PEREZIDA PAUL KAGAME YATANZE ISHIMWE KU BATEGUYE N'ABITABIRIYE INAMA YA CHOGM 2022.

PEREZIDA PAUL KAGAME YATANZE ISHIMWE KU BATEGUYE N'ABITABIRIYE INAMA YA CHOGM 2022.

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yashimiye buri wese nyuma y'isozwa ry'inama ihuza abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango Commonwealth CHOGM yaberaga i Kigali.

Inama ya CHOGM yari imaze icyumweru cyose yashyizweho akadomo, yize ku bintu bitandukanye bishobora kuzamura iterambere ry'ibihugu by'umwihariko bikoresha ururimi rw'icyongereza kuri iyi si ya Rurema.

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yahaye ubutumwa bushimira buri wese wayigizemo uruhare haba ku ruhande rw'abayitabiriye, abayobozi, inzego z'umutekano n'abaturage batumye buri gikorwa kigenda neza cyane.

Abicishije ku rubuga akoresha rwa Twitter, yagize ati "Turashimira abagera ku 4000 bifatanyije natwe muri CHOGM 2022. Ku bayobozi bagenzi banjye, byari ishema kubakira mwese mu Rwanda kugira ngo dushimangire ko twiyemeje guharanira ejo hazaza heza, hiyubashye ku baturage bo mu muryango wa Commonwealth. Tubifurije urugendo rwiza!"

Yagarutse kandi no ku bateguye,abakiriye abashyitsi bitabiriye iyi nama n'inzego zishinzwe umutekano abashimira byimazeyo ku bwitange n'umurava bagaragaje.

Ati "Ndashimira abafashije mu gutegura iyi nama bose, abashinzwe umutekano barinze abantu bose, abakozi hirya no hino ahaberaga inama zitandukanye, hamwe n’Abanyarwanda bose bitanze kugira ngo CHOGM 2022 igende neza! Ndabashimiye cyane, mwahesheje ishema igihugu!"

Iyi nama ya CHOGM mu minsi isaga 7 yari imaze yagenze neza ituma buri wese yizihirwa kuko buri muyobozi hari byinshi yungutse, kugera no ku baturage batangaga serivise n'ibicuruzwa byazamuye ubukungu bwabo muri rusange.

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.