MISS TETA YABESHYUJE IBIHUHA KU UGUKUBITWA KWE.

MISS TETA YABESHYUJE IBIHUHA KU UGUKUBITWA KWE.

MISS TETA SANDRA wamamaye mu ruganda rw'imyidagaduro mu karere aherutse gukubitwa asigwa ari intere gusa iby'uwamukubise ntibivugwaho rumwe.

Kuri ubu ari mu gihugu cya UGANDA aho asigaye yibera aho amaze iminsi yerekana uko aryohewe mu rukundo n'umuhanzi Weasle wamamaye cyane mu itsinda rya 'GOOD LYFE' ariko ukekwa ko yaba ari we wamukubise.

Hari amakuru avuga ko uyu umugabo we yaba ariwe wasubiriye kumukubita cyane ko atari ubwa mbere n'ubwo TETA abihakana yivuye inyuma.

Nyuma y'inkuru ya 'Exclusive Bizz' yemezaga ko Weasle yongeye aya mahano, Sandra Teta yeguye Telefone ye ajya ku mbuga nkoranyambaga yandika abeshyuza ibyo bihuha byari bimaze gusakaazwa byerekeranye n'uwamukubise.

Yanditse ati "Ku bijyanye n'amafoto arimo acaracara mu itangazamakuru, Ubwo nari mu nzira mvuye mu kazi ku wa Gatanu natatswe n'agatsiko k'amabandi ataramenyekana, bahunga bajyanye Telefone, isakoshi n'amafaranga asaga Miliyoni 1 n'ibihumbi 300."

Yongeyeho agira ati "Nakomeje guhabwa ubuvuzi kuva mu cyumweru gishize nitabwaho, Ndimo ndoroherwa."

Bibaye nyuma yuko bari bamaze iminsi bitegura gukora ubukwe bw'agatangaza ndetse bidatinze bari bagiye kuza mu Rwagasabo aho uyu mwali avuka, mu mihango yo gusaba no gukwa.

TETA na WEASLE

Teta Sandra yabaye ikimenyabose akiri hano mu Rwanda, amenyekana cyane mu gukundana n'ibyamamare batarambanye gusa uwo bamaranye byibura iminsi yisumbuyeho ni DEREK wo mu itsinda rya 'Active' bakanyujijeho mu myaka itambutse.

DEREK Sano na TETA Sandra bakirebana akana ko mu jisho

Yamenyekanye cyane kandi mu gutegura ibitaramo byiswe 'Red Party' byabaga hafi ya buri mwaka bikitabirwa n'abambaye imyambararo y'ibara ry'umutuku gusa.

Igitaramo cya RED PARTY cyategurwaga na TETA