LIGUE1: KAMANZI WARREN YASINYIYE IKIPE IKOMEYE MU BUFARANSA.

LIGUE1: KAMANZI WARREN YASINYIYE IKIPE IKOMEYE MU BUFARANSA.

Warren Håkon Christofer Kamanzi ufite inkomoko mu Rwanda yamaze gusinyira ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu bufaransa.

Uyu musore wavutse tariki 11 Ugushyingo 2000 yakiriwe neza muri TOULOUSE FC ikomeje guhanganira igikombe cya shampiyona nkuru 'LIGUE 1'

Kamanzi yashyize umukono ku masezerano nyuma yo kwemeranya kuzakinira iyi kipe mu myaka isaga 3 n'amezi 6 yose.

Toulouse Fc yabengutse KAMANZI usanzwe akina nka myugariro nyuma y'umusaruro utari nkene yagize mu mwaka ushize wa 2022 aho mu mikino 28 yari amaze gukinira ikipe ya TROMSO FC yatsinzemo ibitego 4 bidasanzwe ku bakinnyi bakina bugarira.

Akimara gusinya yagize ati "Bishimangiye ndimo ndareba ku biri imbere, Ndashaka gushimira TROMSO FC n'umujyi wose muri rusange kuba barambaye hafi. Ubu noneho ibyanjye byose ngiye kubiha TOULOUSE FC."

N'ubwo akomoka ku babyeyi bombi b'abanyarwanda ariko ni umunya-Norvege wanakiniye ikipe y'igihugu cyabo y'abatarengeje imyaka 21.

KAMANZI Warren hari icyizere ko yakinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'AMAVUBI' mu gihe yaba aganirijwe hakiri kare atarakinira ikipe nkuru ya Norvege y'iwabo wa kizigenza Erling Braut Halaand.

Ubwo yahabwaga ikaze ku kibuga cya TOULOUSE FC