RAYON SPORTS YITEGUYE GUTIKURA MARINE FC YISHIMIWE NA BENSHI I RUBAVU.

RAYON SPORTS YITEGUYE GUTIKURA MARINE FC YISHIMIWE NA BENSHI I RUBAVU.

Ubajije Ikipe iyoboye shampiyona y'u Rwanda kuri ubu yibitseho amanota yose uko ari 9 amaze gukinirwa ntiwazuyaza guhita uvuga RAYON SPORTS.

Abayobozi n'abakinnyi bayo bamaze kugera i Rubavu aho biteguriye gutsinda batsindagiye ikipe y'ingabo zirwanira mu mazi MARINES FC nayo itoroshye yaruriye iryamiye amajanja.

Mbere yamasaha 48, iyi kipe ya rubanda rwagiseseka yari yageze mu mujyi wa Gisenyi bazakinira aho uyu munsi yishimiwe bikomeye n'abana b'abanyeshuli yasuye ku kigo cy'urwunge rw'amashuri rwa Muhato.

Rayon Sports ntiyasuye iri shuri imbokoboko kuko yatanze ibikoresho birimo imipira yo gukina n'ibindi bizafasha abakiri bato gukunda ruhago byihariye.

Kwicisha bugufi ku bayobozi uhereye kuri Perezida n'abakinnyi b'ibikomerezwa nibyo byagaragaye bahoberana n'abana banezezwa no guhura n'ibihangange biba byifuzwa.