumanganya ngo adahita asohoka bakabibona nabi,maze Chance ahita amurembuza araza amwicara iruhande aramwinginga ngo yumvishe Gaston ko ntakibazo gihari Linda we ashaka kumusaba imbabazi.
Philipe:"none se bigenze bite?ko ahise agenda mutaganiriye?"
Chance:"sha ntakindi kibayeho uretse ko mubwiye ko hari ubutumwa mufitiye Linda yampaye ngo mbumugezeho ariko ahita agenda atanavuze akibyumva,mbabarira umwumvishe ko bibaho man buriya yahungabanye ariko mube hafi cyane sibyo?
Philipe:"mbese ni ibyo,reka nze mukurikire muganirize numve."
Philipe yarahagurutse asiga Chance amwijeje ko aribumwumvishe neza mpaka yemeye kugira ngo ataza kubabaza Linda cyane,maze philipe agisohoka abona Gaston arenga ajya aho Animateur akorera biramucanga kandi abona ntiyamuhamagara ngo yumve atangira kwibaza byinshi kuri Gaston,ahagaze ku umuryango wa class atangira kwibuka ko yamubwiye ngo amugendere kure ngo ibye ni birebire maze ahita asubira muri class agezemo Chance aza kumubaza uko bigenze ariko ntiyagira icyo amusubiza aramwihorera akomeza kumuhatiriza ariko araruca ararumira.
Gaston nawe yahise yinjira aho Animateur akorera akigeramo asanga ntakindi akora ahubwo arimo kureba film kuri machine(mudasobwa) maze amubonye ahita ayizimya arahaguruka atangira kumubwira amagambo akomeye.
Animateur:"urakaza neza iwanjye kuko nta muntu ujya ahava gutyo gusa ubu nibwo ugiye kubona uwo ndiwe ntiwari wakansobanukiwe neza."
Gaston aramwumva aramwihorera rwose aricecekera ntiyakoma,animateur atangira gutunganya utuntu kumurongo,kurundi ruhande Chance yabonye adasobanukiwe yiyemeza guhita asubira muri dortoir(aho barara) nubwo byari amakosa ariko ashaka kujya kubwira Linda uko bimeze akigenda ageze hafi ya dortoir ari wenyine yumva ijwi rimubwira ngo "ntiwongere gutera indi ntambwe n'imwe,Pfukama aho ugeze!" arikanga cyane agira ubwoba bwinshi umutima umuvamo utangira guterera hejuru ahindukiye abona………………………………….
EPISODE 07 on the way...………………………………..
Ese ko noneho Gaston yiyahuye kwa animateur aho ni ubuhoro?....ko yanze kumva ubutumwa buvuye kuri Linda se aho yaba yamwanze?...uyu muntu se ukanze Chance ni nde?
Murakoze cyane gusoma aka gace ka 06,ntuzacikwe n'utundi tuzakurikira kandi kora SUBSCRIBE ushyizemo email yawe ujye ubonera iyi nkuru ku gihe,utange n'ibitekerezo(COMMENTS),Wibuke no gukora SHARE ku nshuti zawe na group zose ubamo.#turagukunda
SHALOOM!!!