Aimable Karasira yishinganishije mu rukiko avuga ko Gereza itamworoheye.

Aimable Karasira yishinganishije mu rukiko avuga ko Gereza itamworoheye.
Uwahoze ari umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye,Aimable Karasira Uzaramba ukekwaho ibyaha bya jenoside yishinganishije mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rumuburanisha ku byaha aregwa.
Karasira yavuze ko iyo avuye kuburana akagera muri gereza bamukubita bamuziza ko aburana mu buryo badashaka.
Byumvikanye mu magambo yabwiye umucamanza, agaragaza impungenge afite avuga ko ashobora kuzagwa muri gereza.
Aimable Karasira aravuga ko ni bikomeza bityo azasaba kwikura mu rubanza.
N'ubwo kugeza ubu abacungagereza ashinja ibyo bikorwa ntacyo barabivugaho,mu bigaragara nta mfungwa cyangwa umugororwa mu Rwanda ubangamirwa bigera aho akubitwa cyangwa akorerwa icyo ari cyo cyose kimwambura uburenganzira bwe.

Aimable Karasira

Ubushinjacyaha bumurega ibyaha bine byo guhakana jenoside, guha ishingiro jenoside, gukurura amacakubiri mu banyarwanda no gutangaza amakuru y’ibihuha.
Ibyaha byose arabihakana akavuga ko bishingiye ku nyungu za politiki. Umunyamategeko umwunganira Gatera Gashabana aramusabira kumufungura by’agateganyo kubera uburwayi.
Ubushinjacyaha bwo busanga nta shingiro bifite bukamusabira gukomeza kuburana afunzwe kuko bumukurikiranyeho ibyaha by’ubugome bw'indengakamere.
SOURCE: VOICE OF AMERICA