ABANDI BANYARWANDA BATAHUTSE BAVA CONGO.

ABANDI BANYARWANDA  BATAHUTSE BAVA CONGO.

Nyuma y'igihe kinini cyari gishize, bamwe mu banyarwanda bari mu gihugu cya Congo Kinshasa byumwihariko mu burasirazuba bwacyo bagarutse mu Rwababyaye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu nibwo Leta y'u Rwanda yakiriye Abanyarwanda 103 bahungutse bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri aba batahutse harimo abari barahunze mu 1994 na nyuma yaho, bari bamaze imyaka igera kuri 28 baba mu buhungiro mu bice bitandukanye ba RDC.

Abanyarwanda batahutse ubwo bakirwaga bwa mbere

Ni imiryango 36 bageze mu gihugu ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 6 Nyakanga 2022, bahita bacumbikirwa mu kigo cyakirirwamo Abanyarwanda batahutse bahungutse cya Kijote.

Nk'uko biteganyijwe, igikorwa cyo kubakira kumugaragaro kiraza kwitabirwa n'Abayobozi ba Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, MINEMA n'abo mu muryango w'abibumbye wita ku mpunzi mu Rwanda UNHCR .