YASABYE IMBABAZI ABANYARWANDA NYUMA Y'AMAHANO YAKOREYE MU KIBUGA.
Umusore witwa GISUBIZO MERCI ukinira ikipe ya APR VC nyuma yo guhondagurira umutwe umutoza we muri BK ARENA yatakambye asaba imbabazi.
Mu mpera z'icyumweru gishize mu mikino y'akarere ka gatanu 'ZONE IV' mu mikino y'intoki Volleyball nibwo uyu musore ukiri muto yakubise umutoza we amuvusha amaraso.
Icyo gihe GISUBIZO yari aketse ko agiye gusimbuzwa undi mukinnyi kubera ukutitwara neza byatumye bashyamirana barafatana umwana akubita umutwe wahungabanyije cyane Umutoza RWANYONGA Matayo utoza APR VC.
Binyuze mu ibaruwa Kalisimbi.com ifitiye kopi, we ubwe yiyandikiye akoresheje intoki ze na wino yahonze impanga hasi asaba imbabazi umutoza we n'abanyarwanda muri rusange abizeza guhinduka burundu.
Yagize ati "Bwana mutoza mbandikiye iyi baruwa ngira ngo mbasabe imbabazi ku myitwarire itari myiza nagaragaje mu kibuga ubwo twakinaga umukino waduhuje n'ikipe ya POLICE VC nkaba mbijeje ko bitazongera ukundi."
Yonzemo Ati "Nsabye imbabazi abanyarwanda bose muri rusange, abatoza ndetse n'abakinnyi bagenzi banjye."
Amakuru dufite kugeza ubu ni uko umutoza MATAYO yamaze kumubabarira ndetse na bagenzi be bamaze kumwakira mu ikipe nyuma yo kugaruka abatakambira.
N'ubwo yababariwe ariko ntibikuraho ibihano cyane ko hari imikino imwe atazagaragaramo ya vuba aha byose kugira ngo abanze yigarure mu mutwe ibizwi mu rurimi rw'icyongereza nka 'Emotional Ability'.