LIVE:DR. WILLIAM RUTO ARAHIRIYE KUYOBORA KENYA I KASARANI.

LIVE:DR. WILLIAM RUTO ARAHIRIYE KUYOBORA KENYA I KASARANI.

Aka kanya Dr. William Samoei Arap Ruto watorewe kuba Perezida wa Kenya arahiriye kuyobora iki gihugu.

Ni mu muhango watangiye mu masaha 2 ashize kuri sitade ya Kasarani i Nairobi aho witabiriwe n'abakuru b'ibihugu bitandukanye barimo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda PAUL Kagame.

RUTO afashe Bibiliya mu kiganza cy'iburyo yamanitse ukuboko arahira indahiro itazatatira igihango afitanye n'igihugu avukamo arahirira kuzakiyoboza ishyaka n'umurava bizira kwiganda, ko azakurikiza amategeko mu nshingano ahawe atishakira indonke ahubwo inyungu zacyo akaba ari zo ashyira imbere.

Yunzemo mu yindi ndahiro yitiriwe iy'ibiro by'umukuru w'igihugu[Presidency Oath] arahirira kuzakora ibyo ashinzwe nka Perezida aha ibyiza abaturage nta bwoba kandi abyishimiye.

Nyuma yo kurahira abifashijwemo na Perezidante w'urukiko rw'ikirenga Hon. Martha Koome, yahise asinyira indahiro yari amaze kurahira imbere y'imbaga asoje ahabwa amashyi n'impundu.

Perezida ucyuye igihe Uhuru Kenyatta yahagurutse ashimira Perezida Ruto William umusimbuye ku ntebe nyuma y'imyaka 10 bari bamaranye amwungirije bahoberana bishimiranye ku maso nyuma habaho ihererekanyabubasha n'ibirango by'igihugu bihabwa Guverinoma nshya.

Kuri uyu wa 13 Nzeri 2022 ni itariki itazibagirana mu mateka ya Repubulika ya KENYA kuko ari bwo Dr. William Samoei Arap Ruto yimitswe nka Perezida wa gatanu.

Abayobozi b'ibihugu nka Perezida Felix Antoine Tshisekedi, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi n'abandi bagiye bahagera umwe kuri umwe aho kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.