ICYARI KIGALI ARENA CYABAYE BK ARENA

Kuva uyu munsi kugera mu myaka itandatu igiye kuza icyari KIGALI ARENA cyahinduriwe izina cyitwa BK ARENA. Kimwe mu bigo by'imari mu Rwanda kizwi cyane nka banki ya kigali cyagiranye ibiganiro nganirabukungu(business negotiations) n'abashinzwe iyi nyubako yahariwe imyidagaduro yari izwi nka Kigali Arena bagira ibyo bemeranya.

ICYARI KIGALI ARENA CYABAYE BK ARENA

Kuva uyu munsi kugera mu myaka itandatu igiye kuza icyari KIGALI ARENA cyahinduriwe izina cyitwa BK ARENA.

Kimwe mu bigo by'imari mu Rwanda kizwi cyane nka banki ya kigali cyagiranye ibiganiro nganirabukungu(business negotiations) n'abashinzwe iyi nyubako yahariwe imyidagaduro yari izwi nka Kigali Arena bagira ibyo bemeranya.

Byose byerekezaga ku ukuba iyi banki yakwegukana uburenganzira bwo kwitirirwa iyi nyubako ikunze kuberamo ibitaramo bitandukanye bya muzika ndetse n'imikino y'intoki nka Basketball na Volleyball.

Kigali Arena igiye kwitwa BK ARENA mu myaka 6 yose

Byarangiye iyi banki itsindiye amasezerano y'igihe kingana n'imyaka 6 yose uhereye ubu iyi nyubako ikitwa izina rya BK ARENA aho kwitwa KIGALI ARENA nk'izina ryari rimaze kumenyerwa.

Muri Afurika, ni inyubako 2 zonyine ziteye gutya zubatse mu buryo bwahariwe kwidagaduriramo kuko nyuma ya Kigali Arena yo mu rwagasabo hari na Dakar Arena yo muri Senegal igihugu geherereye mu burengerazuba bw'uyu mugabane.

Iyi niyo mpamvu ari zo nyubako zakirirwamo imikino y'irushanwa rya Basketball Africa League (BAL). Imikino y'ibanze mu irushanwa rya BAL 2022 yabanje kubera muri Dakar Arena nyuma yaho ubu guhera 21 Gicurasi imikino ya 1/4 cyaryo cyakomereje muri Kigali Arena.

Ni inyungu nyinshi kuri iyi banki iznguka ahanini mu rwego rw'imenyekanishabikorwa byayo haba mu Rwanda, muri Afurika no hanze y'umugabane kuko ari ibitaramo cyangwa iyi mikino ibera muri iyi nyubako bikurikirwa na benshi ku isi.