UKRAINE IGIYE KWAKIRA INDI NKUNGA IVA AMERICA

UKRAINE IGIYE KWAKIRA INDI NKUNGA IVA AMERICA

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye koherereza Ukraine ubundi bufasha mu bya gisirikare bwa miliyoni 270$ burimo indege z’intambara n’intwaro zirasa ibisasu bya rutura.

Ibi byatumye kugeza ubu Leta zunze Ubumwe za Amerika zimaze guha Ukraine ubufasha bwa miliyari 8.2$ muri miliyari 40$ inteko ishinga amategeko yemeje muri Gicurasi zo gufasha iki gihugu mu by’ubukungu n’umutekano.

Muri ibi bikoresho bizoherezwa hazaba harimo n’imbunda zigera ku 36,000 n’intwaro zirasa ibisasu mu ntera ndende n’indege za drone 580 zo mu bwoko bwa Ghost Phoenix Drones bemeza ko ziri gufasha Ukraine gukomeza guhangana n’ingabo z’u Burusiya.

Ku rundi ruhande u Burusiya na bwo bwiteguye gukura indege za drone muri Iran nk'uko byagiye bivugwa.

Amashusho yashyizwe hanze na perezidansi ya Amerika yagiye yerekana bamwe mu bayobozi b’u Burusiya basura Iran muri Kamena na Nyakanga aho bikekwa ko bari bagiye kumurikirwa imikorere ya zimwe muri drones zikorerwa muri iki gihugu.

SOURCE:IGIHE