GUSOMANA KWA SANDRA NA WEASEL BYASHENGUYE BENSHI.

GUSOMANA KWA SANDRA NA WEASEL BYASHENGUYE BENSHI.

Abanyarwanda n'abandi bakunda Miss Sandra Teta bababajwe cyane n'ukuntu akomeje kwinangira umutima nyamara atorohewe.

Ibikomere by'inkoni yakubiswe n'umugabo we zimaze gukira bongera kwihuza mu gihe abaharanira uburenganzira bw'umugore bakomeje gusabira uyu munyarwandakazi ubutabera.

Mu mashusho amaze amasaha make acaracaye ku mbuga nkoranyambaga agaragara bombi basomanira ahantu hameze nk'akabari, iruhande rwabo hari usa n'uwishimiye kubareba.

Mu guhuza urugwiro WEASEL agaragara asaba ufata amashusho kuyafata neza akavuga amagambo yihenura ku bakomeje kumutunga agatoki bamusabira gufungwa kubera ibyo akekwaho ko yakoze.

Uyu muhanzi yongeye kugaragara ateruye umwana agira ati "Ndi umugabo ukunda umuryango we kandi njye na Teta ntawadutanya."

Bije nyuma yuko JOSE Chameleone mukuru wa Weasel yari amaze iminsi agaragara arikumwe na SANDRA mu mashusho berekana ko ntakibazo afite anemeza ko ibyo bumva hirya no hino ari amagambo gusa ibyo yise 'urusaku gusa'.

Ntawishimiye ikubitwa rya MISS SANDRA no kumubonana na WEASEL bivugwa ko ahora amuhohotera amuhondagura ubutitsa bikomeza kubabaza abamukunda bituma asabirwa kenshi gutaha akava ku ngoyi y'uyu mugabo we.

Byageze aho na Ambasade y'u Rwanda muri Uganda ibijyamo nyuma yo gutabazwa n'ababyeyi be bari I Kampala bamushakisha uruhindu ariko yanze ko bamucyura kuko we yivugira ko ntakibazo afitanye n'umugabo yemeza ko atari we wamukubise ahubwo ko yafatiwe mu nzira ubwo yari atashye akamburwa anakubitwa n'abagizi ba nabi.

Gukomeza kwizirika mu muryango wa ba MAYANJA ntibivugwaho rumwe kuko hari abavuze ko yaba yararozwe ibituma ahaguma bituma n'ubu bamwe mu babibona bavuga ko ibi atari urukundo ahubwo ko yaba yararozwe nk'uko bikekwa.