PEREZIDA EMMANUEL MACRON NTABWISANZURE AFITE NYUMA YO KUGERA MURI CONGO

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yageze muri RDC nijoro mu rugendo yakoze ariko atishimiwe nabo asuye bamushinja gukorana n’u Rwanda.

PEREZIDA EMMANUEL MACRON  NTABWISANZURE AFITE NYUMA YO KUGERA MURI CONGO

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yageze muri RDC nijoro mu rugendo yakoze ariko atishimiwe nabo asuye bamushinja gukorana n’u Rwanda.

Ahagana saa 22h00 z’ijoro ryo kuri uyu wa 3 Werurwe 2023 nibwo Perezida Emmanuel Macron yageze ku kibuga cy’indege cya Ndjili i Kinshasa, mu gihe abateguraga guhungabanya uruzinduko rwe bari basinziriye.

PerezidaEmmanuel Macron yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Congo Jean-Michel Sama Lukonde Nkienge.

Amakuru avuga ko n’ubwo Perezida Macron yageze i Kinshasa nta bwisanzure busesuye afite kuko hari itsinda ry’intakoreka z’abanyecongo ziyemeje guhungabanya urugendo rwe.

Amakuru aturuka muri Congo avuga ko uyu munsi ku wa Gatandatu tariki 04 Werurwe 2023, Perezida Macron aza kwakirwa na Félix Tshisekedi mu biro bye, bakagirana ibiganiro biza kuba mu ibanga.

Nyuma y’ibyo biganiro biza kuba mu muhezo, haraba ikiganiro n’abanyamakuru kiza kuba kirimo aba Bakuru b’Ibihugu byombi.

Ni ikiganiro kitezwemo byinshi birimo ibibazo Congo ifitanye n’u Rwanda dore ko biri mu byibanze bizanye Perezida Emmanuel Macron mu rwego rwo gushaka umuti wabyo.

Ni uruzinduko rubaye kandi nyuma yuko bamwe mu Banyekongo bari bagaragaje ko batifuza ko Emmanuel Macron atagenderera Igihugu cyabo, bamushinja kuba akorana n’u Rwanda kandi ngo u Rwanda ari umwanzi wabo.

Biteganijwe ko hashyirwa umukono ku masezerano hagati ya Minisitiri w’imari wa Congo n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubufaransa (AFD).

Haraza kuba kandi ikiganiro n’abanyamakuru aho abakuru b’ibihugu byombi bari bwibande ku mutekano mucye ukomeje kuzambya Uburasirazuba bwa Congo.

SRC UMURYANGO

Ku munsi w’ejo tariki ya 03 Werurwe, i Kinsasa hiriwe imyigaragambyo yamagana uruzinduko rwa Emmanuel Macron muri Congo basaba ko yerura ku mugaragaro agatanga inkunga yo kurwana n’u Rwanda.