'URUSHISHI RUGUSHIJE AKABATI' INTSINZI YA MANCHESTER UNITED KURI LIVERPOOL NTIVUGWAHO RUMWE.

'URUSHISHI RUGUSHIJE AKABATI' INTSINZI YA MANCHESTER UNITED KURI LIVERPOOL NTIVUGWAHO RUMWE.

Birazwi ko muri ruhago hari imvugo igira iti 'Umupira uridunda' biba bishatse kwerekana ko uko ikipe yagirwa insina ngufi ishobora gukora ibyo abantu batakekaga.

Nibyo byaraye bibaye ku kibuga OLD Trafford ubwo ikipe itahabwaga amahirwe Manchester United yakiraga ivutura bikomeye Liverpool FC itaha amaramasa abakinnyi bayo bibaza ibibabayeho.

Kugeza ubu isi y'umupira w'amaguru haracyavugwa Manchester yinyaye mu isunzu n'umujinya mwinshi yihimura bikomeye kuri Liverpool.

Umutoza ERIK TEN HAG mu byishimo byinshi amaze gutangaza ko icyamushoboje atari ubundi buhanga bw'abakinnyi be kuko bwo babusanganywe ahubwo ko umutima wo kurwanira intsinzi 'niwo wimirijwe imbere'.

Ati "Dushobora kuvuga ku bwoko bw'imikinire ariko imico n'imyitwarire by'abakinnyi nibyo byatuzaniye intsinzi, hari uguhuza nk'ikipe,hari umutima nyawo urwanira intsinzi ubundi iriya niyo shusho isobanura umupira w'amaguru".

Mbere y'umukino amagambo yari menshi hibazwa ingano y'ibitego Man. United iri butsindwe, hagati aho abafana bayo bo bari banumye hafi ya bose bigera aho bamwe banga no kureba uyu mukino ngo hato batibabariza umutima.

Umukino nyirizina waje gutangira ku isaha ya 21:00 zuzuye nk'uko byari biteganyijwe, amashoti n'amacenga bitangira kwicanga abacunga amazamu bahagarara bwuma ba rutahizamu ku mpande zombi bahigahiga nk'intare ishonje bashaka kunyeganyeza inshundura.

Bidatinze ku munota wa 16 akanyamuneza kagaragaye ku maso y'abafana ba Manchester United ubwo Jadon Sancho yahabwaga umupira acenga uwa mbere yiyongeza uwa kabiri,areba uko umuzamu ahagaze nyuma yo gukata umupira neza ashota mu mfuruka y'ibumoso icya mbere kiba kiranyoye.

Kotsanya igitutu ntibyarangiriye aho niho byari bikomereje amaherezo y'igice cya mbere aba Manchester United ikiyoboye n'igitego cyayo kimwe ku busa.

Igice cya kabiri cyatangiye buri mukinnyi ahihibikanira ikipe ye Liverpool iragerageza ariko biranga biyibera bibi kurushaho Ku munota wa 53 ubwo Marcus Rashford yatsindaga icya kabiri gishengura imitima y'abafana baririrmbaga indirimbo bise 'You will never Walk Alone'

Uguhererekanya umupira biryoheye ijisho byashimishije abarebye uyu mukino, uko Liverpool yanyuzagamo ikazengereza ba myugariro, rutahizamu Mohammed Salah ku munota wa 81 yaje kubaca murihumye atsinda igitego rukumbi cy'impozamarira ku bafana be bituma aca n'agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere wa Liverpool wujuje ibitego 10 yinjije mu izamu rya Man. United.

Manchester United yasoje umukino neza itahana amanota 3 yari inyotewe ku kibuga cya yaherukaga guseberezwa ihanyurana umucyo, ako kanya urutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona yari iri ku mwanya wa nyuma yigira imbere yicara ku mwanya wa 14.