RAYON SPORTS INGANYIJE NA AL MERRIKH SC MU MUKINO WARI ISHIRANIRO

RAYON SPORTS INGANYIJE NA AL MERRIKH SC MU MUKINO WARI ISHIRANIRO

Ikipe ya RAYON SPORTS FC mu bururu n'umweru birangiye inganyije umukino wa gishuti yesuranagamo na AL MERRIKH SC yo muri Sudan.

Hari mu mukino ukomeye wabereye kuri SKOL STADIUM mu Nzove aho amakipe yombi yakaniranye cyane kugeza iminota 90 n'inyongera yayo irangiye nta n'imwe inyeganyeje inshundura.

Gucungana ku mpande zombi buri wese yirinda gutakaza nibyo byaranze uyu mukino wa gishuti watangiye mu gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri aho amashoti n'amacenga biryoheye ijisho byavuzaga ubuhuha.

AL MERRIKH SC imaze iminsi yipima ku makipe yo mu Rwanda yagerageje uburyo butandukanye ariko ntiyagira nta bumwe ibyaza umusaruro.

Niwo mukino wa nyuma wa RAYON SPORTS FC ikinnye mbere yuko itangira guhatanira igikombe cya shampiyona 2023-2024 aho izabimburira izindi ihangana na GASOGI UNITED.

Iyi kipe ya rubanda nyamwinshi hano mu Rwanda no hanze yagize imyiteguro myiza aho izatangirana impamba y'igikombe cy'amahoro iherutse guhekura mukeba wayo w'ibihe byose APR FC, biyiha ingufu n'icyizere cyo kuzayobora muri uyu mwaka w'imikino ugiye gutangira mu mpera z'iki cyumweru.

Bibaye nyuma yuko hari Zimwe mu ngamba RAYON SPORTS yafashe kuri uyu 15 Kanama 2023 aho yahagaritse amatsinda 10 y'abafana atagikora bikwiye nk'uko byagaragaye mu itangazo umuryango wayo muri rusange wasohoye.