MESSI MU NZIRA ZIMUGARURA I BARCELONA.

MESSI MU NZIRA ZIMUGARURA I BARCELONA.

LIONEL Andres MESSI rutahizamu kabuhariwe ufatwa nk'uwa mbere akanikurikira kuri iyi si yongeye kwifuzwa na Barcelona aherutse gutera umugongo.

Ibinyamakuru byinshi bikorera mu gihugu cya Esipanye nyuma yo gutera icyumvirizo bimaze kwandika ko i Camp Nou hakenewe MESSI nk'umucunguzi wabo w'ibihe byose kandi ko bagomba kumusubiza mu nzira zimugarurayo.

Byaciye amarenga ubwo Xavier Hernández Creus umutoza wa FC Barcelona banakinanye mu kibuga avuga ko yifuza ko Rutahizamu wa Argentine, Lionel Messi yagaruka i Catalonia.

Mu mpeshyi y'umwaka ushize wa 2021 nibwo byatunguranye ikipe yamureze kuva mu bwana imutanze muri Paris Saint Germain kubera ibura ry'amafaranga yo kumuhemba.

Akigera i Paris yari yishimye ku maso ariko ku mutima ashenguka akababaro ari kose kuko atiyumvishaga uko yava mu babyeyi akerekeza mu mihana.

Nta n'ubwo yitwaye neza nk'uko asanzwe kubera ibi bikomere by'umutima yagize byatumye bamwe mu bafana bavuga ko byamucanze akwiye kugaruka niyo yaba adahembwa basi agasubirana intebe y'icyubahiro yahoranye.

Yatsinze ibitego bigera kuri 14 byonyine mu mikino 34 yakiniye ikipe ya PSG biba ibidasanzwe kuko akenshi niwe mukinnyi ukunze kubimariramo kurusha abandi i Burayi.

Uyu rutahizamu w'imyaka akunze kugereranywa na Cristiano Ronaldo bahora bahanganye gusa buri umwe afiite uduhigo twihariye kurusha undi kuko MESSI afite imipira ya zahabu 7 mu gihe uyu mugenzi we afite 5.

Cristiano yatsinze ibitego 804 mu mikino 1106 yakinnye mu buzima bwe mu gihe MESSI akiri mu bitego 759 mu mikino 957.

Hari amahirwe menshi ko uyu mugabo yafata utwangushye twe akagaruka aho yagiriye ibihe byiza nubwo bigoye nko guterera Kalisimbi.