JIMMY GATETE ARYOHEWE NA KIGALI.

JIMMY GATETE ARYOHEWE NA KIGALI.

Rutahizamu w'ibihe byose mu ikipe y'igihugu AMAVUBI, Jimmy Gatete yamaze gusesekara i Rwanda aho aryohewe na Kigali.

Abantu benshi bamwibukira ku buhanga bwo guhagarara mu kibuga ndetse n'ibitego yatsindaga mu gihe gikenewe kudahusha byamuhinduye ikimenyabose.

Jimmy Gatete afatwa nk'umukinnyi w'ikitegererezo u Rwanda rwagize, ndetse akaba umukinnyi utazava mu mitwe y'Abanyarwanda kubera igitego yatsindiye Amavubi muri 2003 u Rwanda rukina na Uganda, ndetse n'ikindi yatsinze Ghana.

Ibi bitego byose byagize uruhare mu kubona tike y'igikombe cy'Afurika cya 2004, igikombe kimwe rukumbi u Rwanda rumaze kwitabira.

Jimmy Gatete yaciye mu makipe arimo Mukura victory sports, APR FC, Maritzburg United, Rayon Sports Police FC ndetse na St.George yo muri Ethiopia. Yakiniye u Rwanda kuva mu 2001 kugera mu 2009, arukinira imikino 42 atsindamo ibitego bisaga 20. 

Mu 2024 u Rwanda ruzakira imikino y'igikombe cy'Isi mu bakanyujijeho mu mupira w'amaguru kizaba kibaye ku nshuro ya mbere.

Jimmy Gatete ari mu banyabigwi bagera kuri 7 ndetse bamaze kugera mu Rwanda baje muri iki gikorwa cyo gutangiza imyiteguro y'iyi mikino.

Barimo; Anthony Baffoe ukomoka muri Ghana, Lilian Thuram ukomoka mu Bufaransa, Roger Milla ukomoka muri Cameroun, Laura Georges ukomoka mu Bufaransa Patrick Mboma ukomoka muri Cameroun na Khalilou Fadiga ukomoka muri Senegal.

Source:Inyarwanda