ZARI AMAZE KUZUZA IMYAKA 42 ASEBYA SLAY QUEENS.

ZARI AMAZE KUZUZA IMYAKA 42 ASEBYA SLAY QUEENS.

Umuherwekazi ZARINAH Hassan wamamaye nka ZARI yujuje imyaka 42 amaze avutse yitsa ku bali bakiri bato bakunze kumwibasira.

Tariki 23 Nzeri 1980 nibwo yaboneye izuba ahitwa JINJA muri Uganda arahakurira nyuma KAMPALA yose iza kumumenya mu kwerekana imideli n'ubushabitsi.

Akunze kwibasirwa bikomeye n'abali bazwi nk'aba SLAY QUEENS bamushinja kwisubiza i buto akibeshya ko akiri inkumi kandi ashaje bakababazwa no kuba akunda abasore bakiri bato aho yakagiye mu basaza nk'urungano rwe.

Aha niho yahereye abaha ukuri kumurimo abasangiza ifoto ibereka ko akiri mwiza kubarusha kandi ko imyaka ari umubare gusa bitavuze gusaza aberurira ko adateze kuzajya mu basaza nkabo bakurikiye ifaranga.

Yabanje kwandika ku rubuga rwa Instagram ati "Imanakazi nyAfurika yavutse uyu munsi.....Isabukuru nziza kuri jye." , Ako kanya ibitekerezo byahis ebyisukiranya abamukunda bamwifuriza kuryoherwa n'umunsi yavukiyeho, nubwo abandi yita abanzi batahwemye kumutota amagambo bamubwira ko ashaje nawe ababwira andi.

ZARI Hassan wujuje imyaka 42

Ati"Singereranywa namwe Slay Queens mukiri mu myaka 20 mutazi no kwitamika, sindi nkamwe mwirukira abasaza b'imyaka za 50 kuzamura mubakurikiyeho amafaranga. Umugabo njye nshaka agomba kuba ari munsi y'imyaka 40 kuko sinakwiteza abo basaza batanashoboye."

Uyu mugore w'abana 5 azwi cyane mu ruganda rw'imyidagaduro cyane mu karere ka Afurika y'iburasirazuba mu bijyanye no kwerekana imideli no kuyihanga.

ZARI n'abana be

Yamenyekanye kurushaho ubwo yakundanaga n'umuhanzi DIAMOND Platinumz muri Tanzania baje kubana, barabyarana gusa ntibarambana baza gutandukana.

Kuri uyu munsi wo kwizihiza isabukuru ye ZARI araza kwishimana n'umusore w'imyaka 30 witwa SHAKIB bamaranye iminsi mu rukundo byatumye benshi bamubwira ko acyecuye yanduranya ashuaka abo abyaye.

ZARI Hassan na Shakib bakundana

Nawe abamushotora ntajya atinzamo kubasubiza byihuse nk'ubushize aherutse kubabwira ko bamuvaho bakamenya ibyabo nawe akamenya ibye abacyurira amagambo yuje umujinya.

Soma: https://www.kalisimbi.com/zari-ati-abavuga-muvuge-sinzamureka

ZARI Hassan 

Happy Birthday Zari niyo ntero kuri uyu munsi