RDC: M23 YATANZE UMWANYA NGO ABANA BAKORE IBIZAMINI BYA LETA.

RDC: M23 YATANZE UMWANYA NGO ABANA BAKORE IBIZAMINI BYA LETA.

Agahenge ni kose mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y'imirwano idasanzwe yari imaze iminsi ubudacumbikwa.

Kubera amasasu yavuzaga ubuhuha hagati y'ingabo za Leta FARDC n'umutwe wa M23 byatumye benshi bahunga bava mu byabo bakiza amagara, ibikorwa byinshi birahagarara birimo n'amashuri.

Inyeshyamba z'umutwe wa M23 wayogoje iki gihugu wagaragaje ko utifuriza inabi abaturage utanga umwanya ku banyeshuli bakora ibizamini bya Leta bisoza umwaka w'amashuri wa 2021-2022 mu rwego rwo kurengera uburenganzira mu uburezi bakwiye.

Nubwo uyu mutwe iteka aho ufashe ukomeza kubungabunga ubuzima n'umutekano w'abaturage uhasanze, ingabo za Leta n'ubuyobozi bw'iigihugu busaba abo baturage kuva muri utwo duce.

Igihangayikishije kurutaho ni uko indi mitwe yuririye kuri iyi ntambara igateza umutekano muke bigera aho yica abaturage ikangiza n'ibikorwaremezo.

Ibisa n'ibi byabaye ku ya 13 Nyakanga i MASISI mu gace ka Burungu muri Chefferie ya Bashali ubwo amashuri yatwikwaga ibizamini byari birimo bigahiramo.

Ntawujya apfa kugirira icyizere bene aka gahenge cyane iyo ibihe by'intambara biri mu gihugu cyangwa igice runaka kuko isaha n'isaha ibintu biba bishobora guhinduka.