MANCHESTER UNITED YAGUZE UMUKINNYI WATSINZE IGITEGO 1 Mu mwaka wose.

MANCHESTER UNITED YAGUZE UMUKINNYI WATSINZE IGITEGO 1 Mu mwaka wose.

Byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko myugariro kabuhariwe LISANDRO MARTINEZ agomba gukurikira uwahoze amutoza, i Manchester none birabaye.

Uyu musore watsinze igitego kimwe rukumbi mu mwaka w'imikino ishize ari mu ikipe ya AJAX mu buholandi yemeye gukinira i OLD Trafford nk'umukinnyi mushya ugiye kuhakorera amateka.

ERIK TEN HAG nk'umutoza mushya ntiyatindiganyije gusaba ko umunya-Argentine LISANDRO  Martinez yagurwa akamufasha mu ubwugarizi bw'iyi kipe y'amashitani atukura yisanzemo.

Ibiganiro byahise bitangira hagati y'amakipe yombi buhoro buhoro iminsi iricuma bishya bishyira ku masezerano y'imyaka 5.

Lisandro Martinez umwaka ushize yakinnye imikino 8 ya Champions League, 6 ya EUROPA League, 24 ya Shampiyona, n'indi 5 mu yandi marushanwa byose ubiteranyije yatsinze igitego kimwe rukumbi.

umunya-Argentine LISANDRO  Martinez

Azwiho kugira ingufu,kwihuta ndetse yizeweho ko nta rutahizamu uzapfa kumucika muri shampiyona y'ubwongereza we yivugira ko azadanangira.

Abafana bamwakiranye urugwiro bamwishimira bihebuje kuzamuca iryera akandagira mu kibuga imbere yabo.

Ni imikino 2 imaze gukinwa na Manchester United yitegura gukina shampiyona ya 2022-2023 izatangira mu kwezi gutaha kwa Kanama.

Muri iyi mikino yitwaye neza aho ku ikubitiro yanyagiye LIVERPOOL FC bahora bahanganye ibitego 4 byose ku busa ntiyanatinzamo ku mukino wa kabiri iherutse yatsinze ikipe ya MELBOURNE ibindi bine ariko kuri kimwe.