APR FC IKATISHIJE ITIKE IYEREKEZA KU MUKINO WA NYUMA W'IGIKOMBE CY'AMAHORO.

Ikipe ya APR FC igeze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro nyuma yo kunyagira mukeba Rayon Sports Fc ibitego bibiri kuri kimwe abafana ba Rayon Sports bataha bimyiza imoso.

Iminota 45+2 y'igice cya mbere cy'umukino, byarangiye amakipe yombi aguye miswi ku gitego kimwe kuri kimwe amahirwe ari aya Rayon Sports yari ifite igitego cyo hanze cyayiheshaga amahirwe yo gukomeza.

Igice cya kabiri kigitangira APR FC itazuyaje uwitwa Aimable yahise anyabikamo ikindi gitego cy'intsinzi biba bibaye 2 kuri 1 cya Rayon Sports.

Rayon Sports Fc yakije umuriro imbere y'izamu ryari ririnzwe na Ishimwe Jean Pierre wa APR FC bigera aho KEVIN Muhire yashose ishoti rikomeye ashaka igitego cye cya kabiri umupira ugonga ipoto yipfuka mu maso.

Wari umukino w'ishiraniro ku mpande zombi buri kipe ifite inyota yo guhangamura indi kugeza mu minota ya nyuma ubwo amahirwe ya Rayon Sports yaje kuyoyoka.

90 irangiye y'umukino, umusifuzi yongeyeho iminota 5 yose bamwe mu bafana batangira kwishima mu mutwe amacenga n'amashoti bivuza ubuhuha mu kibuga birakomera umutoza wa APR FC witwa ADIL atangira guhagurutsa abafana bayo naho aba-Rayon Sports batangira gusohoka muri sitade urusorongo.

Ikipe ya APR FC isanze AS KIGALI ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro nyuma y'igihe zihanganye mu mikino itandukanye ya shampiyona.