DJ BRIANNE AGIYE KUZANA VIRUSI YA MUZIKA NK'UMUHANZI.

DJ BRIANNE AGIYE KUZANA VIRUSI YA MUZIKA NK'UMUHANZI.

Gateka Brianne wamamaye nka DJ BRIANNE umuhanga mu kuvanga umuziki agiye kugaragaza ubundi buhanga mu kuwuhanga.

Ubusanzwe uyu mwali azwiho gutitiza umujyi kakahava ahata abanyabirori umuziki w'inyuramatwi ku bakunzi bawo bakizihirwa ubudahondobera.

Byamenyekanye bwa mbere ubwo yashyiraga amafoto ku rubuga rwe rwa Instagram ari kumwe na DJ Philpeter, munsi yandikaho abwira abamukurikira ko abafitiye indirimbo igiye kujya hanze bidatinze.  

DJ Philpeter nawe uhagaze neza bitari mu itangazamakuru gusa ahubwo no mu gukora indirimbo zakanyujijeho zirimo 'AMATA','AGAFOTO' na 'Bimpame' , Icyumweru cyari gihise yemereye abakunzi be ko hari Virusi y'umuziki itanga ibyishimo bagiye kubatera.

Iyi ndirimbo yitezweho kuba izaba ibyinitse ndetse izatanga agasusuruko ku maso ya benshi bayitegerezanyije amatsiko aho bambariye kuzacinya akadiho ikibageraho.